KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE
U Burayi
-
IBIHUGU 47
-
ABATURAGE 741.311.996
-
ABABWIRIZA 1.611.036
-
ABIGISHIJWE BIBILIYA 847.343
Ishuri ryasuye Inzu y’Ubwami
Finilande: Abanyeshuri biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza basuye Inzu y’Ubwami
Ines yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza muri Finilande. Yumvise ko mu isomo ry’iyobokamana bari kuganira ku byerekeye Abahamya ba Yehova, nuko atumira ishuri ryose ngo rizasure Inzu y’Ubwami. Abanyeshuri na mwarimu bumvise icyo gitekerezo ari cyiza.
Ku cyumweru cyakurikiyeho, abanyeshuri 38 bafashe amagare yabo, bajya ku Nzu y’Ubwami iri ku birometero hafi bitanu. Matayo 6:10.
Nanone haje abarimu babiri n’umuyobozi w’ikigo. Bageze ku Nzu y’Ubwami, bakiriwe n’abavandimwe babiri na bashiki bacu batatu. Mu gihe abana bafataga akantu ko kurya, babajije ibibazo ku byerekeye Inzu y’Ubwami n’Abahamya, bati “mu materaniro hakorwa iki?” “Kiriya cyumba gikorerwamo iki?” Bashakaga kuvuga icyumba cy’isomero. “Kuki ku rukuta handitse ngo ‘gatandatu kugabanya icumi’?” Bashakaga kuvuga isomo ry’umwaka ryari muriKubera ko iryo shuri rigira gahunda yo kurwanya ibikorwa byo kunnyuzura, abavandimwe beretse abanyeshuri videwo ishushanyije yo ku rubuga rwa jw.org ivuga ngo “Si ngombwa ko urwana n’abakunnyuzura.” Nanone baberetse ibindi bintu biri kuri urwo rubuga kandi babacurangira indirimbo y’Ubwami. Abo bana bahamaze hafi isaha.
Umuyobozi w’ishuri, abarimu n’abana bishimiye ko basuye Inzu y’Ubwami. Umuyobozi w’ishuri yashishikajwe n’ibyo yabonye ku rubuga kubera ko yatekerezaga ko byashoboraga gukoreshwa mu masomo y’iyobokamana. Yashimishijwe no kumva ko andi mashuri na yo yashoboraga gusura Inzu y’Ubwami. Ibyo byatumye umwarimu w’irindi shuri avugana n’Abahamya bukeye bwaho, ababaza niba na bo barashoboraga gusura Inzu y’Ubwami.
Yabonye ubutunzi aho bajugunya imyanda
Cristina wo muri Rumaniya, ntiyigeze akandagira mu ishuri kandi ntiyari azi gusoma no kwandika. Yari akennye kandi yatungwaga no gutoragura amadebe n’amacupa ya purasitike aho bajugunya imyanda yo mu mugi. Umunsi umwe ubwo yakoraga akazi ke, yabonye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bifite amashusho meza y’abantu bishimye, biramushishikaza cyane. Yaribwiye ati “hagomba kuba hari ahantu runaka ku isi haba abantu nk’aba.” Cristina yagize amatsiko yo kumenya ibyari muri ibyo bitabo,
maze asaba umuntu ngo abimusomere. Amaze kumva ko ibyo bitabo byavugaga ibyerekeye idini, yababajwe n’uko abantu bari bajugunye mu myanda inyigisho zerekeye Ijambo ry’Imana. Cristina yakomeje kujya atoragura mu myanda udutabo, inkuru z’Ubwami n’amagazeti. Bimwe byabaga ari ibitabo byuzuye, ibindi byaracitse. Yize gusoma kugira ngo amenye ibyari bikubiye muri ibyo bitabo.Nyuma yaho, Abahamya baje guhura na Cristina batangira kumwigisha Bibiliya. Yashimishijwe no kumenya ko Yehova yari yaramwireherejeho akoresheje ibitabo abandi batari barahaye agaciro. Ubu ajya mu materaniro y’itorero kandi ashimishijwe cyane n’ibyo yiga. Kimwe mu bintu bimushimisha cyane kuruta ibindi ni uko ubu abona amagazeti, udutabo n’ibitabo bishya. Ntibikiri ngombwa ko ajya kubishaka aho bamena imyanda. Koko rero, Cristina yabonye ubutunzi aho bajugunya imyanda!
Icyigisho cya Bibiliya cyo mu “ishyamba”
U Budage: Margret yigishiriza Bibiliya mu ishyamba
Buri gitondo Margret wo mu Budage ajyana n’imbwa ye gutembera mu ishyamba. Agira ati “ngerageza kuganira n’abantu mpura na bo. Iyo batuje nerekeza ibiganiro kuri Bibiliya.”
