Yobu 25:1-6

  • Ijambo rya gatatu rya Biludadi (1-6)

    • “Bishoboka bite ko umuntu yaba umwere imbere y’Imana?” (4)

    • Avuga ko gukiranuka nta cyo bimaze (5, 6)

25  Biludadi+ w’Umushuhi arasubiza ati:  2  “Imana ni yo ifite uburenganzira bwo gutegeka kandi ifite imbaraga nyinshi cyane. Ituma mu ijuru haba amahoro.  3  Ese washobora kubara ingabo zayo? Ese hari umuntu umucyo wayo utamurikira?  4  None se ubwo bishoboka bite ko umuntu yaba umwere imbere y’Imana?+ Ese umuntu wakuwe mu mukungugu yabasha ate kuba inyangamugayo?+  5  N’ukwezi ubwako ibona ko kutamurika,N’inyenyeri ikabona ko zidakeye.  6  Ubwo se umuntu usanzwe, umeze nk’urunyo, ni gute itamubonaho icyaha? Ese umwana w’umuntu umeze nk’umunyorogoto yabura ite kumubonaho ikosa?”

Ibisobanuro ahagana hasi