Yobu 26:1-14

  • Yobu asubiza (1-14)

    • “Wafashije utagira imbaraga ntugasekwe!” (1-4)

    • “Yatendetse isi hejuru y’ubusa” (7)

    • “Ibintu bike cyane mu byo Imana yakoze” (14)

26  Nuko Yobu arasubiza ati:   “Wafashije umuntu utagira imbaraga ntugasekwe! Ubwo se ni uko uhumuriza umuntu ufite intege nke?+   Mbega ngo uragira inama umuntu utagira ubwenge!+ Ngo watumye abenshi bamenya ubwenge da!   Ese ni njye uri kubwira ayo magambo? Ni nde wagutumye kuvuga ayo magambo yose?   Imana ifite ububasha ku bantu bapfuye batagira icyo bimarira. Baba hasi cyane munsi y’amazi n’ibiremwa biyarimo.   Nta kintu na kimwe kiri mu Mva* Imana itabona,+Kandi n’abapfuye bariyo* irababona.   Yarambuye ikirere hejuru y’ubusa,+Kandi yatendetse isi hejuru y’ubusa.   Yapfunyitse amazi mu bicu byayo,+Kandi ibicu ntibitoborwa n’uburemere bwayo.   Yakingirije intebe yayo y’ubwami,Iyitwikiriza igicu cyayo.+ 10  Yashyizeho umupaka* utandukanya inyanja n’ikirere,+Kandi itandukanya umucyo n’umwijima. 11  Inkingi z’ijuru ziranyeganyega,Kandi iyo Imana ivuze zihinda umushyitsi. 12  Yavumbagatanyije inyanja ikoresheje imbaraga zayo,+Ikoresha ubwenge bwayo icagagura igisimba kinini cyo mu nyanja.*+ 13  Yakoresheje umuyaga* wayo ituma ikirere gicya,Ukuboko kwayo guhinguranya inzoka igenda yihuta. 14  Ibyo ni ibintu bike cyane mu byo Imana yakoze.+ Ibyo twayumviseho ni bike cyane rwose! None se ubwo, ni nde washobora gusobanukirwa ukuntu ihinda cyane nk’inkuba?”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Cyangwa “bari ahantu ho kurimbukira.”
Cyangwa “uruziga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rahabu.”
Cyangwa “umwuka wayo.”