Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuryango Wihariye

Umuryango Wihariye

Vanaho:

  1. 1. Kubona incuti nyakuri,

    Kandi yiringirwa ntibiba byoroshye.

    Nifuzaga abantu bo kumbera incuti.

    Barenze incuti bakaba umuryango.

  2. 2. Nabigezeho. Namenye ko

    Nabonye ubwoko bw’Imana bukundana cyane.

    Rwose ubu nabonye icyo nifuzaga.

    Za ncuti nziza Nabonye umuryango wa Yah.

    (IKIRARO)

    Nabonye abavandimwe nyabo; mbona n’ababyeyi.

    Mbonamo n’abatoya; mbona abakuze.

    Baturuka mu moko n’amahanga yose.

    Twese dukunda umuryango wa Yehova.

  3. 3. Turakundana bihebuje.

    Twishimira kumenya ko,

    Turi mu muryango uruta iyindi yose kandi mwiza,

    Twese dukunda Umuryango wa Yehova.

    (IKIRARO)

    Nubwo tuva mu moko n’amahanga yose,

    Twese dukunda umuryango wa Yehova.

  4. 4. Uwo murunga tuwukomereho.

    Uzaduhurize hamwe iteka ryose.

    Kumenya ko tuzabaho iteka,

    Bidukundisha umuryango wa Yehova.

    Turi umuryango wa Yehova.

    Ni mwiza,

    Ni mwiza.