Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Agira imibereho ifite intego

José Estévez

Agira imibereho ifite intego
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1968

  • ABATIZWA MU WA 1989

  • ICYO TWAMUVUGAHO: José akiri muto yavuye mu cyaro ajya gushakira ubuzima mu mugi. Aho ni ho yigiye ukuri, maze mu gihe cy’imyaka myinshi, ashyira inyungu z’Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere abigiranye ishyaka.

IGIHE José yari afite imyaka 11 yimukiye mu mugi wa Santo Domingo. Yahanaguraga inkweto, akagurisha amacunga, akanatunganya za barafu kugira ngo abone amafaranga. Yageze mu gihe cy’ubusore azwiho kuba ari umukozi ukorana umwete kandi wita ku kazi ke. Hashize imyaka runaka, mukuru we wari Umuhamya wa Yehova yamusabye kwita ku nzu ye. José yabonye igitabo Ushobora Kubaho Iteka ku Isi izahinduka Paradizo ku meza, akesha ijoro ryose agisoma. Yahise amenya ko yari yabonye ikintu cyatumye agira imibereho ifite intego.

Mu mpera z’icyumweru cyakurikiyeho, José yagiye ku Nzu y’Ubwami yo hafi aho, abwira abavandimwe ko na we ari Umuhamya wa Yehova. Yababwiye ko yari yamenye ko agomba kujya mu materaniro kandi akabwiriza ubutumwa bwiza. Nanone yababwiye ko igihe yasomaga igitabo Ushobora Kubaho Iteka, yari yamenye ibintu Abakristo batagomba gukora kandi abizeza ko nta na kimwe muri byo yakoraga. Hashize iminsi 15, José yemerewe kuba umubwiriza utarabatizwa. Yabatijwe nyuma y’amezi atandatu, ubwo yari afite imyaka 21.

José yaretse akazi yakoraga bitewe n’uko kamubuzaga kujya mu materaniro, ajya gukora akazi kamuhembaga amafaranga angana na kimwe cya kane cy’ayo yakoreraga mbere, ariko yari afite gahunda y’akazi yatumaga ashobora kujya mu materaniro no gukora umurimo w’ubupayiniya. Icyakora nyuma yaho igihe yashakaga umugore akagira abana babiri b’abahungu, byabaye ngombwa ko ahagarika ubupayiniya.

José yari yariyemeje kwigisha abahungu be ukuri ahereye mu bwana. Ni yo mpamvu igihe umugore we Josefina yari afite inda y’amezi atatu atwite umuhungu wabo w’imfura witwa Noé, José yasomaga Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya mu ijwi riranguruye, yiringiye ko umwana yashoboraga kumva ari mu nda. Noé yagiye kuvuka José yaramusomeye inkuru zose zo muri icyo gitabo. Ni na ko yabigenje ku muhungu wabo wa kabiri witwa Neftalí.

Nyuma y’igihe, José yabaye umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubucuruzi, akajya ahembwa umushahara ukubye incuro icumi uwo yabonaga mu kazi ka mbere. Icyakora mu mwaka wa 2008, igihe abahungu be bari bafite imyaka 10 na 13, yaretse ako kazi yongera kuba umupayiniya w’igihe cyose. Icyo gihe yafatanyaga n’umugore we n’abana be. Kubera ko amafaranga binjizaga yari yaragabanutse cyane, abagize umuryango bose bashyiraga hamwe bakagabanya amafaranga bakoreshaga. Bose uko ari bane bigishaga Bibiliya abantu bagera kuri 30 buri kwezi. Yesu atwizeza ko Yehova azaduha imigisha nidushyira Ubwami mu mwanya wa mbere (Mat 6:​33). José n’umuryango we biringiye iryo sezerano kandi biboneye ko Yehova asohoza ibyo yavuze.