KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE
Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati
-
IBIHUGU 48
-
ABATURAGE 4.315.759.010
-
ABABWIRIZA 703.271
-
ABIGISHIJWE BIBILIYA 732.106
Yabajije niba n’abandi barashoboraga kuza
Habura iminsi ibiri ngo Urwibutso rube, umuvandimwe wo muri Indoneziya yahaye umukozi w’aho imodoka zihagarara urupapuro rw’itumira. Uwo mukozi wari Umwisilamu, yabajije uwo muvandimwe niba n’abandi barashoboraga kuza kandi yamuhaye urupapuro rumwe. Uwo muvandimwe yamubwiye ko n’abandi
bashoboraga kuza. Uwo mukozi yamubwiye ko yari afite umuryango mugari, maze amusaba izindi mpapuro z’itumira. Uwo muvandimwe yamuhaye impapuro z’itumira 20, amusobanurira ko hazaba habaye Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu kandi ko abantu bose baba batumiwe, baba Abakristo cyangwa Abisilamu. Uwo mukozi yavuze ko yari kuzana n’abantu bari hagati ya 60 na 70.Hashize akanya gato disikuru y’Urwibutso itangiye, hakaba hari abantu bagera kuri 248, wa mukozi yahasesekaye ari kumwe n’abantu bagera ku 100, barimo abagabo, abagore n’abana ndetse n’abageze mu za bukuru, hamwe n’umugore wari ukuriwe. Bari bakodesheje imodoka zo kubageza kuri hoteli Urwibutso rwari kuberamo. Abashinzwe umutekano kuri hoteli babonye ko abo bantu ari benshi, bababujije kwinjira. Bibazaga impamvu Abisilamu benshi bene ako kageni bashakaga kujya mu munsi mukuru w’Abakristo. Abo bantu beretse abashinzwe umutekano impapuro z’itumira, maze barabaherekeza babageza aho disikuru yatangirwaga. Abagera kuri 60 muri bo ni bo bashoboye kwinjira muri icyo cyumba cyari cyuzuye abantu.
Hashize iminsi mike, umuvandimwe yasuye wa mukozi maze amubaza niba abantu yazanye barishimiye porogaramu. Yamubwiye ko nubwo bose baje muri ayo materaniro bafite isoni, bakozwe ku mutima n’ukuntu abantu bose babagaragarizaga ineza, bakabasuhuzanya urugwiro babahereza umukono. Uwo muvandimwe yamutumiriye kuzaza kumva disikuru yihariye yari gutangwa ku cyumweru gikurikira. Icyo gihe yazanye n’abandi bantu 40 bo mu muryango we n’abaturanyi. Kubera ko bahageze amateraniro yenda kurangira, abasaza bafashe umwanzuro wo gutanga
iyo disikuru ku ncuro ya kabiri. Uwari uhagarariye amateraniro yongeye gutangaza ko hagiye gutangwa disikuru, asobanura muri make uko iryo teraniro rimeze, hakubiyemo n’indirimbo n’isengesho. Kugira ngo uwatangaga disikuru afashe abo bantu bakuriye mu idini rya Isilamu, yakoreshaga amagambo bamenyereye, urugero akavuga “Igitabo Cyera” aho kuvuga “Bibiliya” kandi akavuga “umuhanuzi Isa” aho kuvuga “Yesu.”Nyuma yaho, umusaza yasuye uwo mukozi iwe mu rugo, batangira kuganira kuri Bibiliya bakoresheje agatabo Tega Imana amatwi. Abandi bantu bagera kuri 12 na bo bakurikiye icyo kiganiro, hakaba harimo abagore b’Abisilamu n’abana bake.
Ibitabo byo gusoma bigenewe za bisi
Mongoliya: Ababwiriza bemerewe gutanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bigenewe abagenzi
Muri Mongoliya, bisi ziva mu mugi wa Ulaanbaatar zerekeza mu bice byose by’igihugu. Ingendo muri izo bisi zishobora kumara amasaha agera kuri 48. Usanga abagenzi bareba hanze mu madirishya cyangwa basinziriye. Nubwo Abanyamongoliya bakunda gusoma, nta bitabo babona. Hari abavandimwe bo mu itorero ry’i Songinokhairkhan begereye abashoferi b’izo bisi barababwira bati “twifuza kubaha impano y’igitabo cyiza. Abagenda mu ndege, usanga buri gihe bafite ikintu cyo gusoma mu myanya yabo. Dushobora gushyira mu ntebe ibitabo byo gusoma, niba mutekereza ko abagenzi babyishimira.” Abashoferi umunani barabyemeye. Ibyo byatumye abavandimwe bashyira muri izo bisi amagazeti 299 n’udutabo 144. Nanone bashyizeho gahunda yo kujya bashyiramo amagazeti mashya akimara gusohoka.
