Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 43

Yosuwa aba umuyobozi

Yosuwa aba umuyobozi

MOSE yifuzaga kwinjirana n’Abisirayeli mu gihugu cya Kanaani. Ni cyo cyatumye abaza Yehova ati ‘ndeka nambuke Uruzi rwa Yorodani maze ndebe igihugu cyiza.’ Ariko Yehova yaramubwiye ati ‘rekera aho! Ntiwongere kuvuga iryo jambo!’ Uzi se icyatumye Yehova avuga atyo?

Ni ukubera ibyabaye igihe Mose yakubitaga urutare. Wibuke ko we na Aroni batahesheje Yehova icyubahiro. Ntibabwiye rubanda ko ari Yehova wari ubavaniye amazi mu rutare. Ni cyo cyatumye Yehova avuga ko atari kubareka ngo binjire mu gihugu cya Kanaani.

Nuko nyuma y’amezi make Aroni apfuye, Yehova abwira Mose ati ‘jyana Yosuwa, maze umuhagarike imbere ya Eleyazari umutambyi hamwe na rubanda. Maze utangarize imbere yabo bose ko Yosuwa ari we muyobozi mushya.’ Mose abigenza uko Yehova yari yabitegetse, nk’uko ubibona kuri iyi shusho.

Hanyuma, Yehova yabwiye Yosuwa ati ‘komera kandi ntutinye. Ni wowe uzajyana Abisirayeli mu gihugu cya Kanaani nabasezeranyije, kandi nzaba ndi kumwe nawe.’

Nyuma y’ibyo, Yehova yategetse Mose kuzamuka Umusozi wa Nebo, mu gihugu cy’Abamowabu. Mu mpinga y’uwo musozi, Mose yashoboraga kureba hakurya y’Uruzi rwa Yorodani maze akitegereza igihugu cyiza cya Kanaani. Nuko Yehova aramubwira ati ‘dore igihugu nasezeranye kuzaha urubyaro rwa Aburahamu, Isaka na Yakobo. Ndakikweretse, ariko sinzakwemerera kucyinjiramo.’

Aho ngaho ku Musozi wa Nebo, ni ho Mose yaguye. Yari afite imyaka 120. Yari agikomeye, kandi amaso ye akiri mazima. Nuko rubanda barababara cyane kandi barizwa n’uko Mose apfuye. Ariko bashimishijwe n’uko bari bahawe Yosuwa ho umuyobozi wabo mushya.