Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 4

Kuva ku mwami wa mbere wa Isirayeli kugeza igihe cyo kujyanwa mu bunyage i Babuloni

Kuva ku mwami wa mbere wa Isirayeli kugeza igihe cyo kujyanwa mu bunyage i Babuloni

Sawuli ni we wabaye umwami wa mbere wa Isirayeli. Ariko Yehova yaramwanze, maze ahitamo Dawidi ngo abe ari we uba umwami mu cyimbo cye. Tuzamenya byinshi kuri Dawidi. Akiri muto, yarwanye n’umuntu w’igihangange witwaga Goliyati. Nyuma y’aho yaje guhunga Umwami Sawuli wari umufitiye ishyari. Hanyuma, umugore w’uburanga Abigayili yaje kumubuza gukora igikorwa cy’ubupfu.

Nanone, tuziga byinshi kuri Salomo, umuhungu wa Dawidi, wamusimbuye akaba umwami wa Isirayeli. Buri mwami mu bami batatu ba mbere ba Isirayeli yategetse imyaka igera kuri 40. Nyuma yo gupfa kwa Salomo, Isirayeli yigabanyijemo ubwami bubiri, ubw’amajyaruguru n’ubw’amajyepfo.

Ubwami bw’amajyaruguru bwari bugizwe n’imiryango 10 bwamaze imyaka igera kuri 257 mbere y’uko burimburwa n’Abashuri. Hashize imyaka 133 nyuma y’aho, ubwami bw’amajyepfo bwari bugizwe n’imiryango ibiri, na bwo bwararimbutse. Icyo gihe, Abisirayeli bajyanywe mu bunyage i Babuloni. Bityo rero, igice cya KANE gikubiyemo amateka y’imyaka 510, igihe cyabayemo ibintu byinshi bishishikaje tuzasuzuma.

 

IBIRIMO

INKURU YA 56

Sawuli, umwami wa mbere wa Isirayeli

Dushobora kwigira isomo rikomeye kuri Sawuli, kuko Imana yamutoranyije nyuma ikaza kumwanga.

INKURU YA 57

Imana itoranya Dawidi

Ni iki Imana yabonye kuri Dawidi umuhanuzi Samweli we atabonaga?

INKURU YA 58

Dawidi na Goliyati

Dawidi yagiye kurwana na Goliyati, adafite umuhumetso gusua ahubwo afite n’indi ntwaro ikomeye kurushaho.

INKURU YA 59

Dawidi ahunga

Sawuli yabanje gukunda Dawidi, ariko nyuma yaho amugirira ishyari ashaka kumwica. Byatewe n’iki?

INKURU YA 60

Abigayili na Dawidi

Abigayili yavuze ko umugabo we ari ikigoryi, ariko byaramukijije mu rugero runaka.

INKURU YA 61

Dawidi aba umwami

Dawidi yagaragaje ko yari akwiriye kuba umwami, binyuze ku byo yakoraga n’ibyo yirindaga gukora.

INKURU YA 62

Ingorane mu nzu ya Dawidi

Dawidi yakoze ikosa rimwe gusa yiteza ingorane aziteza n’umuryango we.

INKURU YA 63

Salomo, umwami w’umunyabwenge

Ese koko yari gucamo umwana kabiri?

INKURU YA 64

Salomo yubaka urusengero

Nubwo Salomo yari umunyabwenge cyane, yarashutswe akora ibintu bidakwiriye by’ubupfapfa.

INKURU YA 65

Ubwami bwigabanyamo kabiri

Yerobowamu akima ingoma yayobeje rubanda bica itegeko ry’Imana.

INKURU YA 66

Yezebeli, umwamikazi w’umugome

Yabaga yiteguye gukora ibishoboka byose ngo agere ku cyo yifuza.

INKURU YA 67

Yehoshafati yiringira Yehova

Kuki ingabo zagiye ku rugamba zirangajwe imbere n’abaririmbyi badafite intwaro?

INKURU YA 68

Abana babiri b’abahungu bazuka

Ese umuntu wapfuye ashobora kuzuka? Byigeze kubaho!

INKURU YA 69

Akana k’agakobwa gafasha umuntu ukomeye

Yagize ubutwari bwo kuvuga, kandi byatumye habaho igitangaza.

INKURU YA 70

Yona n’igifi kinini

Yona yize isomo rikomeye rihereranye no kumvira ugakora ibyo Yehova ashaka.

INKURU YA 71

Imana isezeranya paradizo

Paradizo ya mbere yari nto; iyi yo izaba iri ku isi hose.

INKURU YA 72

Imana itabara Hezekiya

Umumarayika yishe ingabo z’Abashuri 185.000 mu ijoro rimwe gusa.

INKURU YA 73

Umwami mwiza wa nyuma wa Isirayeli

Igihe Yosiya yari akiri ingimbi, yakoze igikorwa cy’ubutwari cyane.

INKURU YA 74

Umugabo udatinya

Yeremiya yatekerezaga ko yari akiri muto cyane ku buryo ataba umuhanuzi, ariko Imana yari izi ko yabishobora.

INKURU YA 75

Abasore bane i Babuloni

Bitwaye neza nubwo bari kure y’imiryango yabo.

INKURU YA 76

Yerusalemu isenywa

Kuki Imana yemeye ko Abanyababuloni bari abanzi ba Isirayeli barimbura Yerusalemu?