Yobu 16:1-22

  • Yobu asubiza (1-22)

    • “Aho kumpumuriza muri kuntera agahinda!” (2)

    • Avuga ko Imana ikomeje kumwibasira (12)

16  Nuko Yobu arasubiza ati:   “Numvise byinshi nk’ibyo. Mwese aho kumpumuriza muri kuntera agahinda.+   Ese amagambo adafite akamaro ntarangira? Ni iki cyakubabaje ku buryo wasubiza utyo?*   Iyo muza kuba mumeze nk’uko meze,Nanjye nashoboraga kuvuga nk’ibyo mwavuze. Nashoboraga kubabwira amagambo akomeye yo kubaneguraKandi nkabaseka.*+   Ariko ibyo sinabikora, ahubwo nababwira amagambo yo kubakomeza. Kandi sindeke kubahumuriza.+   Nubwo navuga, si byo byagabanya ububabare bwanjye.+ Guceceka na byo ntibinyorohereza.   Ariko noneho Imana yarananije.+ Yarimbuye abana banjye n’abagaragu banjye.   Nanone iracyambabaza, kandi nta wutabibona. No kuba nanutse cyane bituma abantu batekereza ko ndi umunyamakosa.   Yarandakariye cyane iranshwanyaguza, kandi iranyanga cyane.+ Irandeba ikagira umujinya.* Imeze nk’umwanzi wanjye undeba ikijisho.+ 10  Abantu barasamye cyane kugira ngo bamire,+Kandi baransuzugura bakankubita inshyi ku matama. Banteraniraho ari benshi.+ 11  Imana yanteje agatsiko k’insoresore,Injugunya mu maboko y’abagome.+ 12  Nari nguwe neza iranjanjagura,+Imfata ku ijosi iramenagura,Ikomeza kunyibasira. 13  Abarashi bayo barangose.+ Yahinguranyije impyiko zanjye+ kandi ntiyangirira impuhwe. Yasutse hasi ibyo mu gasabo k’indurwe* kanjye. 14  Meze nk’urukuta baciyemo imyobo. Inyibasira imeze nk’umurwanyi w’umunyambaraga. 15  Nambara imyenda y’akababaro,*+Kandi nacishijwe bugufi cyane nicara mu mukungugu.+ 16  Amaso yanjye yatukujwe no kurira,+Kandi mu maso hanjye harijima, 17  Nubwo ntigeze mba umunyarugomo,Kandi isengesho ryanjye rikaba ritarimo uburyarya. 18  Wa si we, ntutwikire amaraso yanjye,+Kandi ijwi ryo gutaka kwanjye nturipfukirane. 19  Dore n’ubu umvuganira ari mu ijuru. Uhamya ibyanjye ari hejuru cyane. 20  Incuti zanjye ziranseka,+Ariko nkomeza gusenga Imana ndira.+ 21  Nihagire uducira urubanza hagati yanjye n’Imana,Nk’uko bigenda iyo umuntu aburana n’undi.+ 22  Hasigaye imyaka mike gusa,Maze nkigendera kandi sinzagaruka.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Aha ni Elifazi ubwirwa.
Cyangwa “nkabazunguriza umutwe mbaseka.”
Cyangwa “ikampekenyera amenyo.”
Ni agace k’umubiri kaba mu nyama y’umwijima kabamo ibintu bisharira cyane.
Cyangwa “nidodeye ibigunira ndabyambara.”