REPUBULIKA YA DOMINIKANI
“Tuzababona”
“Umunsi umwe tuzababona”
Mu mwaka wa 1935, umugabo witwaga Pablo González wari utuye mu karere k’ikibaya cya Cibao, yatangiye gusoma Bibiliya. Yamaze igihe gito yifatanya n’idini ry’Abaporotesitanti, ariko yahise arivamo akimara kubona ko imyifatire yabo itari ihuje n’ibyo yasomye muri Bibiliya. Icyakora yakomeje kwiga Ijambo ry’Imana ku giti cye, kandi akabwira abandi ibyo yagendaga amenya. Yahereye ku bagize umuryango we n’abaturanyi, hanyuma ajya kubibwira n’abandi bari batuye mu midugudu yo hafi y’iwabo. Yagurishije isambu ye n’inka ze, akoresha ayo mafaranga mu ngendo yakoraga ajya kubwiriza.
Byageze mu mwaka wa 1942, Pablo asura imiryango nibura 200 yo mu turere two hafi y’iwabo kandi bagiraga amateraniro buri gihe nubwo yari atarabonana n’Abahamya ba Yehova. Yashishikarizaga abantu kwiga Bibiliya no gukurikiza ibyo ivuga. Benshi bakozwe ku mutima n’ibyo yababwiraga, bareka itabi n’abagabo ntibongera gushaka abagore benshi.
Umwe mu bumvise ubutumwa bwa Bibiliya Pablo yabwirizaga, ni Celeste Rosario. Agira ati “igihe nari mfite imyaka 17, mubyara wa mama witwaga Negro Jiménez,
yifatanyaga na rimwe mu matsinda yayoborwaga na Pablo González. Yaradusuye maze adusomera imirongo yo muri Bibiliya, kandi ibyo byari bihagije kugira ngo mfate umwanzuro wo kuva muri Kiliziya Gatolika. Mu kiliziya badusomeraga misa mu kilatini, kandi ntitwacyumvaga. Nyuma yaho gato Pablo González yaradusuye adutera inkunga. Yaratubwiye ati ‘nta dini na rimwe turimo mu madini menshi ariho tuzi, ariko dufite abavandimwe hirya no hino ku isi. Ntituramenya abo ari bo n’uko bitwa, ariko umunsi umwe tuzababona.’ ”Pablo yari yarashinze amatsinda y’Abigishwa ba Bibiliya mu migi ya Los Cacaos Salcedo, Monte Adentro, Salcedo na Villa Tenares. Mu mwaka wa 1948, igihe yasigaraga i Santiago kugira ngo afate indi modoka, yabonye Abahamya babwirizaga mu muhanda, maze bamuha Umunara w’Umurinzi. Mu rundi rugendo, mushiki wacu yahaye Pablo ibitabo bibiri kandi amutumira mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo i Santiago. Igihe yari mu Rwibutso, yashishikajwe n’ibyo yumvise kandi agera ku mwanzuro w’uko yari yabonye ukuri kandi ko abari muri ayo materaniro bose ari bo yiringiraga ko azabona.
Abamisiyonari basuye abantu Pablo yigishaga. Ahantu hamwe Pablo yayoboraga amateraniro, bahasanze abantu bakuru 27 bari babategereje bishimye. Bamwe muri bo bari bakoze urugendo rw’ibirometero 25 n’amaguru; abandi bari bakoze urugendo rw’ibirometero 50 ku mafarashi! Ahandi hantu haberaga amateraniro bahasanze abantu 78, naho mu kandi gace bahasanze abantu 69.
Pablo yahaye abamisiyonari urutonde rw’abantu 150 bari bashimishijwe. Abo bantu bicishaga bugufi kandi bakundaga ibintu byo mu buryo bw’umwuka, bari barize Bibiliya kandi bashyiraga mu bikorwa amahame yayo. Icyo bari bakeneye gusa ni ubuyobozi no gukorera kuri gahunda. Celeste yaravuze ati “abo bamisiyonari baradusuye, tugira amateraniro. Hakozwe imyiteguro kugira ngo habeho umubatizo. Ni jye wabatijwe bwa mbere mu muryango wanjye. Nyuma yaho mama witwaga Fidelia Jiménez na murumuna wanjye Carmen barabatijwe.”
Ikoraniro ry’akarere rya mbere ryabaye muri Repubulika ya Dominikani ryabereye i Santiago ku itariki ya 23-25 Nzeri 1949, ryatumye umurimo wo kubwiriza urushaho gutera imbere. Abantu benshi bari bafite amatsiko baje muri iryo koraniro, ku buryo abateranye kuri disikuru y’abantu bose yo ku cyumweru bari 260. Habatijwe abantu 28. Iryo koraniro ry’iminsi itatu ryatumye abashya benshi bemera badashikanya ko bifatanyaga n’umuryango Imana ikoresha kugira ngo isohoze ibyo ishaka.