Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Ibintu bishishikaje biteze

Ibintu bishishikaje biteze

Imyifatire myiza

Abahamya ba Yehova bamaze imyaka igera kuri 70 muri Repubulika ya Dominikani. Muri icyo gihe cyose bagaragaje imyifatire ituma bavugwa neza. Incuro nyinshi, abantu begera ababwiriza bari mu murimo wo kubwiriza bakabasaba ibitabo, kandi ni ibisanzwe ko abantu bo mu ifasi bavuga amagambo nk’aya ngo “iri dini ndarikunda” cyangwa ngo “rwose mwebwe mukurikiza Bibiliya.”

Urugero, reka turebe ibyabaye igihe hubakwaga Inzu y’Ubwami mu kibanza cyari cyaratanzwe n’umuvandimwe. Igihe uwo muvandimwe yajyaga kwandikisha icyo kibanza, yasanze hari undi muntu wari waragihuguje acyandikisha ku izina rye kandi ashinja uwo muvandimwe ko yashakaga kumutwara ikibanza cye. Icyo kibazo cyagejejwe mu rukiko. Urwo rubanza rwari rugoye kubera ko uwo muntu yari afite impapuro zose zagaragazaga ko icyo kibanza ari icye.

Mu rubanza, umucamanza yasabye uwaburaniraga uwo muvandimwe gusobanura uwo yaburaniraga. Igihe uwo mwavoka yasobanuraga ko ahagarariye inyungu z’umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova, umucamanza yaravuze ati “niba ari uko bimeze nta mpamvu zo gushidikanya ku kuri kw’ibyo muvuga. Nzi Abahamya ba Yehova, kandi nzi neza ko ari inyangamugayo. Ntibashobora kugerageza kugira uwo bahuguza ngo batware ibintu bitari ibyabo.”

Igihe bagezaga ibimenyetso imbere y’urukiko, byaragaragaye ko uwaregwaga yari yarakoresheje inyandiko mpimbano, maze umucamanza arenganura Abahamya. Umwavoka w’Abahamya yaravuze ati “ntibwari ubwa mbere habaye ibintu nk’ibyo. Mu nkiko zo mu gihugu hose iyo bavuze Abahamya ba Yehova, buri gihe abantu bagaragaza ko babubaha cyane.”

Bahanze amaso igihe kizaza

Igihe ni cyo kizagaragaza uko abandi bantu bakunda ibyo gukiranuka baziga ukuri ko muri Bibiliya, bakayoboka Imana y’ukuri yonyine bazaba bangana. Hagati aho ariko, hakomeje gushyirwaho imihati ishoboka yose kugira ngo abo bantu bagezweho ukuri. Urugero, mu mwaka wa 2013 Abahamya ba Yehova bo muri Repubulika ya Dominikani bamaze amasaha asaga miriyoni 11 mu murimo wo kubwiriza, kandi bigishije Bibiliya abantu 71.922. Nanone byari biteye inkunga kubona abantu 9.776 bakora ubupayiniya. Muri Kanama muri uwo mwaka, hari ababwiriza 35.331 barangwa n’ishyaka. Nanone biragaragara ko hashobora kuzabaho ukwiyongera kuko abantu 127.716 bateranye ku Rwibutso.

Umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa muri Repubulika ya Dominikani wateye imbere mu buryo bugaragara uhereye kuri icyo cyumweru cyo muri Mata 1945, igihe Lennart na Virginia Johnson bahageraga bwa mbere bagatangira kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Abahamya ba Yehova bo muri Repubulika ya Dominikani baha agaciro umurage wabo wo mu buryo bw’umwuka. Bishimira ko abababanjirije mu kuyoboka Imana by’ukuri bagaragaje ubutwari no kwigomwa. Ariko cyane cyane, bafatana uburemere inshingano yiyubashye bafite yo ‘guhamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’ (Ibyakozwe 28:​23). Bategerezanyije amatsiko igihe abantu bose bo kuri icyo kirwa, hamwe na bagenzi babo basenga Imana hirya no hino ku isi bazahuriza hamwe amajwi yabo, baririmba bati “Yehova yabaye umwami! Isi niyishime, ibirwa byose binezerwe.”​—⁠Zaburi 97:​1.