Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 67

Yehoshafati yiringira Yehova

Yehoshafati yiringira Yehova

WABA uzi aba bantu n’icyo barimo bakora? Aba bantu bagiye ku rugamba, kandi abari imbere barimo bararirimba. Ariko wenda wakwibaza uti ‘kuki abaririmbyi batitwaje inkota n’amacumu byo kurwanisha?’ Reka turebe impamvu.

Yehoshafati yari umwami w’ubwami bwa ya miryango ibiri y’Abisirayeli. Yabayeho mu gihe Umwami Ahabu na Yezebeli bategekaga ubwami bw’amajyaruguru bwari bugizwe n’imiryango 10. Ariko Yehoshafati we yari umwami mwiza nka se Asa. Ni yo mpamvu ubwami bw’amajyepfo bwa ya miryango ibiri bwagize imibereho myiza mu gihe cy’imyaka myinshi.

Ariko noneho, hari ikintu cyabaye cyatumye rubanda bagira ubwoba. Intumwa zaje kubwira Yehoshafati ziti ‘hari ingabo nyinshi ziguteye ziturutse mu bihugu by’i Mowabu, Amoni no ku Musozi Seyiri.’ Nuko Abisirayeli benshi bateranira i Yerusalemu ngo basabe Yehova kubatabara. Bajya mu rusengero maze Yehoshafati asenga agira ati ‘Yehova Mana yacu, ntituzi icyo twakora. Nta mbaraga dufite zo kurwanya izi ngabo nyinshi. Ni wowe duhanze amaso.’

Yehova yumvise gusenga kwabo maze ategeka umwe mu bagaragu be kubwira rubanda ati ‘urugamba si urwanyu, ahubwo ni urw’Imana. Ntimuzagomba kurwana. Muzahagarare gusa mwirebere ukuntu Yehova azabakiza.’

Bukeye Yehoshafati abwira rubanda ati ‘mwiringire Yehova!’ Nuko ashyira abaririmbyi imbere y’ingabo ze, bakagenda baririmba basingiza Yehova. Uzi se uko byagenze igihe bari bageze hafi y’aho urugamba rwagombaga kuremera? Yehova yateye ingabo z’umwanzi gusubiranamo. Hanyuma, igihe Abisirayeli bahageraga, basanze abasirikare bose b’umwanzi bapfuye!

Ese si iby’ubwenge kuba Yehoshafati yariringiye Yehova? Natwe nitwiringira Yehova, tuzaba tubaye abanyabwenge.