Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INKURU YA 91

Yesu yigishiriza ku musozi

Yesu yigishiriza ku musozi

REBA Yesu aho yicaye hano. Arimo arigisha aba bantu bose ku musozi w’i Galilaya. Aba bicaye iruhande rwe ni abigishwa be. Yatoranyije abantu 12 muri bo ngo babe intumwa ze. Intumwa zari abigishwa ba Yesu bihariye. Waba se uzi amazina yazo?

Hari Simoni Petero n’umuvandimwe we Andereya. Hari na Yakobo na Yohana, na bo bakaba bari abavandimwe. Hari n’indi ntumwa na yo yitwaga Yakobo na Simoni wundi. Hari izindi ntumwa ebyiri zitwaga Yuda. Umwe ni Yuda Isikaryota, undi akaba ari Yuda witwaga Tadeyo. Hari kandi Filipo na Natanayeli (bitaga Barutolomayo), na Matayo na Toma.

Igihe Yesu yagarukaga i Samariya, yatangiye kubwiriza ku ncuro ya mbere ati ‘ubwami bw’Imana buri hafi.’ Ese uzi icyo ubwo bwami ari cyo? Ni ubutegetsi nyabutegetsi bw’Imana. Umwami wabwo ni Yesu. Azategekera mu ijuru maze azanire isi amahoro. Ubwami bw’Imana buzahindura isi yose paradizo nziza cyane.

Hano Yesu arimo arigisha abantu iby’ubwo bwami. Yaravuze ati ‘mujye musenga muti “Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe. Ubwami bwawe buze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.”’ Iryo sengesho abantu benshi baryita ‘Isengesho ry’Umwami Wacu.’ Abandi na bo baryita ‘Isengesho rya Data wa Twese.’ Ese ushobora kurivuga ryose uko ryakabaye?

Nanone Yesu yigishije abantu uko bagombaga gufata abandi. Yaravuze ati ‘icyo ushaka ko abandi bagukorera, ujye ukibakorera nawe.’ Ese ntiwishimira ko abandi bakugirira neza? Bityo rero, Yesu yari arimo avuga ko tugomba kugirira abandi neza. Ese ntibizaba bihebuje mu isi izaba yarahindutse paradizo, igihe abantu bose bazaba babigenza batyo?