Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INKURU YA 36

Inyana ya zahabu

Inyana ya zahabu

DORE re! Aba bantu bari mu biki? Barimo bararamya inyana. Babitewe n’iki?

Igihe Mose yamaraga igihe kirekire ku musozi, rubanda baravuze bati ‘ntituzi icyamubayeho. Reka twiremere imana abe ari yo ituyobora, ituvane muri iki gihugu.’

Aroni, umuvandimwe wa Mose, yaravuze ati ‘ngaho nimuvane impeta za zahabu ku matwi yanyu maze muzinzanire.’ Igihe rubanda bahaga Aroni izo mpeta, yaraziyagije maze azikoramo inyana ya zahabu. Nuko abantu baravuga bati ‘iyi ni yo Mana yacu, yadukuye mu Misiri!’ Hanyuma, Abisirayeli bakoze ibirori bikomeye, maze baramya ya nyana ya zahabu.

Igihe Yehova yabibonaga, yararakaye cyane. Nuko abwira Mose ati ‘manuka vuba. Abantu barimo barakora ibintu bibi cyane. Bibagiwe amategeko yanjye, none barimo barunamira inyana ya zahabu.’

Mose yamanutse umusozi yihuta. Ageze hafi y’ingando, yabonye rubanda baririmba kandi babyina, bakikije ya nyana ya zahabu! Mose yagize umujinya mwinshi, ku buryo yajugunye bya bisate by’amabuye bibiri byariho amategeko, maze bikajanjagurika. Hanyuma, yafashe ya nyana ya zahabu arayitwika, arayisya ayihindura ifu.

Rubanda bari bakoze ikintu kibi cyane. Ni cyo cyatumye Mose ategeka bamwe muri bo gufata inkota zabo. Hanyuma aravuga ati ‘abantu babi basenze inyana ya zahabu bagomba gupfa.’ Nuko abo bagabo bica abantu bagera ku 3.000! Ese ibyo ntibigaragaza ko tugomba gusenga Yehova wenyine, tukirinda gusenga ibigirwamana ibyo ari byo byose?