Korera Yehova ugifite imbaraga
Vanaho:
1. Ukiri muto byari byoroshye.
Wakoraga ibikwiye
Wubaka abandi unabwiriza
Ugasenga buri gihe.
(IMBANZIRIZANYIKIRIZO)
Utangiye kuba mukuru,
Warahatanye wajyaga kubwiriza nubwo utakirwaga neza.
Ariko wagize ubwenge ugira n’ishyaka
Ntuzibagirwe Yehova.
Ni bwo uzishima.
(INYIKIRIZO)
Yehova abona ko uri uw’ingenzi
Azakwitaho.
Kandi ufite byinshi wamukorera.
Yehova azi ko
umwiringira.
2. Nubwo wakuze, ibigeragezo
byakomeje kuba byinshi.
Utangira guhangayika
Jya usenga, uzakomera.
(IMBANZIRIZANYIKIRIZO)
Uzamenya byinshi kandi ukuri wamenye
Ni ingenzi cyane rwose ntuzicuza.
Ihatire kuba umuntu ugira ishyaka
Ntuzibagirwe Yehova.
Ni bwo uzishima.
(INYIKIRIZO)
Yehova abona ko uri uw’ingenzi
Azakwitaho.
Kandi ufite byinshi wamukorera.
Yehova azi ko
umwiringira.
(IKIRARO)
Korera Yah ukiri muto.
Kimwe n’abandi ntuzigera wicuza.
(INYIKIRIZO)
Yehova abona ko uri uw’ingenzi
Azakwitaho.
Kandi ufite byinshi wamukorera.
Yehova azi ko
umwiringira.
(IKIRARO)
Korera Yah ukiri muto.
Kimwe n’abandi ntuzigera wicuza.
Korera Yah ukiri muto.
Kimwe n’abandi ntuzigera wicuza.