Yobu 21:1-34

  • Yobu asubiza (1-34)

    • ‘Kuki abantu babi bamererwa neza?’ (7-13)

    • Agaragaza uburyarya bw’abari baje kumuhumuriza (27-34)

21  Nuko Yobu arasubiza ati:   “Nimuntege amatwi mwitonze,Ni bwo muri bube mumpumurije.   Munyihanganire nanjye mvuge,Maze nindangiza kuvuga buri wese abone kunseka.   Ese umuntu ni we mbwira ikibazo cyanjye? Aramutse ari umuntu mbwira sinashobora kwihangana.   Nimundebe, munyitegereze mutangaye,Ntihagire ijambo na rimwe muvuga.   Iyo ntekereje ibyambayeho ngira ubwoba bwinshi,Kandi ngatitira.   Kuki abantu babi bakomeza kubaho,Bagasaza neza kandi bakagira ubutunzi bwinshi?*   Bakomeza kubana n’abana babo,Kandi bakabona n’abazakomoka kuri abo bana.   Baba bafite amahoro mu ngo zabo, nta bwoba bafite,Kandi n’ibihano by’Imana ntibibageraho. 10  Ibimasa byabo birimya kandi intanga zabyo ntizipfa ubusa.Inka zabo zibyara neza. Ntizibyara izapfuye.* 11  Abana babo baba biruka hanze nk’amatungo yo mu mukumbi,Kandi bakomeza gukina basimbuka. 12  Baririmba bavuza ishako* n’inanga,Kandi bagashimishwa n’ijwi ry’umwirongi. 13  Iminsi yabo yose bayimara mu byishimo,Maze bakigendera amahoro* bakajya mu Mva.* 14  Ariko babwira Imana y’ukuri bati: ‘Have tureke! Ntitwifuza kumenya ibyawe. 15  Ishoborabyose ni iki ku buryo twayikorera? Kandi se kuyimenya bitumariye iki?’ 16  Ariko nzi ko ibyo bafite batabikesha imbaraga zabo. Sinzigera ngira imitekerereze nk’iyabo bantu babi. 17  Ese wigeze ubona urumuri rw’ababi ruzima? Bajya bagerwaho n’ibyago se? Ese Imana ijya ibarakarira ikabarimbura? 18  Ese bajya bamera nk’ibyatsi bihuhwa n’umuyaga,Cyangwa bakamera nk’umurama* utumurwa n’umuyaga mwinshi? 19  Imana izahana abana b’umuntu mubi ibahora amakosa ya se. Ariko n’umuntu mubi izamuhane kugira ngo amenye ko yakoze icyaha. 20  Azarimbuke na we abyirebera,Kandi azagerweho n’umujinya w’Ishoborabyose. 21  Ntashishikajwe n’ibizaba ku bamukomokaho,Kuko ashigaje igihe gito ngo apfe. 22  Ese hari uwakwigisha Imana ubwenge,Kandi ari yo icira urubanza abakomeye? 23  Hari umuntu upfa agifite imbaraga,Adafite imihangayiko kandi aguwe neza, 24  Amatako ye yuzuye ibinure,n’amagufwa ye akomeye. 25  Undi we agapfana agahinda,Kandi agapfa atabonye ibyiza. 26  Icyakora bombi bazajyana mu mukungugu,Kandi inyo zizabarya. 27  Nzi neza ibyo mutekereza,N’imigambi mucura mushaka kungirira nabi. 28  Dore muravuga muti: ‘Inzu y’umunyacyubahiro iri he?Kandi se ya mahema yabagamo abagome ari he?’ 29  Ese ntimwabajije abahisi n’abagenzi? None se ntimwumvise ibyo bababwiye, 30  Ko umuntu mubi arokoka ku munsi w’ibyago,Akarusimbuka ku munsi w’amakuba? 31  Ni nde uzamubwira ko ibikorwa bye ari bibi?Kandi se ni nde uzamuhanira ibyo yakoze? 32  Bazamujyana mu irimbi,Kandi imva ye izarindwa. 33  Ubutaka azaba ashyinguwemo ntibuzamuremerera.*Azakurikirwa na benshi,Nk’uko yabanjirijwe na benshi. 34  None se ubwo kuki mungira inama zitamfitiye akamaro? Ibisubizo byanyu byuzuyemo ibinyoma.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “bakaba abantu bakomeye.”
Cyangwa “ntiziramburura.”
Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.
Cyangwa “mu kanya gato.” Ni ukuvuga ko bapfa batababaye.
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, imva rusange y’abantu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Ni udushishwa tuba ku binyampeke tuvaho iyo babihuye.
Cyangwa “ibinonko byo mu kibaya bizamuryohera.”