Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 94

Yesu akunda abana bato

Yesu akunda abana bato

REBA Yesu hano akikiye aka kana k’agahungu. Urabona rero ko Yesu akunda abana rwose. Aba bagabo bamwitegereza ni abigishwa be. Yesu arimo arababwira iki? Reka tubirebe.

Yesu n’intumwa ze bari bavuye mu rugendo rurerure. Mu nzira, intumwa zari zagiye impaka. Nuko nyuma y’urwo rugendo, Yesu arababaza ati ‘mwajyaga impaka z’iki mu nzira?’ Mu by’ukuri, Yesu yari azi neza icyo bari bagiyeho impaka. Ariko yababajije atyo agira ngo arebe niba bari kukimubwira.

Intumwa zanze kumusubiza, kuko mu nzira zari zagiye impaka zo kumenya umukuru muri zo. Hari bamwe mu ntumwa bashakaga kuba bakuru kurusha abandi. Ni gute Yesu yari kubabwira ko kwifuza kuba mukuru kurusha abandi atari byiza?

Yahamagaye akana k’agahungu maze agahagarika imbere yabo. Hanyuma, abwira abigishwa be ati ‘ndashaka ko mumenya neza ko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazigera na rimwe mwinjira mu Bwami bw’Imana. Umukuru kuruta abandi mu bwami ni umera nk’uyu mwana.’ Uzi impamvu Yesu yavuze atyo?

Ni ukubera ko abana bato batajya bashishikazwa no kuba bakuru cyangwa abantu bakomeye kurusha abandi. Bityo rero, intumwa zagombaga kwitoza kumera nk’abana muri ubwo buryo, bityo ntibamaranire kuba bakuru cyangwa abantu bakomeye.

Hari ikindi gihe nanone Yesu yagaragaje ukuntu akunda abana bato. Hashize amezi make nyuma y’aho, hari abantu bazanye abana babo kugira ngo barebe Yesu. Nuko intumwa zishaka kubigizayo, ariko Yesu arazibwira ati ‘mureke abana bansange, ntimubabuze, kuko Ubwami bw’Imana ari ubw’abameze batyo.’ Yesu aherako afata abo bana arabakikira, maze abaha umugisha. Ese si byiza kumenya ko Yesu akunda abana bato?