KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE
Amerika
-
IBIHUGU 57
-
ABATURAGE 980.780.095
-
ABABWIRIZA 4.034.693
-
ABIGISHIJWE BIBILIYA 4.339.285
Imfubyi zagiye mu materaniro
Angela wo muri Suriname, yasuye ikigo cy’imfubyi baturanye. Umuyobozi w’icyo kigo yari mushiki wacu wakonje, kandi yahise aha Angela uruhushya rwo kubwiriza abana. Angela yabwirije abana 85 kandi abereka videwo zo ku rubuga rwa jw.org. Nyuma yaho yatangiye kwigisha Bibiliya benshi muri bo. Hari bashiki bacu babiri b’abapayiniya bamufasha, buri wese akaba afite itsinda
ry’abana yigisha Bibiliya. Uwo mushiki wacu wakonje yavuze ko yari yarigishije abana indirimbo zo mu gitabo cyacu kandi ko nimugoroba yabasomeraga inkuru zo mu gitabo cy’amateka. Yifuzaga kujya mu materaniro, ariko ntiyashoboraga gusiga abana 85 mu kigo cy’imfubyi bonyine. Bityo, hakozwe gahunda kugira ngo bose baze ku Nzu y’Ubwami. Kubera ko icyo kigo cy’imfubyi kitari kure, abavandimwe bamufashije guherekeza abo bana babageza ku Nzu y’Ubwami. Ubu uwo mushiki wacu n’abana 85 bose bajya mu materaniro buri gihe.Gabriel yafashije sekuru
Paragwe: Gabriel aganira na sekuru
Igihe umwana w’imyaka itandatu witwa Gabriel wo muri Paragwe yari atashye avuye mu ikoraniro, yatekereje ukuntu kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami ari iby’ingenzi. Hanyuma yabonye ko hari umuntu wihariye yifuzaga ko bazabana muri Paradizo, ari we sekuru. Ariko sekuru ntiyari yarigeze ashimishwa n’ukuri kandi yarwanyaga umugore we n’abana be b’Abahamya.
Uwo munsi Gabriel yasabye ababyeyi be kumuhamagarira sekuru na nyirakuru baba muri Arijantine bakavugana abareba no kuri videwo. Gabriel yasobanuriye sekuru impamvu kwiga Bibiliya ari iby’ingenzi cyane, kandi ahita amubaza ati “sogoku, urashaka ko nkwigisha Bibiliya?” Sekuru yarabyemeye. Gabriel yamusabye ko bakwiga bakoresheje agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka. Mu mezi make yakurikiyeho, bigaga bakoresheje ako gatabo. Kubera ko bombi batari bazi gusoma neza, biteguraga mbere y’igihe. Buri gihe iyo babaga bagiye kwiga, Gabriel yateguraga isomo bari bwige, akambara ishati na karuvati.
Nyuma yaho, nyirakuru na sekuru biyemeje kujya gusura ababyeyi ba Gabriel bakahamara ibyumweru bike. Muri icyo gihe bari babasuye, sekuru yagiye mu materaniro y’itorero ari kumwe n’abandi bagize umuryango. Igihe sekuru wa Gabriel yasubiraga muri Arijantine, yakomeje kwigana Bibiliya n’umuvandimwe waho, agira amajyambere aba umubwiriza utarabatizwa. Ubu sekuru na nyirakuru ba Gabriel basengera hamwe buri gihe. Gabriel na we akomeje kugira amajyambere. Ubu na we ni umubwiriza utarabatizwa. Sekuru afite icyifuzo cyo kugaragaza ko yiyeguriye Yehova abatizwa mu mazi.
‘Kuba waransuye ntibyapfuye kubaho gutya gusa’
Igihe muri Burezili hatangwaga inkuru y’Ubwami ivuga ngo Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?, Jennifer yakomanze ku muryango w’umugore witeguraga kujya gushyingura incuti ye. Jennifer yamubwiye ko
bihuriranye n’uko yifuzaga kumuha inkuru y’Ubwami isobanura ibyiringiro by’uko tuzongera kubona abantu dukunda bapfuye. Uwo mugore yamaze akanya atangaye, ariko yemeye iyo nkuru y’Ubwami. Igihe yamubazaga niba yarifuzaga gufata izindi nkuru z’Ubwami akazishyira umuryango wari wapfushije, uwo mugore yatekereje ko cyaba ari igitekerezo cyiza, maze amusaba izindi nkuru z’Ubwami icyenda.Nyuma yaho, Jennifer yasubiye gusura uwo mugore, aramubwira ati “urya munsi wansuraga ku ncuro ya mbere, nyuma yaho nabonye ko kuba waransuye bitapfuye kubaho gutya gusa. Imana ni yo yari yakohereje kugira ngo unzanire ubutumwa buhumuriza nari nkeneye cyane.” Uwo mugore yari yaratanze za nkuru z’Ubwami zose. Umuntu wayoboye imihango y’ihamba yasomye iyo nkuru y’Ubwami yose mu ijwi riranguruye. Abari aho bose barabyishimiye kandi bamushimira ko yabazaniye ubutumwa buhumuriza. Uwo mugore yemeye kwiga Bibiliya.
Kubwiriza muri tap-tap
Abakozi ba Beteli batatu bo muri Hayiti bari muri tagisi z’amabara menshi zitwa tap-tap. Muri urwo rugendo rw’amasaha abiri n’igice, bagejeje ibyiringiro by’Ubwami ku bandi bagenzi, batanga amagazeti 50 n’inkuru z’Ubwami 30. Umwe muri abo bakozi ba Beteli witwa Gurvitch yasomeye umugenzi inkuru yo mu igazeti ya Nimukanguke! Umusore witwa Pépé yateze amatwi maze ahita yinjira mu kiganiro. Yasabye ko bamwigisha Bibiliya kandi byahuriranye n’uko yari atuye mu ifasi y’itorero Gurvitch yifatanyaga na ryo. Guhera muri Mutarama 2014 ubwo Pépé yabwirizwaga bwa mbere, yagiye mu materaniro n’amakoraniro hafi ya yose. Abwira abandi ibyerekeye ukwizera gushya yabonye, kandi yiringiye ko mu gihe kitarambiranye azaba umubwiriza utarabatizwa.