REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Nashatse kureka gukorera Imana

Martín Paredes

Nashatse kureka gukorera Imana
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1976

  • ABATIZWA MU WA 1991

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Martín yigiraga kuzaba umupadiri igihe yamenyaga ukuri. Kuva icyo gihe, yafashije abantu benshi kuyoboka Imana y’ukuri.

NAKURIYE mu muryango ukomeye kuri Kiliziya Gatolika, kandi wifuzaga ko nazaba umupadiri. Bityo, igihe nari mfite imyaka 12, nakurikiye amasomo atatu, nigishwa n’abapadiri banyuranye. Hanyuma mu mwaka wa 1990, ubwo nari mfite imyaka 14, natumiriwe kwiga muri imwe muri za seminari zihagazeho zo mu gihugu.

Nateraga imbere mu buryo bwihuse, kandi bambwiye ko ninkomeza gukorana umwete nashoboraga kuzaba musenyeri. Icyakora naramanjiriwe. Twize filozofiya y’abantu aho kwiga Bibiliya. Nanone kandi, abapadiri bariyandarikaga cyane. Igihe batangiraga kunyibasira bashaka kunkoresha imibonano mpuzabitsina, nashatse kureka gukorera Imana.

Icyo gihe, umugabo n’umugore we b’abamisiyonari basuye umucungamari wa seminari bamuha igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo. Natiye icyo gitabo ndagisoma ndakirangiza. Naribwiye nti “ibi ni byo nashakaga kumenya.” Navuye mu iseminari, ntangira kwigana Bibiliya n’Abahamya, ntangira no kujya mu materaniro. Hashize amezi 8, muri Nyakanga 1991, narabatijwe. Natangiye umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose, kandi nyuma yaho nashyingiranywe na mushiki wacu w’umupayiniya witwa María. Guhera mu mwaka wa 2006, twabaye abapayiniya ba bwite. Aho kugira ngo ndeke gukorera Imana, ubu mfasha abantu bafite inzara yo kumenya ukuri, nkabafasha kuyoboka Imana y’ukuri.