Yobu 10:1-22

  • Yobu akomeza gusubiza (1-22)

    • ‘Kuki Imana indwanya?’ (2)

    • Imana itandukanye na Yobu kuko we ari umuntu (4-12)

    • ‘Uwampa agahenge’ (20)

10  “Ndumva nariyanze!+ Nzavuga ibimpangayikishije,Kandi mbivuge mfite agahinda kenshi.   Nzabwira Imana nti: ‘ntumbareho icyaha. Mbwira impamvu uri kundwanya.   Ese kungirira nabi byakumarira iki? Ko wanga umuntu wiremeye,+Ariko ukishimira imigambi y’abantu babi?   Ese ufite amaso nk’ay’umuntu,Cyangwa se ureba nk’uko umuntu waremwe mu mukungugu areba?   None se ubuzima bwawe ni bugufi nk’ubw’abantu,Cyangwa se imyaka uzamara ni mike nk’iyo umuntu amara,+   Ku buryo wanshakaho amakosa,Ugakomeza kungendaho unshakaho icyaha?+   Uzi neza ko ntari mu makosa,+Kandi ko nta muntu wankiza ukuboko kwawe.+   Amaboko yawe ni yo yambumbye arandema,+None dore urashaka kundimbura.   Wibuke ko wandemye mu mukungugu.+ None se urashaka ko nywusubiramo?+ 10  Ese ntiwanshyize mu nda ya mama,Ukambumba nkagira ishusho?* 11  Wanshyizeho inyama worosaho uruhu,Usobekeranyiriza hamwe amagufwa yanjye n’imitsi yanjye.+ 12  Wampaye ubuzima ungaragariza urukundo rudahemuka. Warandinze kandi unyitaho.+ 13  Ariko dore washatse kungirira nabi! Nzi neza ko ibi byose ari wowe biturutseho. 14  Iyo nza kuba narakoze icyaha wari kubibona,+Kandi ntiwari kumbabarira icyaha cyanjye. 15  Niba ndi mu makosa, kambayeho! Kandi nubwo naba ndi mu kuri, sinshobora kwigirira icyizere,+Kuko nuzuye ikimwaro n’imibabaro ikaba yarandenze.+ 16  Ndamutse ngaragaje ko nifitiye icyizere wampiga nk’uko intare ihiga,+Maze ukongera ugakoresha imbaraga zawe ukandwanya. 17  Wazana abandi bahamya bo kunshinja,Kandi ukarushaho kundakarira,Maze ibyago bikangeraho byisukiranya. 18  Kuki wankuye mu nda ya mama?+ Ubonye iyo mba naripfiriye nta muntu urambona! 19  Mba narabaye nk’utarigeze kubaho,Nkava mu nda ya mama njyanwa mu mva.’ 20  Ese iminsi nzabaho si mike?+ Imana nibe irekeye aho. Nireke kumpanga amaso, kugira ngo nongere mbone agahenge,*+ 21  Mbere y’uko nigendera, nkajya aho ntazagaruka,+Nkigira mu gihugu cy’umwijima mwinshi cyane,+ 22  Mu gihugu cyijimye,Igihugu cy’umwijima uteye ubwoba,Igihugu kirimo urujijo, kandi kitabamo umucyo na mba.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ntiwansutse nk’amata ukamvuza nk’ikivuguto?”
Cyangwa “mare akanya gato nishimye.”