Yobu 3:1-26

  • Yobu yicuza impamvu yavutse (1-26)

    • Yibaza impamvu yahuye n’ibibazo (20, 21)

3  Nyuma y’ibyo Yobu atangira gutuka* umunsi yavutseho.+  Yobu aravuga ati:   “Umunsi navutseho urimburwe,+N’ijoro umuntu yavuzemo ati: ‘umwana w’umuhungu yasamwe!’   Uwo munsi uhinduke umwijima,Imana ntiwiteho,N’umucyo wo ku manywa ntuwumurikire.   Uwo munsi urakabaho umwijima mwinshi. Ibicu by’imvura biwutwikire. Ibizana umwijima biwutere ubwoba.   Iryo joro rirakaba umwijima mwinshi cyane.+ Ntirikishimane n’indi minsi y’umwaka. Ntirikabarwe mu minsi igize ukwezi.   Ntihakagire umuntu uvuka muri iryo joro,Kandi ntirikumvikanemo ijwi ry’ibyishimo.   Abavuga nabi iminsi bajye bawuvuga nabi,Bo bafite ubushobozi bwo gushotora ingona.*+   Inyenyeri zo muri iryo joro zijime,Zitegereze urumuri zirubure,Kandi ntirikabone umucyo mu rukerera, 10  Kuko muri iryo joro ari bwo mama yambyaye,+None nkaba nibasiwe n’ibyago. 11  Kuki ntapfuye ndi kuvuka? Kandi se kuki ntapfuye nkiva mu nda ya mama?+ 12  Kuki mama yankikiye,Kandi se kuki yampaye ibere ngo nonke? 13  Iyo nza kuba narapfuye,+Mba narasinziriye nkiruhukira,+ 14  Kandi mba ndi kumwe n’abami bo mu isi n’abajyanama baboBari bariyubakiye amazu ariko ubu akaba yarabaye amatongo, 15  Cyangwa ndi kumwe n’abana b’abami bari bafite zahabu,Kandi n’amazu yabo akaba yari yuzuye ifeza. 16  Kuki ntabaye nk’inda yavuyemo itarigeze imenyekana,Cyangwa nk’abana batigeze babona umucyo? 17  Aho mu mva n’ababi ntibongera gukora ibibi,Kandi n’abanyantege nke iyo bahageze bararuhuka.+ 18  Imfungwa zose iyo zihageze ziba zituje. Ntiziba zicyumva ijwi ry’abazikoreshaga imirimo ivunanye. 19  Aho ngaho, aboroheje n’abakomeye baba ari kimwe,+N’umugaragu ntaba agitegekwa na shebuja. 20  Kuki ireka umuntu ubabaye agakomeza kubaho,Kandi ikabeshaho abafite ibibazo byinshi?+ 21  Kuki bifuza urupfu ariko bakarubura?+ Bararushaka kurusha abashaka ubutunzi buhishwe ariko ntibarubone. 22  Iyo babonye imva,Barishima cyane bakanezerwa. 23  Kuki Imana ireka umuntu wayobye agakomeza kubaho,Kandi yaramufungiye inzira ku buryo nta ho yakwerekeza?+ 24  Aho kurya ibyokurya byanjye mba nishwe n’agahinda,+Kandi amarira yanjye+ aba atemba nk’amazi. 25  Kuko ibyo natinyaga ari byo byangezeho,Kandi ibyanteraga ubwoba ni byo byambayeho. 26  Sinigeze ngira amahoro n’umutuzo,Cyangwa ngo mbeho ntafite imihangayiko, ahubwo nakomeje guhura n’ibibazo.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “kuvuma.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Lewiyatani.”