Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2015

Soma ibyerekeye umurimo Abahamya ba Yehova bakoze mu mwaka wa 2014, kandi umenye amateka y’Abahamya bo muri Repubulika ya Dominikani.

Isomo ry’umwaka wa 2015

Isomo ry’umwaka wa 2015 ni Zaburi ya 106:​1: “Mushimire Yehova kuko ari mwiza.”

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Inteko Nyobozi irashimira Abahamya ba Yehova bo ku isi hose umurimo bakora mu budahemuka, bakawukora mu rukundo kandi bihanganye.

Imirimo ikomeje kwihuta i Warwick

Menya ukuntu abakorera ahubakwa icyicaro gikuru gishya cy’Abahamya ba Yehova baba bishimye.

Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi ku Isi Hose

Uru rwego rushya rufite umurimo utoroshye wo kwihutisha imishinga y’ubwubatsi isaga 13.000.

Bibiliya ikomeye

Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yo mu mwaka wa 2013 ni nziza kandi irakomeye.

Ikoraniro rinini ry’Abahamya ba Yehova

Abantu benshi cyane kuruta mbere hose, bakurikiranye inama ya buri mwaka ya 129 y’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania.

Ibiro by’ishami byo muri Siri Lanka byegurirwa Yehova

Iyo porogaramu yakurikiranywe kuri videwo n’abantu bari bateraniye ahantu habiri.

Raporo z’ibyerekeye amategeko

Abahamya ba Yehova bakomeje kurwanirira uburenganzira bwo kugira umudendezo mu by’idini.

Amakuru ashishikaje yo hirya no hino ku isi

Ni iki cyatumye abana babiri b’abakobwa bo muri Jeworujiya batanga amafaranga bari barazigamiye kugura telefoni?

“Twabonye ibintu bidasanzwe”

Ni ibihe bintu bibaho muri iki gihe twagereranya n’ibitangaza byo mu gihe cya Yesu?

Afurika

Soma ibyaranze umurimo wo kwigisha Bibiliya twakoreye muri Angola, Kongo (Kinshasa), Gana, Nijeriya no muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2014.

Amerika

Soma ibyaranze umurimo wo kwigisha Bibiliya twakoreye muri Arijantine, Burezili, Hayiti, Paragwe no muri Suriname mu mwaka wa 2014.

Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati

Soma ibyaranze umurimo wo kwigisha twakozwe muri Indoneziya, Mongoliya no muri Filipine mu mwaka wa 2014.

U Burayi

Soma ibyaranze umurimo wo kwigisha Bibiliya twakoreye muri Bulugariya, Finilande, mu Budage, Rumaniya, mu Burusiya, Esipanye no muri Suwede mu mwaka wa 2014.

Oseyaniya

Soma ibyaranze umurimo wo kwigisha Bibiliya twakoreye muri Kiribati, mu birwa bya Marishali, Papouasie-Nouvelle-Guinée na Vanuwatu mu mwaka wa 2014.

Icyo twavuga kuri Repubulika ya Dominikani

Soma muri make iby’icyo gihugu n’abaturage bacyo.

Discovery

Abamisiyonari ba mbere byabasabye igihe kingana iki kugira ngo batangire kwigisha abantu Bibiliya?

“Tuzababona”

Pablo González amaze imyaka 13 ashakisha, yabonye abo yashakaga.

Bafungwa n’umurimo wabo ukabuzanywa

Abahamya bashoboye bate kwihangana imyaka myinshi batotezwa muri gereza?

Umurimo wo kubwiriza ukomeza

Aho kugira ngo ababwiriza badike kuri raporo y’umurimo gusubira gusura n’amasaha, bandika ilisiti y’ibihahwa yabaga ikubiye amashu na epinari.

Babona umudendezo, bakongera kuwamburwa

Itegeko ryabuzanyaga umurimo w’Abahamya ba Yehova ryari rimaze imyaka itandatu ryakuweho mu mwaka wa 1956, ryongera gusubiraho nyuma y’amezi 11 gusa.

Kiliziya Gatolika na Trujillo

Kiliziya yari imaze imyaka myinshi ishyigikiye umunyagitugu wo muri Dominikani, yahinduye uko ibona ibintu inasaba imbabazi Abanyadominikani.

Igitero gikaze

Abahamya bagiriwe nabi ariko se hari icyo byagezeho?

Umutwe ni nde?

Imashini, igicupa kinini, umufuka w’igunira n’imyumbati, byose byarakoreshejwe mu gutegura no gukwirakwiza ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka igihe umurimo wari warabuzanyijwe.

Bashoboraga gufungwa

Nubwo amateraniro yabo yari abuzanyijwe, Abahamya bo muri Repubulika ya Dominikani bakoreshaga ubwenge bagashaka uko bakomeza kugira amateraniro badafashwe.

