Yobu 26:1-14
26 Nuko Yobu arasubiza ati:
2 “Wafashije umuntu utagira imbaraga ntugasekwe!
Ubwo se ni uko uhumuriza umuntu ufite intege nke?+
3 Mbega ngo uragira inama umuntu utagira ubwenge!+
Ngo watumye abenshi bamenya ubwenge da!
4 Ese ni njye uri kubwira ayo magambo?
Ni nde wagutumye kuvuga ayo magambo yose?
5 Imana ifite ububasha ku bantu bapfuye batagira icyo bimarira.
Baba hasi cyane munsi y’amazi n’ibiremwa biyarimo.
6 Nta kintu na kimwe kiri mu Mva* Imana itabona,+Kandi n’abapfuye bariyo* irababona.
7 Yarambuye ikirere hejuru y’ubusa,+Kandi yatendetse isi hejuru y’ubusa.
8 Yapfunyitse amazi mu bicu byayo,+Kandi ibicu ntibitoborwa n’uburemere bwayo.
9 Yakingirije intebe yayo y’ubwami,Iyitwikiriza igicu cyayo.+
10 Yashyizeho umupaka* utandukanya inyanja n’ikirere,+Kandi itandukanya umucyo n’umwijima.
11 Inkingi z’ijuru ziranyeganyega,Kandi iyo Imana ivuze zihinda umushyitsi.
12 Yavumbagatanyije inyanja ikoresheje imbaraga zayo,+Ikoresha ubwenge bwayo icagagura igisimba kinini cyo mu nyanja.*+
13 Yakoresheje umuyaga* wayo ituma ikirere gicya,Ukuboko kwayo guhinguranya inzoka igenda yihuta.
14 Ibyo ni ibintu bike cyane mu byo Imana yakoze.+
Ibyo twayumviseho ni bike cyane rwose!
None se ubwo, ni nde washobora gusobanukirwa ukuntu ihinda cyane nk’inkuba?”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Cyangwa “bari ahantu ho kurimbukira.”
^ Cyangwa “uruziga.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rahabu.”
^ Cyangwa “umwuka wayo.”