Yobu 28:1-28
28 “Hari ahantu bashakira ifeza,Kandi na zahabu igira aho itunganyirizwa.+
2 Ubutare* babukura mu butaka,N’umuringa ukava mu mabuye yashongeshejwe.+
3 Umuntu acana urumuri mu mwijima,Akajya ahantu hijimye cyane,Agiye gushaka amabuye y’agaciro.
4 Amanuka mu rwobo rurerure kure y’aho abantu batuye,Akajya ahantu hibagiranye, aho abantu batanyura.
Hari n’abajyayo bari ku migozi, bikoza hirya no hino.
5 Ku isi hera ibyokurya,Ariko mu nda hayo haba hibirindura nk’ahabirindurwa n’umuriro.*
6 Aho ni ho haba hari amabuye y’agaciro yitwa safiro,Kandi haba harimo itaka ririmo zahabu.
7 Iyo nzira nta gisiga cyigeze kiyimenya,Kandi n’icyaruzi cyirabura nticyigeze kiyibona.
8 Iyo nzira inyamaswa z’inkazi ntizigeze ziyicamo,N’intare ikiri nto ntiyigeze iyinyuramo.
9 Umuntu amenagura urutare,Akarimbagura imisozi akayigeza aho itereye.
10 Acukura imigende y’amazi+ mu rutare,Kandi abona amabuye y’agaciro atandukanye.
11 Aho imigezi ituruka arahafunga,Ibihishwe akabishyira ahagaragara.
12 Ariko se ubwenge bwo bwaboneka he,+Kandi se ubuhanga buturuka he?+
13 Nta muntu ujya umenya agaciro kabwo,+Kandi nta ho wabubona ku isi.
14 Ntiburi mu mazi yo hasi mu butaka.
Ntiwabubona no mu nyanja.+
15 Ntiwatanga zahabu ngo babuguhe,Kandi ntiwapima ifeza ngo ubone iyabugura.+
16 Ntiwabugurana zahabu yo muri Ofiri,+Cyangwa amabuye y’agaciro kenshi ya onigisi na safiro.
17 Ntiwabugereranya na zahabu cyangwa ikirahure,Cyangwa ngo ubugurane igikoresho gicuzwe muri zahabu itavangiye.+
18 Nta nubwo wabugereranya n’amabuye y’agaciro yo mu nyanja,* n’amasarabwayi,+Kuko ubwenge burusha agaciro amasaro yuzuye umufuka.
19 Ntiwabugereranya n’amabuye y’agaciro ya topazi+ y’i Kushi,Ndetse na zahabu itavangiye ntiyabugura.
20 Ariko se koko, ubwenge wabubona he?
Kandi se ubuhanga buturuka he?+
21 Bwahishwe ibifite ubuzima byose,+Buhishwa ibiguruka byo mu kirere.
22 Imva* n’urupfu byaravuze biti:
‘Twumvise bavuga ibyabwo.’
23 Imana ni yo isobanukiwe uko wabubona,Kandi ni yo yonyine izi aho buba,+
24 Kuko ireba ikageza ku mpera z’isi,Kandi ikaba ibona ikintu cyose kiri munsi y’ijuru.+
25 Igihe yahaga umuyaga imbaraga,+Kandi igapima amazi,+
26 Igihe yashyiragaho amategeko agenga imvura,+Igashyiraho n’inzira y’inkuba,+
27 Ni bwo yashyize ahagaragara ubwenge maze itangira kuvuga ibyabwo.
Yabushyizeho kandi irabusuzuma.
28 Nuko irangije ibwira umuntu iti:
‘gutinya Yehova ni bwo bwenge,+Kandi kuva mu bibi ni bwo buhanga.’”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ubwoko bw’ibuye bashongesha bagakoramo ibikoresho by’ibyuma.
^ Uko bigaragara, ibi byerekeza ku mirimo ikorwa iyo bari gucukura amabuye y’agaciro.
^ Cyangwa “amabuye yitwa marijani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Marijani.”
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”