Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 26

Yobu ni indahemuka ku Mana

Yobu ni indahemuka ku Mana

ESE ntiwumva ugiriye impuhwe uyu murwayi uri kuri iyi shusho? Uyu mugabo yitwa Yobu, naho uwo mugore akaba ari uwe. Uzi se icyo uwo mugore arimo abwira Yobu? Arimo aramubwira ati ‘vuma Imana maze wipfire.’ Reka turebe impamvu amubwira atyo, n’icyatumye Yobu ababara cyane bene aka kageni.

Yobu yari umuntu w’indahemuka wumviraga Yehova. Yari atuye mu gihugu cya Usi, bugufi bw’i Kanaani. Yehova yakundaga Yobu cyane, ariko yari afite umwanzi. Uzi uwo ari we?

Uwo mwanzi ni Satani. Wibuke ko Satani ari umumarayika mubi wanga Yehova. Satani yashoboye gutuma Adamu na Eva batumvira Yehova, bityo yibwira ko yashoboraga gutuma n’abandi bantu bose bamusuzugura. Ariko se yaba yarabigezeho? Ashwi da! Tekereza nawe abagabo n’abagore benshi b’indahemuka twamenye. Uzi amazina ya bangahe?

Nyuma yo gupfa kwa Yakobo na Yozefu baguye mu Misiri, Yobu ni we muntu wari indahemuka kuri Yehova kurusha abandi bose mu isi. Bityo, Yehova yashakaga ko Satani amenya ko atashoboraga gukururira abantu bose mu bibi, maze aramubwira ati ‘itegereze Yobu, urebe ukuntu ari indahemuka kuri jye.’

Satani yaramushubije ati ‘kuba ari indahemuka, ni uko wamuhaye umugisha kandi akaba atunze ibintu byiza byinshi. Ariko nubimwambura, azakuvuma.’

Yehova yashubije Satani ati ‘ngaho bimwambure. Umugirire inabi ushaka yose, maze turebe ko azamvuma. Gusa ntumwice.’

Ubwa mbere, Satani yateje Yobu abajura maze biba inka n’ingamiya ze, kandi intama ze zirapfa. Nyuma y’ibyo, yicishije abahungu be 10 n’abakobwa be inkubi y’umuyaga. Hanyuma, yamuteje indwara mbi cyane. Yobu yarababaye cyane. Ni yo mpamvu umugore we yamubwiye ati ‘vuma Imana maze wipfire.’ Ariko Yobu ntiyabigenje atyo. Nanone, haje incuti ze eshatu z’ibinyoma maze zimubwira ko yagize imibereho mibi. Ariko Yobu yakomeje kuba indahemuka.

Ibyo byashimishije Yehova cyane, hanyuma aza guha Yobu umugisha, nk’uko ubibona kuri iyi shusho. Yamukijije ya ndwara ye. Yobu yongeye kugira abana 10 beza, agira inka, intama n’ingamiya, bikubye ibya mbere incuro ebyiri.

Ese wowe uzaba indahemuka kuri Yehova iteka nka Yobu? Nubigenza utyo, nawe Imana izaguha umugisha. Ushobora kuzabaho iteka igihe isi yose izaba yarahinduwe nziza cyane nka bwa busitani bwa Edeni.