Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 49

Izuba rihagarara

Izuba rihagarara

REBA Yosuwa. Aravuze ati ‘zuba, hagarara!’ Nuko izuba rirahagarara. Rigumye mu kirere rwagati umunsi wose. Yehova ni we utumye ibyo biba! Ariko reka turebe impamvu Yosuwa ashaka ko izuba rikomeza kuva.

Igihe ba bami batanu bo mu gihugu cya Kanaani batangiraga kurwanya Abagibeyoni, abo Bagibeyoni bohereje umuntu kujya gutabaza Yosuwa. Uwo muntu yabwiye Yosuwa ati ‘ngwino vuba udutabare! Abami bose bo mu misozi miremire baje kurwanya abagaragu bawe.’

Ako kanya Yosuwa n’ingabo ze zose bahise bagenda. Nuko bagenda ijoro ryose. Bageze i Gibeyoni, ingabo za ba bami batanu zagize ubwoba, zirahunga. Maze Yehova amanura mu ijuru amabuye manini y’urubura. Abishwe n’urubura bari benshi kuruta abishwe n’ingabo za Yosuwa.

Icyo gihe, Yosuwa yabonye ko izuba ryari rigiye kurenga. Bwari bugiye kwira, bityo ingabo nyinshi z’abo bami batanu zigahunga. Ni cyo cyatumye Yosuwa asenga Yehova ati ‘zuba, hagarara!’ Izuba ryakomeje kwaka, bityo Abisirayeli bashobora kunesha burundu.

Muri Kanaani hari abandi bami babi benshi bangaga ubwoko bw’Imana. Kugira ngo Yosuwa n’ingabo ze batsinde abami 31 bo muri icyo gihugu, byafashe hafi imyaka itandatu. Nyuma y’ibyo, Yosuwa yagabanyije igihugu cya Kanaani imiryango yari itarabona aho itura.

Nyuma y’imyaka myinshi, Yosuwa yaje gupfa amaze imyaka 110. Igihe Yosuwa n’incuti ze bari bakiriho, rubanda rwumviraga Yehova. Ariko nyuma y’aho abo bagabo beza bapfiriye, rubanda bongeye gukora ibintu bibi maze bishyira mu kaga. Icyo gihe ni bwo bari bakeneye cyane ko Imana ibagoboka.