Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nzakuba hafi

Nzakuba hafi

Vanaho:

 1. 1. Turi mu bihe

  Bitatworoheye na mba.

  Icyakora ibitugeraho

  Hari byinshi bitwigisha.

  Yah arabibona.

  Yiteguye kudufasha.

  Icyo aba atwitezeho ni uko

  Dukora ibimushimisha.

   

  Atwitaho twese,

  Atitaye ku buhanga dufite.

  Aba atwitezeho

  Ko natwe twita ku bandi.

  (INYIKIRIZO)

  Wambereye inshuti nziza,

  Mu bihe byiza ndetse n’ibibi.

  Humura!

  Igihe cyose nange nzaba mpari.

  Nzakubera inshuti.

  Nzakuba hafi.

 2. 2. Turababarana,

  Tukanahumurizanya.

  Hari ubwo kurira bituma twumva

  Umutima uruhutse.

   

  Iyo tubabaye,

  Yehova adufasha kwihangana.

  Tuge tumwigana,

  Twite ku bandi by’ukuri.

  (INYIKIRIZO)

  Wambereye inshuti nziza,

  Mu bihe byiza ndetse n’ibibi.

  Humura!

  Igihe cyose nange nzaba mpari.

  Nzakubera inshuti.

  Nzakuba hafi.

  (INYIKIRIZO)

  Wambereye inshuti nziza,

  Mu bihe byiza ndetse n’ibibi.

  Humura!

  Igihe cyose nange nzaba mpari.

  Nzakubera inshuti.

  Nzakuba hafi.