Igitabo cya kabiri cy’Abami 24:1-20
24 Igihe Yehoyakimu yari ku butegetsi, Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni yaramuteye, nuko Yehoyakimu amara imyaka itatu ari umugaragu we, ariko nyuma yanga kumukorera, amwigomekaho.
2 Yehova ateza Yehoyakimu udutsiko tw’abasahuzi b’Abakaludaya,+ Abasiriya, Abamowabu n’utw’Abamoni. Yakomeje guteza u Buyuda abo basahuzi kugira ngo baburimbure nk’uko Yehova yari yarabivuze+ akoresheje abagaragu be b’abahanuzi.
3 Yehova ni we wategetse ko ibyo biba ku Buyuda kugira ngo abukure imbere y’amaso ye+ bitewe n’ibyaha Manase yari yarakoze byose,+
4 n’abantu yishe abahoye ubusa, akuzuza Yerusalemu amaraso yabo,+ bigatuma Yehova yanga gutanga imbabazi.+
5 Andi mateka ya Yehoyakimu, ni ukuvuga ibyo yakoze byose, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda.+
6 Nuko Yehoyakimu arapfa,*+ maze umuhungu we Yehoyakini, aramusimbura aba ari we uba umwami.
7 Umwami wa Egiputa ntiyongeye kuva mu gihugu cye, kuko umwami w’i Babuloni yari yarafashe ibihugu byose byahoze ari iby’umwami wa Egiputa,+ kuva ku Kibaya* cya Egiputa+ kugera ku Ruzi rwa Ufurate.+
8 Yehoyakini+ yabaye umwami afite imyaka 18, amara amezi atatu ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Nehushita akaba yari umukobwa wa Elunatani w’i Yerusalemu.
9 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, nk’ibyo papa we yakoze byose.
10 Icyo gihe ni bwo abasirikare ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni bateye umujyi wa Yerusalemu barawugota.+
11 Igihe abasirikare ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni bari bagose uwo mujyi, uwo mwami yarawuteye.
12 Umwami Yehoyakini w’u Buyuda yemera ko atsinzwe n’umwami w’i Babuloni,+ nuko we na mama we, abagaragu be, abanyacyubahiro be n’abakozi b’ibwami bishyira umwami w’i Babuloni.+ Nuko umwami w’i Babuloni afunga Yehoyakini. Ibyo byabaye mu mwaka wa munani w’ubutegetsi bwe.+
13 Umwami w’i Babuloni yakuye mu gihugu cy’u Buyuda ibintu byose by’agaciro byari mu nzu ya Yehova n’ibyari mu nzu* y’umwami.+ Yacagaguye ibikoresho byose bya zahabu Salomo umwami wa Isirayeli yari yarakoreye mu nzu ya Yehova. Ibyo byabaye nk’uko Yehova+ yari yarabivuze.
14 Yajyanye ku ngufu abaturage bose b’i Yerusalemu, abanyacyubahiro baho bose,+ abarwanyi b’intwari bose, abanyabukorikori bose n’abakoraga ibintu mu byuma.*+ Yatwaye ku ngufu abantu 10.000, ku buryo nta muntu n’umwe yasize, uretse abari bakennye cyane.+
15 Uko ni ko Umwami Nebukadinezari yajyanye Yehoyakini+ ku ngufu i Babuloni.+ Nanone yajyanye mama w’umwami, abagore b’umwami, abakozi b’ibwami n’abantu bakomeye bo muri icyo gihugu, abavana i Yerusalemu abajyana i Babuloni ku ngufu.
16 Umwami w’i Babuloni yanajyanye ku ngufu abasirikare bose, bari 7.000, ajyana n’abanyabukorikori 1.000 n’abakora ibintu mu byuma,* bose bakaba bari abagabo b’intwari batojwe kurwana.
17 Umwami w’i Babuloni yafashe Mataniya, wari murumuna wa papa wa Yehoyakini,+ amusimbuza Yehoyakini aba ari we uba umwami. Umwami yahinduye izina rya Mataniya amwita Sedekiya.+
18 Sedekiya yabaye umwami afite imyaka 21, amara imyaka 11 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Hamutali+ akaba yari umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna.
19 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, nk’ibyo Yehoyakimu yakoze byose.+
20 Ibyo byose byabaye i Yerusalemu no mu Buyuda bitewe n’uko Yehova yabarakariye, kugeza ubwo yabakuye imbere y’amaso ye.+ Nuko Sedekiya yigomeka ku mwami w’i Babuloni.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “ingoro.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Abahanga mu kubaka ibihome.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Abahanga mu kubaka ibihome.”