Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 74

Umugabo udatinya

Umugabo udatinya

REBA aba bantu barimo baseka uyu musore. Waba se uzi uwo ari we? Uyu musore ni Yeremiya. Ni umuhanuzi ukomeye cyane w’Imana.

Umwami Yosiya akimara kurimbura ibishushanyo bisengwa akabimara mu gihugu, Yehova yategetse Yeremiya kuba umuhanuzi We. Icyakora, Yeremiya yumvaga ko yari akiri muto cyane ku buryo ataba umuhanuzi. Ariko Yehova yamubwiye ko yari kuzabimufashamo.

Nuko Yeremiya abwira Abisirayeli kureka gukora ibikorwa bibi. Yarababwiye ati ‘imana abanyamahanga basenga ni iz’ibinyoma.’ Ariko Abisirayeli benshi bahitamo gusenga ibigirwamana aho gusenga Imana y’ukuri Yehova. Igihe cyose Yeremiya yabwiraga rubanda ko Imana yari kuzabahana ibaziza ibikorwa byabo bibi, baramukwenaga.

Imyaka yarahise indi irataha. Nuko Yosiya aza gupfa, maze nyuma y’amezi atatu umuhungu we Yehoyakimu aba umwami. Yeremiya yakomeje kubwira Abisirayeli ati ‘nimudahindura imyifatire yanyu mibi, Yerusalemu izarimburwa.’ Ibyo byatumye abatambyi bafata Yeremiya, maze batera hejuru bati ‘ugomba kwicwa uzira kuvuga ibyo bintu.’ Hanyuma, babwira ibikomangoma byo muri Isirayeli bati ‘Yeremiya agomba kwicwa, kuko yavuze ibintu bibi ku mudugudu wacu.’

Ubwo se Yeremiya yari kubyifatamo ate? Nta bwo yagize ubwoba! Bose yarababwiye ati ‘Yehova ni we wanyohereje kugira ngo mbabwire ibyo bintu. Nimudahindura imyifatire yanyu mibi, Imana izarimbura Yerusalemu. Kandi mumenye ko nimunyica, muzaba mwishe umuntu utariho urubanza.’

Nuko ibyo bikomangoma bireka kwica Yeremiya, ariko Abisirayeli ntibahindura imyifatire yabo mibi. Nyuma y’aho, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaraje maze atera Yerusalemu. Nuko yigarurira Abisirayeli, abagira abagaragu be, kandi ababarirwa mu bihumbi abajyanaho iminyago i Babuloni. Tekereza nawe ukuntu wakumva umerewe abantu b’abanyamahanga baramutse bakuvanye iwanyu maze bakakujyana mu gihugu cy’amahanga!

Yeremiya 1:1-8; 10:1-5; 26:1-16; 2 Abami 24:1-17.