REPUBULIKA YA DOMINIKANI
Umudendezo wo kubwiriza
Trujillo yicwa
Mu mwaka wa 1960, amahanga yagendaga arushaho kwamagana ubutegetsi bw’igitugu bwa Trujillo kandi n’ababurwanyaga imbere mu gihugu bagendaga biyongera. Mu gihe muri icyo gihugu harimo umwuka mubi wa politiki, ni bwo Milton Henschel wo ku cyicaro gikuru yagiyeyo muri Mutarama 1961, maze yifatanya mu ikoraniro ry’iminsi itatu. Abantu 957 bakurikiranye disikuru y’abantu bose, kandi habatijwe 27. Icyo gihe umuvandimwe Henschel yafashije abavandimwe kongera gushyira kuri gahunda umurimo wo kubwiriza no gutunganya amakarita y’ifasi.
Hashyizweho abagenzuzi b’akarere babiri, ari bo Enrique Glass na Julián López, kugira ngo bajye basura amatorero. Julián yaravuze ati “akarere kanjye kari kagizwe n’amatorero abiri mu burasirazuba bw’igihugu n’andi matorero yose yo mu majyaruguru. Akarere ka Enrique kari kagizwe n’amatorero asigaye yo mu burasirazuba no mu majyepfo hose.” Gusura amatorero byatumye yongera gushyikirana n’umuryango w’abagaragu ba Yehova, kandi byatumye abavandimwe bakomezwa mu buryo bw’umwuka.
Salvino na Helen Ferrari bagiye muri Repubulika ya Dominikani, mu wa 1961
Salvino na Helen Ferrari bize mu ishuri rya kabiri rya Gileyadi, bahageze mu mwaka wa 1961. Kuba barabaye abamisiyonari muri Kiba, byabagiriye akamaro cyane mu murimo w’isarura ryo mu buryo bw’umwuka wakorerwaga muri Repubulika ya Dominikani. Salvino yaje kuba umwe mu bagize komite y’ibiro by’ishami kugeza igihe yapfiriye mu mwaka wa 1997, naho Helen amaze imyaka 79 mu murimo w’igihe cyose, imyinshi muri yo akaba ayimaze mu murimo w’ubumisiyonari.
Nyuma gato y’uko umuryango wa Ferrari uhagera, ubutegetsi bw’igitugu bwa Trujillo bwarangiye mu ijoro ryo kuwa 30 Gicurasi 1961, ubwo imodoka ye yaraswaga
urufaya. Icyakora kwicwa kwe ntibyatumye igihugu kigira umutekano mu bya politiki. Igihugu cyakomeje kurangwa n’akaduruvayo gashingiye kuri politiki mu gihe cy’imyaka myinshi.Umurimo wo kubwiriza wakomeje kujya mbere
Hagati aho, haje abandi bamisiyonari. Hashize iminsi ibiri gusa Trujillo yishwe, William Dingman wize mu ishuri rya mbere rya Gileyadi n’umugore we Estelle, hamwe na Thelma Critz na Flossie Coroneos, bavanywe ku biro by’ishami bya Poruto Riko bimurirwa muri Repubulika ya Dominikani. William agira ati “igihe twahageraga, igihugu cyari kivurunganye kandi abasirikare baracicikanaga. Abasirikare batinyaga ko abaturage bakwivumbagatanya, kandi basakaga abantu bose banyuraga mu muhanda. Twahagaritswe kuri bariyeri nyinshi, kandi imitwaro yacu yose yarasakwaga. Ibintu byose twari dufite mu mavarisi byashyirwaga hanze, kugera no ku tuntu duto duto.” Kubwiriza mu mimerere nk’iyo y’impagarara zishingiye kuri politiki, byari bigoye cyane.
Thelma Critz na Estelle na William Dingman baracyari mu gihugu, nyuma y’imyaka 67 bakorana umwete umurimo w’ubumisiyonari
William agira ati “mu gihe cy’ubutegetsi bw’igitugu bwa Trujillo, abaturage bari barabwiwe ko Abahamya ba Yehova ari Abakomunisiti bateje akaga kurusha abandi bose. . . . Icyakora buhoro buhoro, twashoboye gukuraho urwo rwikekwe.” Kubera ko twongereye imbaraga mu murimo, abantu b’imitima itaryarya bakiraga neza ubutumwa bw’Ubwami ari benshi. Byageze mu mpera z’umwaka w’umurimo wa 1961, mu gihugu hari abapayiniya ba bwite 33.