Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 60

Abigayili na Dawidi

Abigayili na Dawidi

ESE waba uzi uwo mugore w’uburanga uje guhura na Dawidi? Yitwa Abigayili. Ni umugore w’umunyabwenge, kandi ari bubuze Dawidi gukora igikorwa kibi. Ariko mbere yo gusuzuma ibyo, reka tubanze turebe uko byagendekeye Dawidi.

Dawidi amaze guhunga Sawuli, yihishe mu buvumo. Abavandimwe be hamwe n’abandi bantu bo mu muryango we baramukurikiye bajya kubanayo na we. Abantu bagera kuri 400 bose hamwe basanze Dawidi, maze ababera umutware. Nuko Dawidi ajya ku mwami w’i Mowabu aramubwira ati ‘ndakwinginze ureke data na mama babane nawe, kugeza aho nzamenyera uko ibyanjye bizagenda.’ Hanyuma, Dawidi n’abantu be batangira kwihisha mu misozi.

Nyuma y’ibyo, ni bwo Dawidi yahuye na Abigayili. Umugabo we Nabali yari umukungu. Yari atunze intama 3.000 n’ihene 1.000. Nabali uwo yari umunyabugugu. Ariko umugore we Abigayili yari umunyaburanga bwinshi. Nanone kandi, yashyiraga mu gaciro. Ndetse igihe kimwe, yarokoye umuryango we. Reka turebe uko byagenze.

Dawidi n’abantu be bari baragiriye neza Nabali. Bagiye barinda intama ze. Umunsi umwe, Dawidi atuma abantu be gusaba Nabali ubufasha. Abo bantu ba Dawidi bageze kuri Nabali igihe we n’abagaragu be barimo bakemura ubwoya bw’intama ze. Bari bakoresheje umunsi mukuru, kandi Nabali yari yateguye ibyokurya byinshi byiza. Nuko abantu ba Dawidi babwira Nabali bati ‘twakugiriye neza. Nta ntama n’imwe twakunyaze; ahubwo twarazirinze. None turakwinginze, duhe ibyokurya.’

Nabali yarashubije ati ‘nta byokurya naha abantu nkamwe.’ Nuko ababwira nabi kandi avuga nabi Dawidi. Igihe abo bantu bahindukiraga bakajya kubibwira Dawidi, yararakaye cyane, maze arababwira ati ‘nimwambare inkota zanyu.’ Nuko bashyira nzira ngo bajye kwica Nabali n’abe.

Ariko, umwe mu bagaragu ba Nabali wari wumvise ibitutsi bye, yabwiye Abigayili ibyabaye. Ako kanya Abigayili yahise ategura ibyokurya maze abihekesha indogobe, nuko ashyira nzira. Igihe yahuraga na Dawidi, yavuye ku ndogobe ye, arunama maze aravuga ati ‘databuja, ntiwite ku by’umugabo wanjye Nabali. Ni ikigoryi kandi akora iby’ubupfapfa busa. None ngiyi impano nguhaye. Ndakwinginze yakire maze utubabarire ibyabaye.’

Dawidi yaramushubije ati ‘uri umugore w’umunyabwenge. Umbujije kwica Nabali ngo nihorere mujijije ubugugu bwe. Isubirire iwawe amahoro.’ Nyuma y’aho, Nabali amaze gupfa, Abigayili yabaye umwe mu bagore ba Dawidi.