Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Hari hakenewe ababwiriza benshi

Hari hakenewe ababwiriza benshi

Ubutumwa bwiza bugera mu turere twitaruye

Nyuma yaho haje abandi bamisiyonari, hakubiyemo Pete Paschal, Amos na Barbara Parker, Richard na Belva Stoddard, bari barakoreye umurimo muri Boliviya, na Jesse na Lynn Cantwell bari bavuye muri Kolombiya. Abo bamisiyonari batumye umurimo wo kubwiriza urushaho gutera imbere. Byageze mu mwaka wa 1973 umurimo wo kwigisha Bibiliya warakozwe cyane mu migi yo muri Repubulika ya Dominikani, ariko ubutumwa bwiza bwari butaragera ku bantu bari batuye mu turere twitaruye. Ni yo mpamvu hashyizweho gahunda zo kwita ku byo abari batuye mu byaro bari bakeneye mu buryo bw’umwuka. Igihe ababwiriza basabwaga kwitangira kujya kubwiriza mu cyaro mu gihe cy’amezi abiri, abapayiniya b’igihe cyose 19 biyemeje kujyayo. Kuva mu kwezi k’Ukuboza 1973 kugera muri Mutarama 1977, amatsinda y’abapayiniya yagiye yoherezwa mu turere tutari twarabwirijwe cyane cyangwa twari tutarabwirizwamo.

“Twabahaga ibitabo bakaduha inkoko, amagi n’imbuto.”

Umupayiniya wagize uruhare muri uwo murimo wihariye yagize ati “iyo twamaraga umunsi umwe tugeza ku bantu ubutumwa bwo muri Bibiliya tubaha n’ibitabo, ku munsi ukurikiraho twasubiraga gusura abashimishijwe. Kubera ko abaturage babaga badafite amafaranga, twabahaga ibitabo bakaduha inkoko, amagi n’imbuto. Yehova yaradufashije, kandi ntitwigeze dusonza.” Ku bantu benshi bwari ubwa mbere bumvise Bibiliya isomwa. Mu turere tumwe na tumwe, abayobozi b’amadini babaga barabwiye abaturage ko Yehova ari Satani. Iyo basomaga imirongo yo muri Bibiliya, urugero nko muri Zaburi ya 83:​18, hagira hati ‘wowe witwa Yehova, ni wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose,’ baratangaraga. Mu turere tumwe abantu barashimishwaga cyane ku buryo hashyirwagaho gahunda y’amateraniro.

Abandi bamisiyonari n’ibiro by’ishami bishya

Muri Nzeri 1979, haje abandi bamisiyonari ari bo Abigail Pérez n’umugore we Georgina. Babaye abagenzuzi basura amatorero. Nyuma yaho mu mwaka wa 1987, Tom na Shirley Dean bize mu Ishuri rya Gileyadi baje kongera imbaraga mu murimo wo kubwiriza. Nanone abapayiniya ba bwite baturutse muri Poruto Riko bagize uruhare rukomeye mu kubwiriza iyo fasi. Muri Kanama 1988, Reiner na Jeanne Thompson, na bo boherejwe muri Repubulika ya Dominikani, hakaba ari ahantu ha gatanu bari boherejwe gukorera umurimo w’ubumisiyonari.

Mu mwaka wa 1989, ababwiriza bari bariyongereye bagera ku 11.081, kandi byarigaragazaga ko hazabaho ukwiyongera kuko bigishaga Bibiliya abantu 20.494. Uko kwiyongera kwari gutuma hakenerwa ibintu byinshi. Urugero, amazu y’ibiro by’ishami yari ahari yari yaragize akamaro, ariko mu mpera z’imyaka ya 1980 ntiyari agikwiriye. Reiner Thompson agira ati “yari yarabaye imfunganwa, ku buryo byabaye ngombwa ko dushaka amacumbi kandi tugashaka n’amazu yo kubikamo ibintu mu duce dutandukanye tw’umugi.”

