Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 12

Abantu bubaka umunara muremure

Abantu bubaka umunara muremure

IMYAKA yarahise indi irataha. Muri icyo gihe, abana ba Nowa babyaye abana benshi, hanyuma abana babo barakura na bo barororoka cyane. Bidatinze, abantu baragwira baba benshi ku isi.

Muri abo bantu harimo Nimurodi, umwuzukuruza wa Nowa. Nimurodi wari umugome, yarahigaga kandi akica inyamaswa n’abantu. Yanigize umwami ngo ategeke abandi bantu. Imana ntiyakunze Nimurodi.

Muri icyo gihe, abantu bavugaga ururimi rumwe. Nimurodi yashakaga ko bose baguma hamwe kugira ngo abone uko abategeka. Uzi se uko yabigenje? Yabategetse kubaka umudugudu urimo umunara muremure. Barebe kuri iyi shusho barimo babumba amatafari.

Yehova Imana ntiyishimiye icyo gikorwa. Yashakaga ko abantu batatanira mu isi yose ngo bayiture. Ariko abantu baribwira bati ‘nimuze twiyubakire umudugudu n’umunara muremure cyane, uzagere ku ijuru. Bityo, tuzaba ibirangirire.’ Bashakaga kwiha ikuzo ubwabo aho kuriha Imana.

Imana yahagaritse umurimo wo kubaka uwo munara. Uzi se uko yabigenje? Mu buryo butunguranye, yatumye abantu bavuga indimi nyinshi aho kuvuga rumwe. Abubatsi ntibongeye kumvikana. Ni cyo cyatumye umudugudu wabo witwa Babeli, cyangwa Babuloni, bisobanurwa ngo “urujijo.”

Nuko abantu batangira kuva i Babeli. Bagenda biremye amatsinda avuga ururimi rumwe, bajya gutura mu tundi turere tw’isi.

Itangiriro 10:1, 8-10; 11:1-9.