Umunsi umwe yahuye n’umugore uri mu kigero cy’imyaka mirongo irindwi na we watemberaga ari kumwe n’imbwa ye. Margret yatangiye kuganira na we. Uwo mugore yishimiye ikiganiro gito bagiranye, abwira Margret ko yasengaga Imana kandi ko yasomaga Bibiliya buri munsi. Kuva icyo gihe, bahuraga buri munsi bakaganira ku byerekeye Imana. Umunsi umwe, uwo mugore yabajije Margret ati “kuki uzi Bibiliya cyane?” Margret yamubwiye ko ari Umuhamya wa Yehova.
Margret yasabye uwo mugore kenshi ko yamwigishiriza Bibiliya mu rugo, ariko arabyanga. Icyakora bakomeje kujya baganira. Hashize amezi runaka, Margret yongeye kumusaba ko yamwigishiriza Bibiliya mu rugo. Icyo gihe uwo mugore yamubwiye ko yatinyaga kwiga Bibiliya kubera ko umugabo babanaga yangaga Abahamya ba Yehova.
Ubukurikiyeho, ubwo Margret yari yagiye gutembera mu ishyamba, yitwaje Bibiliya n’igitabo Icyo Bibiliya
yigisha. Margret abonye uwo mugore, yaramubwiye ati “ubu noneho singusaba ko nazajya nkwigishiriza Bibiliya mu rugo, ahubwo nzajya nkwigishiriza mu ‘ishyamba.’” Uwo mugore yahise yemera amarira amubunga mu maso. Ajya kwigira Bibiliya mu ishyamba mu minsi itandatu mu cyumweru. Hari igihe Margret amwigisha Bibiliya bitwikiriye umutaka cyangwa bacanye itoroshi, bitewe n’igihe cy’umwaka cyangwa uko ikirere cyifashe.Kuzunguza umutwe byateye urujijo
Muri Bulugariya, mushiki wacu witwa Delphine yigishaga Bibiliya Irina. Irina yashimishijwe n’ibyo yamenye kandi yajyaga mu materaniro buri gihe. Icyakora umugabo wa Irina ntiyifuzaga ko Irina akomeza kuganira n’Abahamya. Yimuriye umuryango mu mudugudu muto wo muri Suwede, nuko Irina ntiyongera kubonana na Delphine. Icyakora abapayiniya ba bwite babiri, ari bo Alexandra na Rebecca, bahuye na Irina, utari uzi igisuwede habe na mba. Abo bashiki bacu bakoresheje agatabo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose, maze barareka Irina asoma ubutumwa mu kinyabulugariya. Hanyuma, bifashishije ako gatabo bamubaza niba barashoboraga kumuzanira ibitabo mu rurimi rwe. Nuko Irina azunguza umutwe cyane awujyana iburyo n’ibumoso. Abo bashiki bacu babonye ko adashimishijwe barigendera.
Nyuma yaho Alexandra yibutse ko hari mushiki wacu wo muri Suwede ukorera muri Bulugariya witwa Linda wari kuzaza kubasura mu byumweru bike. Yatekereje ko byari kugira icyo bitanga Irina aramutse yumvise ubutumwa bwiza mu rurimi rwe. Igihe Linda yahageraga, yajyanye na Alexandra gusura Irina. Irina yabwiye Linda ko yahoraga asenga Yehova buri joro amusaba kumufasha gukomeza kwiga Bibiliya. Yakundaga kwitwaza igitabo Icyo Bibiliya yigisha cyo mu kinyabulugariya, kugira ngo naramuka
ahuye n’Abahamya azahite akibereka, ariko ntiyigeze abona n’umwe. Irina ashimishwa cyane n’uko ubu ashobora kubona ibitabo byinshi mu kinyabulugariya!Linda yabajije Alexandra impamvu bafashe umwanzuro w’uko Irina atari ashimishijwe igihe bahuraga bwa mbere. Alexandra yamubwiye ko yajunguje umutwe agaragaza ko adashimishijwe. Linda yarasetse maze amusobanurira ko Abanyabulugariya iyo batemeye ibintu bazunguza umutwe bawujyana hasi no hejuru naho bawujyana iburyo n’ibumoso bakaba babyemeye. Irina akomeje kwiga Bibiliya mu kinyabulugariya kugeza igihe azamenyera igisuwede. Yiga ate? Yongeye guhuzwa na Delphine biga bakoresheje uburyo bw’itumanaho bwa videwo.
Urugero rwiza rwa Se
Jemima wo muri Esipanye, yigishijwe ukuri akiri muto ariko agejeje ku myaka irindwi ubuzima bwarahindutse igihe nyina yarekaga kuba Umuhamya wa Yehova agatandukana na se. Jemima amaze kugira imyaka cumi n’itatu, yaretse kwifatanya n’Abahamya kandi yanga ko se akomeza kumufasha mu buryo bw’umwuka.