Reiner akomeza agira ati “kubona ikibanza gikwiriye cyo kubakamo ibiro by’ishami bishya ntibyari byoroshye. Hanyuma, hari umucuruzi wamenye ko twashakaga ikibanza, aza kutureba. Yatubwiye ko yari afite ikibanza cyiza cyane yashakaga kugurisha, ariko ko yari kukigurisha Abahamya ba Yehova bonyine. Yari yarigeze kugira isosiyete ikora iby’ubudozi, kandi umunyamabanga we n’abandi bakozi benshi yakoreshaga bari Abahamya ba Yehova. Yari yarabitegereje mu gihe cy’imyaka myinshi, abona ko bari inyangamugayo mu buryo budasanzwe kandi ko barangwaga n’ikinyabupfura, maze bimukora ku mutima cyane. Yatanze icyo kibanza ku giciro gito cyane kubera ko yubahaga cyane Abahamya ba Yehova.” Icyo kibanza cyaguzwe mu kwezi k’Ukuboza 1988, kandi nyuma yaho haguzwe ibindi bibanza bitatu byari byegeranye na cyo. Ibiro by’ishami n’inzu y’amakoraniro byari mu kibanza cya hegitari 9.

Abakozi babarirwa mu magana barimo abo mu gihugu n’abakozi mpuzamahanga bitangiye kubaka ibiro by’ishami bishya n’Inzu y’Amakoraniro. Ayo mazu yeguriwe Yehova mu kwezi k’Ugushyingo 1996, igihe Carey Barber, Theodore Jaracz na Gerrit Lösch bo mu Nteko Nyobozi bajyagayo bakifatanya muri iyo gahunda yabaye ari kuwa gatandatu. Ku munsi wakurikiyeho habaye porogaramu zihariye zabereye muri sitade ebyiri nini zo mu gihugu, kandi abashyitsi barenga 10.000 basuye amazu mashya y’ibiro by’ishami.

‘Barambutse baza i Makedoniya’

Amateka y’ubwoko bwa Yehova muri Repubulika ya Dominikani, ntiyaba yuzuye tutavuze Abahamya benshi cyane bagiye bimukira muri icyo gihugu, baje gukorera umurimo aho ababwiriza bakenewe cyane kurushaho. Benshi batewe inkunga n’inkuru zavugaga ukuntu ifasi yo muri icyo gihugu irumbuka, aho umuntu ashobora kwigisha Bibiliya abantu benshi, maze mu mpera z’imyaka ya 1980 batangira kwimukira muri icyo gihugu. Mu buryo bw’ikigereranyo ‘barambutse baza i Makedoniya’ (Ibyak 16:​9). Abaje kubwiriza muri Repubulika ya Dominikani babwiye abandi ibyishimo baboneraga mu murimo wo gusarura. Ibyo byatumye ababwiriza bimuka ari benshi cyane mu myaka ya 1990.

Urugero, Stevan na Miriam Norager bo muri Danimarike, bakoreye umurimo wo kubwiriza muri Repubulika ya Dominikani guhera mu mwaka wa 2001. Mbere yaho, Miriam yari yarakoreye umurimo muri icyo gihugu, ahamara umwaka n’igice ari kumwe na mukuru we. None se ni iki cyatumye uwo muryango wimukira muri icyo gihugu cya kure, cyarimo umuco n’ururimi bitandukanye n’ibyabo? Miriam agira ati “twembi dukomoka mu miryango ikomeye mu buryo bw’umwuka kandi ababyeyi bacu babaye abapayiniya ba bwite igihe bari bakiri bato, kandi naho bagiriye abana, babaye abapayiniya b’igihe cyose. Ababyeyi bacu bahoraga badushishikariza kwitanga tutizigamye, tugakorera Yehova umurimo w’igihe cyose.”

