Abacamanza 2:1-23

  • Umuburo watanzwe n’umumarayika wa Yehova (1-5)

  • Yosuwa apfa (6-10)

  • Hashyirwaho abacamanza bo gukiza Isirayeli (11-23)

2  Nuko umumarayika wa Yehova+ ava i Gilugali+ arazamuka ajya i Bokimu, aravuga ati: “Nabakuye muri Egiputa mbazana mu gihugu narahiriye ba sogokuruza banyu ko nzabaha.+ Nanone naravuze nti: ‘sinzigera nica isezerano nagiranye namwe.+  Namwe ntimuzagirane isezerano n’abaturage bo muri iki gihugu,+ ahubwo muzasenye ibicaniro byabo.’+ Ariko ntimwanyumviye.+ Mwabitewe n’iki?  Ni yo mpamvu nanjye navuze nti: ‘sinzirukana+ abaturage baho kandi bazababera umutego,+ babashuke batume musenga imana zabo.’”+  Nuko umumarayika wa Yehova akimara kubwira Abisirayeli bose ayo magambo, batangira kurira cyane.  Aho hantu bahita Bokimu,* maze bahatambira Yehova ibitambo.  Yosuwa amaze gusezerera Abisirayeli, buri wese aragenda ajya mu karere yari yarahawe kugira ngo bafate icyo gihugu.+  Abisirayeli bakomeje gukorera Yehova igihe cyose Yosuwa yari akiriho, no mu gihe cy’abakuru b’Abisirayeli bakomeje kubaho Yosuwa amaze gupfa, ni ukuvuga abari barabonye ibintu bikomeye byose Yehova yakoreye Abisirayeli.+  Hanyuma Yosuwa umuhungu wa Nuni, umugaragu wa Yehova, aza gupfa afite imyaka 110.+  Bamushyingura mu isambu yo mu murage we i Timunati-heresi,+ iri mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, mu majyaruguru y’Umusozi wa Gashi.+ 10  Ab’icyo gihe bose barapfa, havuka abandi batigeze bamenya Yehova cyangwa ibyo yakoreye Isirayeli. 11  Nuko Abisirayeli bakora ibyo Yehova yanga kandi bakorera* Bayali.+ 12  Bataye Yehova Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa.+ Nanone bakoreye izindi mana zo mu bihugu byari bibakikije barazunamira,+ maze barakaza Yehova.+ 13  Bataye Yehova bakorera Bayali n’ibishushanyo bya Ashitoreti.+ 14  Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane, abateza abantu barabasahura,+ abateza* abanzi babo bari babakikije+ kandi kuva icyo gihe ntibongeye kurwanya abanzi babo ngo babatsinde.+ 15  Aho bajyaga hose Yehova yakomezaga kubarwanya* bakagerwaho n’ibyago,+ nk’uko Yehova yari yarabivuze kandi Yehova yari yarabibarahiriye.+ Bahuye n’ibibazo bikomeye cyane.+ 16  Yehova yabashyiriragaho abacamanza, bakabakiza ababasahuraga.+ 17  Icyakora bangaga kumvira n’abo bacamanza, ahubwo bagasenga izindi mana* bakazunamira. Ntibiganye ba sekuruza bumviraga amategeko ya Yehova.+ Bo byarabananiye. 18  Iyo Yehova yabashyiriragaho abacamanza,+ Yehova yabanaga na buri mucamanza, agakiza Abisirayeli abanzi babo babategekaga igihe cyose uwo mucamanza yabaga akiriho. Yehova yabagiriraga impuhwe+ iyo yumvaga gutaka kwabo bitewe n’ababatotezaga+ kandi bakabagirira nabi. 19  Ariko iyo uwo mucamanza yapfaga, bongeraga gukora ibikorwa bibi kurusha ba sekuruza, bagasenga izindi mana, bakazikorera kandi bakazunamira.+ Bakomezaga gukora ibyo bikorwa byabo kandi bagasuzugura Imana. 20  Nuko Yehova arakarira Abisirayeli cyane,+ aravuga ati: “Kubera ko aba bantu bishe isezerano+ nagiranye na ba sekuruza ntibanyumvire,+ 21  nanjye nta bantu bo mu gihugu na kimwe mu byo Yosuwa atatsinze nzirukana.+ 22  Ibyo bizatuma ngerageza Abisirayeli, menye niba bazakomeza kumvira Yehova+ nk’uko ba sekuruza bamwumviraga.” 23  Nuko Yehova ntiyirukana abantu bo muri ibyo bihugu. Ntiyahise abirukana kandi ntiyari yaratumye Yosuwa abatsinda.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bisobanura “abarira.”
Cyangwa “basenga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abagurisha.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko kwa Yehova kwakomezaga kubarwanya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “basambana n’izindi mana.”