REPUBULIKA YA DOMINIKANI
Bashoboraga gufungwa
‘Bagiraga amakenga nk’inzoka, ariko bakamera nk’inuma batagira uburiganya’
Abagaragu b’indahemuka ba Yehova bagombaga gukomeza kubona ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe umurimo wari warabuzanyijwe, ariko imimerere yari mu gihugu yari iteje akaga abasengaga by’ukuri. Muri iyo myaka abavandimwe benshi barafashwe kandi bakatiwe gufungwa incuro nyinshi.
Juanita Borges agira ati “igihe namenyaga ukuri mu mwaka wa 1953, nari nzi neza ko nashoboraga gufungwa nzira ko ndi Umuhamya wa Yehova. Kandi ibyo ni byo byambayeho. Mu kwezi k’Ugushyingo 1958, igihe nari nagiye gusura mushiki wacu Eneida Suárez, abamaneko baraje badushinja ko twari mu materaniro. Twakatiwe gufungwa amezi atatu kandi buri wese acibwa amande y’amapeso 100, icyo gihe yanganaga n’amadolari 100 (hafi 70.000Frw).”
Abamaneko bari bafite urutonde rw’abavandimwe na bashiki bacu.
Leta yakoze uko ishoboye kose ngo ibuze Abahamya guteranira hamwe, ariko abavandimwe ntibigeze bacika intege. Icyakora bagombaga ‘kugira amakenga nk’inzoka, ariko Mat 10:16). Andrea Almánzar agira ati “iyo twajyaga mu materaniro, ntitwahagereraga rimwe. Na nyuma y’amateraniro, incuro nyinshi twahavaga bwije kubera ko twagendaga mu byiciro kugira ngo hatagira udukeka.”
bakamera nk’inuma batagira uburiganya’ (Jeremías Glass wavutse igihe se León yari afunzwe, yabaye umubwiriza mu mwaka wa 1957 afite imyaka irindwi. Yibuka amateraniro yaberaga iwabo mu ibanga, n’ingamba bafataga kugira ngo hatagira umenya ko habera amateraniro. Jeremías agira ati “ababaga bateranye bose bahabwaga agace k’ikarito kanditseho umubare ugaragaza uko bari bukurikirane bataha. Iyo amateraniro yabaga arangiye, papa yanshyiraga ku muryango, nkareba umubare wanditse ku gakarito nkereka abatashye aho banyura, bakagenda ari babiri babiri kandi ntibanyure mu cyerekezo kimwe.”
Nanone bashyiraga amateraniro ku gihe batashoboraga gupfa gufatwa. Urugero, Mercedes García yigishijwe ukuri na nyirarume Pablo González. Igihe yari afite imyaka irindwi gusa, nyina yarapfuye kandi icyo gihe se yari afunze, asigara wenyine ari kumwe na bakuru be bane, basaza be batatu na barumuna be babiri. Mercedes yabatijwe mu mwaka wa 1959 ubwo yari afite imyaka icyenda. Abavandimwe bumvise disikuru y’umubatizo saa cyenda n’igice za mu gitondo kugira ngo hatagira ubafata. Iyo disikuru yatangiwe mu rugo rw’umuvandimwe maze ajya kubatirizwa mu ruzi rwa Ozama runyura mu murwa mukuru. Mercedes agira ati “saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo, ubwo abaturanyi barimo babyuka, twe twari mu nzira tugaruka imuhira.”