Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Icyo twavuga kuri Repubulika ya Dominikani

Icyo twavuga kuri Repubulika ya Dominikani

Igihugu: Repubulika ya Dominikani ifite bibiri bya gatatu by’ikirwa cyitwa Hispaniola; ikindi kimwe cya gatatu gifitwe na Hayiti. Icyo gihugu kigizwe n’amashyamba ya cyimeza, imisozi miremire, ubutayu n’ibishanga birimo amashyamba. Umusozi muremure kurusha indi muri Repubulika ya Dominikani, ni uwitwa Pico Duarte, ufite ubutumburuke bwa metero 3.175 hejuru y’inyanja. Inkombe z’inyanja hafi ya zose ziriho umusenyi w’umweru, kandi imbere mu gihugu hari ibibaya birumbuka, urugero nk’ikibaya kirumbuka cya Cibao.

Abaturage: Abaturage baho biganjemo abakomoka ku Banyaburayi n’Abanyafurika. Hari amoko menshi agizwe n’abantu bake, kandi Abanyahayiti ni bo benshi mu banyamahanga batuye muri icyo gihugu.

Ururimi: Icyesipanyoli ni rwo rurimi rukoreshwa mu butegetsi.

Abavandimwe na bashiki bacu bari kumwe bishimye

Imibereho: Kuva kera ubukungu bwari bushingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, isukari, ikawa n’itabi. Ariko mu myaka ya vuba aha, ubukungu bwariyongereye bitewe n’ubukerarugendo n’inganda.

Ikirere: Icyo kirwa gifite ikirere mberabyombi, kandi ugereranyije ubushyuhe bwo mu mwaka wose ni dogere 25. Mu karere k’imisozi miremire ko mu majyaruguru y’uburasirazuba hagwa imvura nyinshi igera ku gipimo cya mm 2.032, naho mu turere dukakaye hagwa imvura nke yo ku gipimo cya mm 760. Rimwe na rimwe icyo kirwa cyibasirwa n’imvura nyinshi irimo imiyaga ikaze.

Umuco: Ibyokurya byaho byiganjemo umuceri, ibishyimbo n’imboga. Nanone abantu baho bakunda kurya ibikomoka mu nyanja, imbuto, urusenda n’ibitoki by’imishaba bitetse ifiriti. Hari uburyo bwo guteka bimwe muri ibyo biribwa bukunzwe cyane bwitwa ibendera rya Dominikani (La Bandera Dominicana). Bakunda umukino wa baseball, umuzika no kubyina imbyino yitwa merengue. Bakunda gucuranga gitari, kuvuza ingoma n’imyirongi no gucuranga marimba.