Yobu 22:1-30
22 Elifazi+ w’Umutemani arasubiza ati:
2 “Ese hari icyo umuntu yamarira Imana?
Cyangwa se umuntu ufite ubushishozi hari icyo yayifasha?+
3 Ese kuba uri umukiranutsi hari icyo bibwiye Ishoborabyose?
Cyangwa iyo ubaye indahemuka hari icyo yunguka?+
4 Ubwo se yaguhana,Kandi ikagushyira mu rubanza iguhora ko uyubaha?
5 Ese ntibiterwa n’ibyaha byawe byinshi,N’amakosa yawe adashira?+
6 Wafashe ingwate* y’abavandimwe bawe nta mpamvu,Utwara imyenda y’abakene ku buryo basigaye bambaye ubusa.+
7 Umuntu unaniwe ntumuha amazi yo kunywa,N’ushonje umwima ibyokurya.+
8 Abantu bakomeye+ nkamwe ni bo bihariye igihugu,Kandi gituwemo n’abanyacyubahiro.
9 Wanze gufasha abapfakazi ubirukana nta cyo ubahaye,Kandi ugirira nabi imfubyi.
10 Ni yo mpamvu ukikijwe n’imitego,+Kandi ugatungurwa n’ibintu biteye ubwoba bikaguhahamura.
11 Nanone, ni yo mpamvu uri mu mwijima ku buryo udashobora kureba,N’umwuzure ukaba warakurengeye.
12 Ese Imana ntiri hejuru cyane mu ijuru?
Itegereze inyenyeri zose, urabona ukuntu na zo ziri hejuru cyane.
13 Nyamara waravuze uti: ‘mu by’ukuri se, Imana izi iki?
Ese yabasha guca urubanza iri mu mwijima mwinshi cyane?
14 Ibicu birayikingiriza,Bityo yaba iri kugenda ku gisenge cy’ijuru ntitubone.’
15 Ese uzakomeza gukora ibikorwa bibi,Nk’ibyo abantu babi babayeho kera bakoraga,
16 Kandi barapfuye hakiri kare* bakavaho,Nk’uko umwuzure utwara inzu?+
17 Ni bo babwira Imana y’ukuri bati: ‘have tureke!
Kandi bakavuga bati: ‘Ishoborabyose yadutwara iki?’
18 Nyamara ni yo yujuje amazu yabo ibintu byiza.
(Rwose sinzingera ngira imitekerereze mibi nk’iyo.)
19 Umukiranutsi azareba ibibagezeho yishime,N’umuntu w’inyangamugayo azabaseka maze avuge ati:
20 ‘Abaturwanyaga bararimbutse,Kandi umuriro uzatwika ibyabo bisigaye.’
21 Ihatire kumenya Imana ni bwo uzagira amahoro,Ubone n’imigisha.
22 Umvira amategeko yayo,N’ibyo ivuga ubizirikane.+
23 Nugarukira Ishoborabyose izagukomeza.+
Nureka ibikorwa bibi,
24 Ukajugunya zahabu yawe mu mukungugu,Na zahabu yawe yo muri Ofiri+ ukayijugunya mu mabuye yo mu bibaya,
25 Ni bwo Ishoborabyose izakubera nka zahabu,Kandi ikakubera nk’ifeza nziza cyane.
26 Ni bwo uzishimira Ishoborabyose,Ukubura umutwe ukareba Imana yawe.
27 Uzayinginga ikumve,Maze nawe ukore ibyo wasezeranyije.
28 Icyo uzajya wiyemeza gukora cyose kizajya kigenda neza,Kandi mu nzira yawe hazaba umucyo.
29 Niwirata izagucisha bugufi,Ariko umuntu wicisha bugufi we izamukiza.
30 Izarokora abantu b’inyangamugayo.
Ubwo rero nawe niba nta cyaha ufite izagukiza.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.
^ Cyangwa “barapfuye badashaje.”