Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 100

Yesu mu busitani

Yesu mu busitani

IGIHE Yesu n’intumwa ze bavaga mu cyumba cyo hejuru, bagiye mu busitani bwa Getsemani. Aho hantu bari baragiye bahaza kenshi mbere y’aho. Nuko Yesu abasaba kuba maso no gusenga. Hanyuma, yagiye hirya gato, arunama maze arasenga.

Nyuma y’ibyo, Yesu yagarutse aho intumwa ze zari ziri. Utekereza ko zarimo zikora iki? Zari zasinziriye! Incuro eshatu zose, Yesu yababwiye ko bagombaga gukomeza kuba maso, ariko buri gihe yaragarukaga agasanga basinziriye. Igihe yari agarutse ubwa nyuma, yarababwiye ati ‘ni gute mushobora gusinzira mu gihe nk’iki? Igihe kirageze ngo mpabwe abanzi banjye.’

Ako kanya, bahise bumva urusaku rw’imbaga y’abantu benshi. Nuko bagira batya babona haje igitero cy’abantu bitwaje inkota n’amahiri! Nanone bari bitwaje imuri zo kubamurikira. Igihe iyo mbaga y’abantu yabageragaho, umuntu umwe yabavuyemo, agenda asanga Yesu. Nuko aramusoma, nk’uko ubibona kuri iyi shusho. Uwo muntu yari Yuda Isikaryota! Kuki yasomye Yesu?

Yesu yaramubajije ati ‘Yuda, urangambanira unsoma?’ Koko rero, kumusoma byari ikimenyetso. Ibyo byatumye abantu bari kumwe na Yuda bamenya ko uwo yari Yesu, uwo bashakaga. Nuko abo banzi ba Yesu baramwegera maze baramufata. Ariko Petero yanze kureka ngo bafate Yesu hatabayeho imirwano. Yakuye inkota yari yitwaje maze ayikubita umuntu wari iruhande rwe. Iyo nkota yahushije umutwe w’uwo muntu maze imuca ugutwi kw’iburyo. Ariko Yesu akora ku gutwi kwe, aramukiza.

Nuko Yesu abwira Petero ati ‘subiza inkota yawe mu mwanya wayo. Utekereza se ko ntashobora gusaba Data kunyoherereza abamarayika babarirwa mu bihumbi bo kuntabara?’ Byari gushoboka rwose! Ariko Yesu ntiyasabye Imana kohereza abo bamarayika, kuko yari azi ko igihe cyari kigeze kugira ngo abanzi be bamufate. Ni cyo cyatumye areka baramujyana. Reka turebe ibyamubayeho.