Barihanganye babona ihumure

Nyuma y’imyaka myinshi ubutegetsi burwanya Abahamya bo muri Repubulika ya Dominikani, babonye ihumure riturutse ahantu batari biteze.

“Narwanye nk’intare”

Luis Eduardo Montás, wagerageje incuro ebyiri kwica umunyagitugu wo mu gihugu cye, yabonye ukuri ko muri Bibiliya igihe yashakishaga ubundi buryo bwo kumwica.

“Ibyirigiro by’Ubwami si inzozi”

Efraín De La Cruz yafungiwe muri gereza ndwi kandi arakubitwa cyane azira kubwiriza ubutumwa bwiza. Ni iki cyamufashije gukomeza kurangwa n’ishyaka mu gihe cy’imyaka isaga 60 yose?

“Nzakomeza kuba Umuhamya wa Yehova”

Umupadiri yaburiye Mary Glass ko nasoma Bibiliya yari gusara. Yarayisomye kandi abonamo impamvu yari yamubujije.

Umudendezo wo kubwiriza

Trujillo amaze kwicwa, haje abandi bamisiyonari kandi batangira kubwiriza. Buhoro buhoro, bashoboye gukuraho urwikekwe abantu bari bafitiye Abahamya ba Yehova.

Nta ho bazajya

Umurimo wo kubwiriza wakomeje kujya mbere nubwo hari imvururu za politiki. Ni iki cyagaragazaga ko Abahamya batari kuva muri Repubulika ya Dominikani?

Hari hakenewe ababwiriza benshi

Amateka y’ubwoko bwa Yehova muri Repubulika ya Dominikani ntiyaba yuzuye tutavuze Abahamya benshi cyane bemeye kwimukira muri icyo gihugu bagiye kubwiriza.

Bakunda abavandimwe babo

Inkubi y’umuyaga yiswe Georges imaze kuyogoza Repubulika ya Dominikani mu mwaka wa 1998, imihati yuje urukundo Abahamya bashyizeho yahumurije benshi kandi ihesha ikuzo Yehova Imana.

Bahangana n’ukwiyongera

Abahamya bamaze kwiyongera, bakoze iki kugira ngo haboneke amazu ahagije akoreshwa mu kuyoboka Imana n’abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka bo kuyobora?

Ifasi ikoresha igikerewole cyo muri Hayiti

Abahamya ba Yehova bageza ubutumwa bw’Ubwami ku bantu bavuga igikerewole cyo muri Hayiti. Nyuma y’igihe hashinzwe amatorero kandi hashyirwaho amashuri yo kwigisha urwo rurimi.

Umutingito muri Hayiti

Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Repubulika ya Dominikani byatangije ibikorwa by’ubutabazi mu rugero rwagutse muri Hayiti nyuma y’umutingito wo mu mwaka wa 2010. Abantu benshi bitangiye gufasha.

Ibintu bishishikaje biteze

Umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa muri Repubulika ya Dominikani wateye imbere mu buryo bugaragara uhereye ku cyumweru tariki ya 1 Mata 1945. Hari impamvu zumvikana zo gutegerezanya icyizere igihe kizaza.

Yehova yuguruye imitima ya benshi

Mu gihe Leonardo Amor yamaze mu mugi wa La Vega, nta muntu n’umwe wemeye ukuri. Ese imimerere y’umutima w’abo bantu yari kuzigera ihinduka?

Abantu makumyabiri na babiri bavuye mu idini

Abantu bavugaga ko Abahamya ba Yehova badurumbanyaga abatuye mu mugi babigisha “inyigisho z’abadayimoni.” Icyakora, Abahamya bakoreshaga imirongo ya Bibiliya bagaha abantu ibisubizo bibanyuze.

Umuntu utaremeraga ko Imana ibaho, yabaye umugaragu w’Imana

Juan Crispín ntiyemeraga ko Imana ibaho, ahubwo yatekerezaga ko revolisiyo ari yo yatuma isi irushaho kuba nziza. Ni iki cyatumye ahinduka akaba umugaragu w’Imana?

Umuntu wa mbere utumva wemeye ukuri

José Pérez ni we muntu wa mbere utumva wabaye Umuhamya muri Repubulika ya Dominikani. José yashoboye ate ‘kumva’ ubutumwa bwo muri Bibiliya maze akamenya icyo yigisha mu buryo bwuzuye?

Agira imibereho ifite intego

José Estévez n’umuryango we bagize imibereho ifite intego. Biboneye bate ko Yehova asohoza amasezerano ye?

Nashatse kureka gukorera Imana

Nubwo Martín Paredes yigiraga kuzaba umupadiri, yashatse kureka gukorera Imana. None se igitabo yatiye umucungamari wa seminari cyamufashije gite guhindura imibereho?

1915: Hashize imyaka ijana

Abahamya ba Yehova bitwaye bate mu gihe cy’ibigeragezo cyakurikiye umwaka wa 1914?