Yobu 7:1-21
7 “Ese umuntu uri kuri iyi si ntameze nk’uri mu mirimo y’agahato?
Iminsi ye iba imeze nk’iy’umukozi ukorera ibihembo.+
2 Ameze nk’umucakara wifuza cyane aho kwikinga izuba,Kandi ameze nk’umukozi utegereje ibihembo bye.+
3 Uko ni ko nabayeho amezi menshi ubuzima bwanjye nta cyo bumaze,Mara amajoro menshi mbabaye.+
4 Iyo ndyamye ndibaza nti: ‘ndabyuka ryari?’+
Ariko ijoro rimbana rirerire, ngahangayika cyane kugeza mu gitondo cya kare.
5 Umubiri wanjye wuzuyeho inyo n’umwanda.+
Uruhu rwanjye rwuzuyeho ibisebe birimo amashyira.+
6 Iminsi yanjye irihuta cyane kurusha imashini iboha,+Kandi irangira nta byiringiro.+
7 Wibuke ko ubuzima bwanjye ari nk’umuyaga,+Kandi ko ijisho ryanjye ritazongera kubona ibintu bishimishije.
8 Umuntu undeba ubu ntazongera kumbona.
Azanshakisha, ariko nzaba ntakiriho.+
9 Nk’uko ibicu biyoyoka bigashira,Ni ko umuntu ujya mu Mva* na we atavayo.+
10 Ntazagaruka mu nzu ye,Kandi aho yari atuye ntibazongera kumwibuka.+
11 Ni yo mpamvu nanjye ntazifata ngo ndeke kuvuga.
Nzavuga mfite agahinda kenshi,Mvuge ibimpangayikishije mbabaye cyane.+
12 Ese ndi inyanja cyangwa inyamaswa nini yo mu nyanja,Ku buryo washyiraho umurinzi wo kundinda?
13 Ubwo navugaga nti: ‘uburiri bwanjye buzatuma numva mpumurijwe,Kandi uburiri bwanjye buzamfasha kwihanganira ibimpangayikishije,’
14 Watumye ndota inzozi ziteye ubwoba,Kandi utuma nshikagurika bitewe n’ibyo nabonye mu iyerekwa,
15 Ku buryo nahitamo guhera umwuka,Ngahitamo gupfa aho gukomeza kumera gutya.*+
16 Nanze cyane ubuzima.+ Sinshaka gukomeza kubaho.
Ndeka! Kuko iminsi yo kubaho kwanjye ishira vuba nk’umwuka.+
17 Umuntu ni iki ku buryo wamuhangayikira,Kandi ugakomeza kumwitaho?+
18 Kuki umugenzura buri gitondo,Kandi ukamugerageza buri kanya?+
19 Ese ntushobora kureka kumpanga amaso,Cyangwa ngo undeke nibura mire uducandwe?+
20 Niba narakoze icyaha, nagutwara iki wowe witegereza abantu?+
Ni iki gituma unyibasira?
Ese nakubereye umutwaro?
21 Kuki utambabarira ibyaha byanjye,Ngo wirengagize amakosa yanjye?
Ubu ngiye kwipfira nisubirire mu mukungugu.+
Uzanshaka, ariko nzaba ntakiriho.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “aho gusigara ndi amagufwa gusa.”