Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Ifasi ikoresha igikerewole cyo muri Hayiti

Ifasi ikoresha igikerewole cyo muri Hayiti

Batangira kubwiriza abavuga igikerewole cyo muri Hayiti

Ifasi ikoresha icyesipanyoli yararumbukaga cyane. Icyakora, nyuma y’igihe abantu bavuga izindi ndimi bimukiye muri Repubulika ya Dominikani kandi na bo bitabiraga ubutumwa bw’ibyiringiro. Mu gihugu bituranye cya Hayiti, ururimi rukoreshwa cyane ni igikerewole cyo muri Hayiti. Nubwo umubano wa Hayiti na Repubulika ya Dominikani wagiye uzamo agatotsi, hari Abanyahayiti babarirwa mu bihumbi bakora muri Repubulika ya Dominikani, kandi mu myaka ya vuba aha bakomeje kwiyongera cyane.

Mu gihe cy’imyaka myinshi, Abanyahayiti bavuga igikerewole cyo muri Hayiti bashimishwaga n’ukuri, boherezwaga mu matorero akoresha icyesipanyoli kugira ngo bafashwe mu buryo bw’umwuka. Icyakora kugira ngo abo bantu barusheho gufashwa mu buryo bw’umwuka, mu mwaka wa 1993 Inteko Nyobozi yasabye ibiro by’ishami byo muri Gwadelupe gusaba abapayiniya bari mu ifasi yabo kujya gukorera umurimo mu ifasi yo muri Repubulika ya Dominikani ikoresha igikerewole cyo muri Hayiti. Umuryango wa Barnabé na Germaine Biabiany, ni umwe mu miryango itatu yitangiye kwimuka. Barnabé agira ati “mu mizo ya mbere, twari dufite udutabo tubiri gusa two mu gikerewole cyo muri Hayiti. Ibindi bitabo byose byari mu gifaransa. Ubwo rero twagombaga guhindura ibintu byose, tuvana mu gifaransa dushyira mu gikerewole cyo muri Hayiti.”

Muri Mutarama 1996, mu mugi wa Higüey hari ababwiriza icyenda naho muri Santo Domingo hari ababwiriza icumi bari biteguye gufasha itsinda rikoresha igikerewole cyo muri Hayiti. Muri iyo migi hashinzwe amatsinda, ayo matsinda yombi yaje kuba amatorero. Icyakora ayo matorero yaje guseswa kuko byagaragaraga ko Abanyahayiti benshi bahitagamo guteranira mu matorero akoresha icyesipanyoli kuko bifuzaga kwiga icyesipanyoli. Barnabé agira ati “twaganiriye n’abavandimwe bo mu Rwego Rushinzwe Umurimo, tubona ko byaba byiza duhagaritse umurimo twakoreraga mu ifasi ikoresha igikerewole cyo muri Hayiti.”

Bongera kubwiriza mu ifasi ikoresha igikerewole cyo muri Hayiti

Mu mwaka wa 2003, Inteko Nyobozi yohereje umugabo n’umugore we b’abamisiyonari, ari bo Dong na Gladys Bark ngo bajye gukorera mu ifasi yo muri Repubulika ya Dominikani ikoresha igikerewole cyo muri Hayiti. Bamaze imyaka ibiri babwiriza mu mugi wa Higüey, batangiye kubona umusaruro ushimishije. Ku itariki ya 1 Kamena 2005, hashinzwe itorero rikoresha igikerewole cyo muri Hayiti. Dong Bark, Barnabé Biabiany, n’undi mumisiyonari witwa Steven Rogers, bazengurutse igihugu cyose babiba imbuto mu ifasi ikoresha igikerewole cyo muri Hayiti.