Stevan na Miriam babaye abapayiniya ba bwite guhera mu mwaka wa 2006 kandi bafashije abantu benshi kumenya ukuri. Stevan agira ati “twabonye imigisha itabarika. Ingorane zose twahuye na zo cyangwa ibibazo by’uburwayi twagize, bihinduka ubusa iyo ubigereranyije n’ibintu bihebuje twaboneye mu murimo n’ibyishimo twatewe no gufasha abantu b’imitima itaryarya kumenya Yehova no kumukunda. Nanone twungutse umuryango mugari w’incuti zidukunda. Gukorera umurimo muri Repubulika ya Dominikani byatwigishije kwicisha bugufi no kwihangana, kandi koroshya ubuzima byatumye turushaho kwizera Yehova no kumwiringira.”

Jennifer Joy amaze imyaka isaga 20 afasha ifasi y’ururimi rw’amarenga

Jennifer Joy ni umwe muri bashiki bacu b’abaseribateri benshi bo mu bihugu by’amahanga babwiriza muri Repubulika ya Dominikani. Mu mwaka wa 1992, igihe Jennifer yazaga gusura nyina wabo witwa Edith White umaze igihe kirekire ari umumisiyonari, yiboneye ukuntu umurimo wo kubwiriza wageraga kuri byinshi. Nanone yahuye n’abandi bashiki bacu b’abanyamahanga bari baraje gukorera umurimo aho ababwiriza bakenewe cyane. Jennifer agira ati “nagiraga amasonisoni kandi sinigiriraga icyizere. Ariko naratekereje nti ‘ko abandi babishoboye, jye byananiza iki?’ ”

Jennifer yabanje kwitegura kuhamara umwaka umwe, ariko uko umwaka washiraga yiyongezaga undi, none ubu amaze imyaka isaga 20 akorera umurimo muri Repubulika ya Dominikani. Yafashije benshi mu bo yigishije Bibiliya basenga Yehova. Nanone Jennifer yishimiye ko yagize uruhare mu gutangiza umurimo wo kubwiriza mu rurimi rw’amarenga muri icyo gihugu, kandi yagize uruhare mu gutegura integanyanyigisho ikoreshwa mu kwigisha ururimi.

“None se ko Yehova yakomeje kunyitaho kugeza ubu, ni iki cyatuma nshidikanya ko no mu mwaka utaha atazanyitaho?”

Ariko se Jennifer akura he ibimutunga? Abisobanura agira ati “buri mwaka nsubira muri Kanada ngakora amezi make. Nagiye nkora akazi gatandukanye, urugero nko gufotora no gutunganya amafoto, gusiga amarangi, gusukura amazu, gukora amatara no gukora amatapi. Nanone nagiye nkora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo, kwigisha icyongereza no gusemura.” Jennifer avuga ko imimerere arimo imeze nk’iyo Abisirayeli ba kera barimo igihe bari mu butayu. Agira ati “batungwaga n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova. Ijambo rye ryavugaga ko azabitaho kandi koko yabitayeho. Buri munsi babonaga ibyokurya, kandi imyenda yabo n’inkweto zabo ntibyabasaziyeho (Guteg 8:​3-4). Natwe Yehova adusezeranya ko azatwitaho (Mat 6:​33). None se ko Yehova yakomeje kunyitaho kugeza ubu, ni iki cyatuma nshidikanya ko no mu mwaka utaha atazanyitaho?”

Ababwiriza bagera ku 1.000 barangwa n’umwuka wo kwigomwa baturutse mu bihugu bitandukanye, urugero nko muri Otirishiya, muri Polonye, muri Poruto Riko, mu Burusiya, muri Esipanye, muri Suwede, muri Tayiwani no muri Amerika. Abo babwiriza bakomoka mu bihugu birenga 30 bagiye bakorana n’amatorero akoresha ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika, igishinwa, icyongereza, igikerewole cyo muri Hayiti, igitaliyani, ikirusiya n’icyesipanyoli. Bunga mu ry’intumwa Petero, bati “dore twebwe twasize byose turagukurikira.”​—⁠Mar 10:​28.