Bamwibeshyeho
Mu gihugu kimwe cyo muri Aziya, abasaza b’itorero babiri basabwe kujya gusura mushiki wacu wari umaze imyaka umunani yarakonje. Kubera ko abo bavandimwe batari bamuzi, baramuhamagaye maze bahana gahunda yo kumusanga mu iduka rye ryari mu isoko rinini riranguza. Bamaze kunyura mu tuyira duteye urujijo two mu birongozi, bageze ku iduka rimeze nk’iryo mushiki wacu yari yabarangiye. Binjiyemo basuhuzwa n’umugore wari ufite Bibiliya nto ku meza. Abavandimwe bamaze kumubaza izina rye, aho avuka n’imyaka y’abana be babiri, bagize ngo babonye wa mushiki wacu wakonje. Baramubwiye bati “turi abavandimwe bawe b’Abahamya ba Yehova.”
Uwo mugore yabashubije ubona asa n’ugize akantu, ati “nanjye ndi Umukristo.” Imyifatire ye yatunguye abavandimwe, ariko bamuha ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya kandi arabyishimira cyane. Icyakora abo bavandimwe batashye, babonye ko bari bibeshye iduka! Bari bagiye ku iduka rya 2200 aho kujya ku rya 2202. Umwe muri abo bavandimwe yaravuze ati “numvise amashanyarazi anciye mu rutirigongo, mbese nk’aho abamarayika badushishikarizaga kujya muri iryo duka. Uwo mugore yitiranwaga na mushiki wacu kandi bakomokaga mu mugi umwe, n’abana babo babiri bari mu kigero kimwe! Iyo uwo mugore aza kuba yitwa irindi zina kandi akomoka mu wundi mugi, twari kumenya ko atari we.” Abo bavandimwe barenze amaduka
abiri, bageze ku iduka rya mushiki wacu wakonje, basanga yari abategereje.“Mu by’ukuri numvise ncishijwe bugufi kubera ko Yehova atari yarigeze anyibagirwa nubwo nari maze imyaka myinshi narakonje”
Uwo mugore basuye bwa mbere bamwibeshyeho, yatangiye kwiga Bibiliya no kuza mu materaniro. Mushiki wacu wari warakonje na we yatangiye kujya mu materaniro yose no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza buri gihe. Yarababwiye ati “mu by’ukuri numvise ncishijwe bugufi kubera Yehova atari yarigeze anyibagirwa nubwo nari maze imyaka myinshi narakonje.”
Bohereza ubutumwa mu gihe cy’imvura
Filipine: Greg yohereza ubutumwa
Greg na Alma bimukiye mu kirwa cya Catanduanes muri Filipine bagiye gukorera umurimo aho ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe cyane. Bafite ifasi mu misozi, ku buryo Greg na Alma bakora urugendo rw’ibirometero 19 ku maguru kugira ngo bayigeremo. Ikindi gihe bakora urugendo rw’amasaha abiri mu bwato bavugama kugira ngo bagere ku bindi birwa. Iyo ari mu gihe cy’imvura, gukora izo ngendo biba bigoye cyane. Aho kwigumira mu rugo batabwiriza, biyemeje kujya bakoresha telefoni kuko isosiyete y’itumanaho bakoresha itanga uburyo bwo kohereza ubutumwa bwinshi ku munsi ku giciro gito.
Greg avuga ko iyo agiye kwandika ubutumwa abanza izina rye. Hanyuma yongeraho ati “nifuzaga kubagezaho ubutumwa bwo muri Bibiliya.” Umwe mu mirongo ya Bibiliya yabonye ko igira icyo igeraho, ni Yohana 17:3. Iyo amaze kuwandukura, abaza ibibazo bibiri: Imana y’ukuri ni nde? Yesu Kristo ni nde? Hanyuma asaba umuntu gutanga igisubizo. Iyo uwo muntu ashubije, Greg amuha indi mirongo ya Bibiliya, urugero nka Zaburi 83:18. Iyo uwo muntu akomeje gusubiza ubwo butumwa, amubaza niba bashobora gukomeza ikiganiro kuri telefoni. Greg na Alma bavuga ko benshi babyemera.
Umugore umwe Greg na Alma babwirije yari afite
ibibazo byinshi yibazaga kuri Bibiliya, maze bohererezanya ubutumwa bwanditse bwinshi. Ibyo kohererezanya ubutumwa bwanditse byaje kuvamo kumwigisha Bibiliya. Uwo mugore yabwiraga mwisengeneza we n’umukozi bakorana ibyo yigaga. Amaherezo, abo bose uko ari batatu barabatijwe.