Uwo murimo watanze umusaruro kandi hashinzwe andi matorero. Ku itariki ya 1 Nzeri 2006, hashinzwe akarere ka mbere kagizwe n’amatorero akoresha igikerewole cyo muri Hayiti. Kari kagizwe n’amatorero arindwi n’amatsinda abiri, kandi Barnabé Biabiany yabaye umugenzuzi w’ako karere.

Mu myaka yakurikiyeho, hari abandi bamisiyonari boherejwe gukorera umurimo mu ifasi yo muri Repubulika ya Dominikani ikoresha igikerewole cyo muri Hayiti. Hari n’abandi babwiriza benshi baturutse muri Kanada, mu Burayi, muri Amerika n’ahandi, bitangiye kuza gufasha. Itsinda ry’abavandimwe bashoboye bahawe inshingano yo gutegura amasomo azafasha ababwiriza bo mu gihugu n’abo mu mahanga kwiga igikerewole cyo muri Hayiti.

Benshi batekereza ko umuntu wese utari Umunyahayiti uvuga igikerewole cyo muri Hayiti aba ari Umuhamya wa Yehova

Kuba Abanyadominikani benshi bashyiraho imihati kugira ngo bige igikerewole cyo muri Hayiti, bikora ku mutima Abanyahayiti. Ubu iyo umubwiriza w’Umunyadominikani asobanura ukuri ko muri Bibiliya mu gikerewole cyo muri Hayiti, bivanaho urwikekwe, akaboneraho uburyo bwo gutangaza ubutumwa bw’Ubwami. Abavandimwe bize urwo rurimi ni benshi cyane, ku buryo abantu benshi batekereza ko umuntu wese utari Umunyahayiti uvuga igikerewole cyo muri Hayiti aba ari Umuhamya wa Yehova.

Ibyabaye kuri mushiki wacu w’Umunyadominikani w’umupayiniya wize igikerwole cyo muri Hayiti bigaragaza ukuntu kwita ku bantu mudahuje umuco bibakora ku mutima cyane. Igihe uwo mushiki wacu yari mu murimo wo kubwiriza, yabonye umugabo n’umugore we b’Abanyahayiti bashimishijwe. Yasubiye kubasura kugira ngo atangire kubigisha Bibiliya. Agira ati “igihe nahageraga, nashuhuje umugore musoma ku itama, nk’uko Abanyadominikanikazi basuhuzanya. Uwo mugore yatangiye kurira. Naramubajije nti ‘urarizwa n’iki?’ Yaranshubije ati ‘mu myaka yose maze muri iki gihugu, ni ubwa mbere umuntu anshuhuje ansoma.’ ”

Yehova yahaye umugisha abakorana umwete muri iyo fasi, bituma haba ukwiyongera gutangaje. Byageze ku itariki ya 1 Nzeri 2009, hari amatorero 23 n’amatsinda 20 akoresha igikerewole cyo muri Hayiti, bituma hashingwa akarere ka kabiri. Umubare w’abateranye ku Rwibutso mu mwaka wa 2011, wagaragazaga ko hari kuzabaho ukwiyongera. Urugero, ababwiriza 11 bo mu mugi muto wa Río Limpio bashimishijwe no kubona abantu 594 baza mu Rwibutso. Igihe hashyirwagaho gahunda yo gukorera Urwibutso mu mugi wa Las Yayas de Viajama utari urimo umubwiriza n’umwe, abantu 170 barujemo. Byageze muri Nzeri 2011, hari amatorero 33 n’amatsinda 21 akoresha igikerewole cyo muri Hayiti. Nguko uko mu mwaka wa 2012 hashinzwe akandi karere.

Ibiro by’ishami byo muri Repubulika ya Dominikani byakoranye n’ibyo muri Hayiti, kugira ngo bitoze abavandimwe bo muri ibyo bihugu byombi. Amashuri atanu y’Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri n’amashuri ane y’Ishuri ry’Abakristo Bashakanye, yayobowe mu gikerewole cyo muri Hayiti.

Biga igikerewole cyo muri Hayiti