Jemima amaze gukura yinjiye mu miryango iharanira imibereho myiza y’abaturage n’ishingiye kuri politiki, ashakira “ubutabera” rubanda rwa giseseka. Nyuma yaho, ubwo yari umushomeri, se witwa Domingo yamusabye kuza ngo bakorane akazi ko gusiga amarangi.
Umunsi umwe bari mu kazi, Domingo yasabye Jemima ko yamwigisha Bibiliya. Yarabyanze, ariko amubwira ko naramuka yumvise abyifuje azamubwira. Domingo yakundaga gutega amatwi Bibiliya n’amagazeti byafashwe amajwi mu gihe yabaga arimo asiga irangi, ariko umukobwa we agashyira utwuma mu matwi akiyumvira umuzika w’isi.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2012, Domingo wari warongeye
gushaka, yabonye ibaruwa imutumirira kwiga Ishuri rya Bibiliya ry’Abakristo Bashakanye. Jemima yatangajwe cyane n’uko se yemeye kujya kumara amezi abiri mu ishuri ryigisha Bibiliya, hanyuma agasiga ibintu byose akajya ajya aho yari koherezwa hose. Ku ncuro ya mbere, Jemima yabonye ukuntu ukuri kwari kwarashinze imizi mu mutima wa se maze yifuza kumenya icyabiteye.Jemima yaretse kumva wa muzika yumvaga maze atangira gutega amatwi ibyo se yumvaga. Nanone yatangiye kumubaza ibibazo. Umunsi umwe igihe Domingo yari ku rwego arimo asiga irangi, Jemima yaramubwiye ati “mbese uribuka igihe navugaga ko ninumva nshaka kwiga Bibiliya nzakubwira? Ubu rero icyo gihe kirageze.”
Domingo yarishimye cyane. Muri Mutarama 2013, batangiye kujya biga kabiri mu cyumweru. Ishuri ryatangiye muri Mata, kandi bakomeje kujya biga bakoresheje uburyo bw’itumanaho bwa videwo. Jemima yaje mu munsi mukuru wo guhabwa impamyabumenyi, kandi yishimiye iyo porogaramu cyane. Ku itariki ya 14 Ukuboza 2013, Jemima yarabatijwe.
Jemima agira ati “Yehova yaranyihanganiye cyane kandi nzi ko atigeze antererana. Yampaye ikintu ntigeze mbona mu isi, ni ukuvuga incuti nyancuti. Umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose, utuma ndushaho kwiyumvisha urukundo rukomeye rwa Yehova.”
Imbaraga zo kubaha
Ku itariki ya 30 Werurwe 2014, Vasilii umaze igihe kirekire ari umukozi wa Beteli yo mu Burusiya, yarimo abwiriza afite akagare k’ibitabo hafi y’ibiro by’ishami, maze imodoka y’abapolisi irahamusanga. Umupolisi yavuye mu modoka maze asaba Vasilii mu kinyabupfura kureka uwo murimo kubera ko hari abaturanyi bari bawitotombeye. Undi mupolisi yafashe videwo y’icyo kiganiro. Vasilii yabonye
ko byarushaho kuba byiza yumviye abapolisi aho kubagisha impaka ababwira ko ibyo akora abifitiye uburenganzira. Icyo gihe abahisi n’abagenzi bari bashungereye. Vasilii yarahavuye, ariko hashize iminsi ibiri asaba kubonana n’umukuru w’abapolisi. Ibyo yarabyemerewe. Mu kiganiro bagiranye, Vasilii yashimiye umukuru w’abapolisi umurimo w’ingenzi polisi ikorera abaturage n’ukuntu abapolisi bamuvugishije mu kinyabupfura mu minsi ibiri yari ishize. Uwo mukuru w’abapolisi yabwiye umwungirije ati “mu myaka 32 yose maze muri aka kazi, nari ntarigera numva umuntu adushimira umurimo dukora!” Muri icyo kiganiro, yafashije umukuru w’abapolisi gusobanukirwa ko umurimo wacu wo kubwiriza wemewe n’amategeko rwose. Uwo mukuru w’abapolisi yabajije Vasilii impamvu yumviye abapolisi bamusabaga guhagarika umurimo we kandi yari azi ko afite uburenganzira busesuye bwo kuwukora. Vasilii yaramushubije ati “nubaha abapolisi. Tekereza uko byari kugaragarira abantu bari bashungereye, iyo nshinja abapolisi ko batazi amategeko.” Uwo mukuru w’abapolisi n’umwungirije baratangaye cyane maze bizeza Vasilii ko nta bibazo azongera kugira igihe azaba akoresha akagare k’ibitabo.