IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE
Amakuru ashishikaje yo hirya no hino ku isi
Bageza ku bandi ibyo bavanye kuri interineti
Nubwo interineti itarakwira hose muri Kiba, ushobora kuyisanga mu maduka yafunguwe n’isosiyete ya za telefoni. Icyakora iracyahenze cyane. Kugira ngo ibiro by’ishami bifashe abavandimwe kungukirwa n’ibiboneka ku rubuga rwa jw.org, byashishikarije amatorero gushaka umubwiriza umwe ujya kuri urwo rubuga agakuraho ibitabo, ibyafashwe amajwi na videwo akabiha abandi babwiriza bo mu itorero. Iyo gahunda igenda neza cyane.
Inzu y’Ubwami yaje imbere ya telefoni
Teona ufite imyaka 10 na murumuna we Tamuna ufite imyaka umunani, baba muri Repubulika ya Jeworujiya. Abo bakobwa bifuzaga telefoni. Nyirakuru yabasezeranyije kuzajya abaha ku mafaranga ye ya pansiyo buri kwezi kugira ngo abafashe kuyigura. Ikibabaje ni uko nyirakuru yapfuye mu buryo butunguranye. Icyakora umuryango wahaye abo bakobwa amafaranga ya pansiyo y’ukwezi kwa nyuma kugira ngo bagure telefoni bifuzaga. Abo bakobwa bamaze kubitekerezaho, bandikiye itorero ryabo bati “tuzi ko mu byumweru bibiri tuzatangira kubaka Inzu y’Ubwami mu mudugudu wacu wa T’erjola. Nyogokuru yifuzaga cyane gufasha muri uwo mushinga ni yo mpamvu twembi twafashe umwanzuro wo guha itorero amafaranga ye ya pansiyo ya nyuma aho kuyagura telefoni. Muzatwubakire Inzu y’Ubwami nziza!”
Ibyanditswe by’ikigiriki mu rurimi rw’igitetumu
Ku itariki ya 17 Mutarama 2014, mu mugi wa Dili muri Timoru y’iburasirazuba, Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’igitetumu ruvugwa na benshi muri icyo gihugu. Mbere yaho, kopi z’Ibyanditswe by’ikigiriki zabonekaga mu gitetumu zari izakozwe na Kiliziya Gatolika, kandi yangaga kuzigurisha Abahamya ba Yehova cyangwa abantu bakekwagaho kwigana Bibiliya n’Abahamya. Icyakora, ubwo buhinduzi bw’Abagatolika bwarimo amakosa menshi, hari ibyo bavanyemo, amagambo atagikoreshwa kandi icapye nabi. Umumisiyonari witwa Darren ukorera umurimo muri Timoru y’iburasirazuba
avuga ko Ubuhinduzi bw’isi nshya bwo butandukanye n’ubwo, agira ati “abantu benshi bo muri Timoru y’iburasirazuba basoma Ubuhinduzi bw’isi nshya batangazwa n’uko buhuje n’ukuri, bagahita badusaba kopi. Kuyisoma biraborohera, kandi bashimishwa n’uko ifite inyuguti nini, cyane cyane ko abenshi muri bo batagira urumuri ruhagije mu nzu zabo. Abenshi mu bahawe kopi, ubu biga Bibiliya.”‘Yehova abona ko ndi uw’agaciro’
Macédoine: Babwiriza bakoresheje ibitabo byo mu rurimi rw’igitsigane
Muri Mutarama 2014, umurimo wo guhindura mu rurimi rw’igitsigane ruvugwa muri Macédoine, wafashe indi ntera. Hashyizweho ikipi ihoraho y’abahinduzi, kandi babonye uburenganzira bwo guhindura ibitabo muri urwo rurimi mu nyuguti z’ikiromani n’iz’igisiririke. Ibyo bizafasha cyane abavuga igitsigane bamenyereye inyuguti z’igisiririke, ari na zo nyuguti zikoreshwa na leta muri Macédoine.
Abenshi mu bantu bavuga igitsigane bakorwa ku mutima n’uko Abahamya ba Yehova basohora ibitabo mu rurimi rwabo. Hari mushiki wacu wavuze ati “abantu bo mu yandi moko baransuzugura kuko mvuga igitsigane, ariko nshimira Yehova cyane kubera ko abona ko ndi uw’agaciro akampa ibitabo mu rurimi rwanjye. Byatumye ndushaho kumwegera.”
“Nshimira Yehova cyane kubera ko abona ko ndi uw’agaciro akampa ibitabo mu rurimi rwanjye”
Ihinduka mu buyobozi
Guhera ku itariki ya 1 Gashyantare 2014, ibiro ry’ishami byo muri Amerika byatangiye kugenzura ifasi n’amatorero byo muri Jamayika no mu birwa bya Caïmans. Mbega ukuntu ibyo bizatuma ababwiriza basaga miriyoni 1,2 bo mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami bya Amerika barushaho kunga ubumwe! Iyo fasi ikubiyemo leta 50 za Amerika, Bahamasi, Bermudes, ibirwa bya Vierges bya Amerika n’iby’u Bwongereza, Poruto Riko n’ibirwa bya Turks et Caïques.
Abapayiniya mu Buyapani
Abavandimwe na bashiki bacu bo mu Buyapani bakomeje kurangwa n’umwuka w’ubupayiniya, kandi icyo gihugu ni icya kane ku isi mu kugira umubare munini w’abapayiniya. Mu ntangiriro z’umwaka w’umurimo wa 2014, abantu 2.646 babaye abapayiniya, bituma umubare w’abapayiniya ugera ku 65.668. Muri Werurwe 2014, abagera kuri kimwe cya kabiri cy’ababwiriza bose bakoze umurimo w’ubupayiniya.