Gutegeka kwa Kabiri 34:1-12
34 Nuko Mose ava mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, azamuka umusozi wa Nebo agera hejuru y’umusozi wa Pisiga, ahateganye n’i Yeriko. Yehova amwereka igihugu cyose cyo kuva i Gileyadi kugera i Dani,
2 igihugu cya Nafutali cyose, igihugu cya Efurayimu, icya Manase n’igihugu cyose cya Yuda kugera ku nyanja y’iburengerazuba.*
3 Amwereka n’i Negebu n’akarere ka Yorodani n’ibibaya by’i Yeriko n’umujyi w’ibiti by’imikindo kugeza i Sowari.
4 Yehova aramubwira ati: “Iki ni cyo gihugu narahiye Aburahamu, Isaka na Yakobo nti: ‘Nzagiha abagukomokaho.’ Ndakikweretse ngo ukirebeshe amaso kuko utazambuka ngo ukijyemo.”
5 Hanyuma Mose umugaragu wa Yehova apfira aho mu gihugu cy’i Mowabu nk’uko Yehova yari yarabivuze.
6 Amushyingura mu kibaya cyo mu gihugu cy’i Mowabu ahateganye n’i Beti-Pewori kandi kugeza n’uyu munsi nta we uzi aho imva ye iri.
7 Mose yapfuye afite imyaka 120. Yari agifite imbaraga kandi amaso ye yari akiri mazima.
8 Abisirayeli bamara iminsi 30 baririra Mose mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu. Amaherezo igihe cyo kuririra Mose kirarangira.
9 Yosuwa umuhungu wa Nuni yari afite ubwenge bwinshi,* kubera ko Mose yari yaramurambitseho ibiganza. Nuko Abisirayeli batangira kumwumvira, bagakora ibyo Yehova yari yarategetse Mose.
10 Icyo gihe, muri Isirayeli ntihongeye kubaho umuhanuzi umeze nka Mose, uwo Yehova yari azi neza.*
11 Yakoze ibimenyetso n’ibitangaza byose Yehova yamutumye gukora mu gihugu cya Egiputa, abikorera imbere ya Farawo n’abagaragu be bose n’abaturage be bose,
12 akoresheje ukuboko gukomeye n’imbaraga zikomeye kandi ziteye ubwoba yagaragarije imbere y’Abisirayeli bose.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ukuvuga, Inyanja Nini, ari yo nyanja ya Mediterane.
^ Cyangwa “ubwenge buturuka ku mbaraga z’Imana.”
^ Cyangwa “yari azi imbonankubone.”