Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 66

Yezebeli, umwamikazi w’umugome

Yezebeli, umwamikazi w’umugome

NYUMA y’aho umwami Yerobowamu apfiriye, abami bose bategetse ubwami bw’amajyaruguru bwari bugizwe na ya miryango 10 y’Abisirayeli babaye babi. Umwami Ahabu ni we wabaye mubi cyane kurusha abandi. Waba se uzi impamvu? Impamvu imwe y’ingenzi ni umugore we, Umwamikazi mubi Yezebeli.

Yezebeli ntiyari Umwisirayelikazi. Yari umukobwa w’umwami w’i Sidoni. Yezebeli yasengaga Baali, kandi yateye umugabo we Ahabu hamwe n’abandi Bisirayeli benshi gusenga Baali na bo. Yezebeli yangaga Yehova kandi yicishije benshi mu bahanuzi be, abandi na bo bajya kwihisha mu buvumo kugira ngo baticwa. Iyo Yezebeli yifuzaga ikintu runaka, yageraga n’aho yica nyiracyo kugira ngo akibone.

Umunsi umwe, Umwami Ahabu yari afite agahinda kenshi. Nuko Yezebeli aramubaza ati ‘kuki wagize agahinda uyu munsi?’

Ahabu aramusubiza ati ‘byatewe n’amagambo Naboti yambwiye. Nashatse kugura uruzabibu rwe, ariko ambwira ko ntashobora kurubona.’

Yezebeli aramusubiza ati ‘humura, nzarukubonera.’

Nuko Yezebeli yandikira bamwe mu batware bo mu mudugudu Naboti yabagamo, arababwira ati ‘mushake abagabo b’ibigoryi bo gushinja Naboti ko yatutse Imana n’Umwami. Hanyuma, mumuvane mu mudugudu maze mumwicishe amabuye.’

Igihe Yezebeli yamenyaga ko Naboti yapfuye, yabwiye Ahabu ati ‘ngaho noneho genda wigarurire uruzabibu rwa Naboti.’ Ese ntiwemera ko uwo mugore yagombaga guhanirwa icyo gikorwa cye cy’ubugome?

Nyuma y’igihe runaka, Yehova yohereje Yehu guhana uwo mugore. Igihe Yezebeli yumvaga ko Yehu aje, yisize irangi ku maso, agerageza kwitunganya ngo agaragare ko ari mwiza. Ariko igihe Yehu yazaga maze akabona Yezebeli arungurukira mu idirishya, yahamagaye abagabo babiri bari mu ngoro y’ibwami arababwira ati ‘nimumujugunye hasi!’ Barumviye, babigenza batyo, nk’uko ubibona kuri iyi shusho. Bamujugunye hasi maze arapfa. Nuko ibya Yezebeli wa Mwamikazi w’umugome birangira bityo.