Yobu 38:1-41
38 Nuko Yehova asubiriza Yobu mu nkubi y’umuyaga aramubwira ati:
2 “Kuki ushidikanya ku bikorwa byanjye,Kandi ukavuga ibyo utazi?
3 Ngaho itegure!Ndakubaza, nawe unsubize.
4 Wari he igihe naremaga isi nkayikomeza?
Ngaho mbwira niba usobanukiwe uko byagenze.
5 Ese uzi uwashyizeho ibipimo byayo?Cyangwa se ni nde wayipimye akoresheje umugozi uyambukiranya?
6 Ese uzi ikintu gifashe isi?Ni nde wayikomeje nk’uko umuntu ashinga ibuye ry’ifatizo agiye kubaka?
7 Wari he igihe inyenyeri za mu gitondo zarangururiraga hamwe amajwi y’ibyishimo,N’abamarayika* bose bakarangurura amajwi bayisingiza?
8 Ni nde washyiriyeho inyanja umupaka,Igihe yazaga iturutse mu masoko yayo?
9 Wari he igihe nashyiragaho ibicu ngo biyitwikire,Kandi hejuru yayo nkahashyira umwijima mwinshi cyane?
10 Wari he igihe nayishyiriragaho imipaka,Nkayishyiriraho inzugi n’ibyo kuyikingisha,
11 Maze nkayibwira nti: ‘Garukira aha ntuharenge,Kandi aha ni ho imiraba yawe ikaze igomba kugarukira?’
12 Ese wigeze utegeka ko bucya,Cyangwa ngo ugaragaze aho urumuri rwo mu rukerera ruri bunyure?
13 Ese ni wowe ubwira urwo rumuri rwa mu gitondo ngo rugende rugere ku mpera z’isi,Rwirukane abakora ibibi?
14 Urumuri ruhindura isi nk’uko ikibumbano bagishyiraho imitako,Maze ibiri ku isi bikagaragara nk’imitako iri ku mwenda.
15 Ariko ababi babura urumuri rwabamurikiraga,Maze ntibongere kugira nabi.
16 Ese wigeze ugera ku masoko y’inyanja?Cyangwa ngo umenye uko mu ndiba yayo hameze?
17 Ese wigeze ubona amarembo y’urupfu?Cyangwa se wabonye amarembo y’umwijima mwinshi cyane?*
18 Ese wigeze usobanukirwa ukuntu isi ari ngari?
Ngaho mbwira niba ubizi byose.
19 Inzira igana aho urumuri ruba iba he?
Naho se umwijima wo wawukura he?
20 Ese wabasha kubijyana aho bikomoka?Ese uzi inzira igera aho bituruka?
21 Ese icyo gihe wari uriho ku buryo wabimenya,Cyangwa se wari ufite imyaka myinshi ku buryo wamenya uko byagenze?
22 Ese wigeze ugera aho urubura rubitse,Cyangwa se wigeze ubona ububiko bw’amahindu,
23 Ibyo nabikiye umunsi w’ibyago,Nkabibikira umunsi w’imirwano n’intambara?
24 None se urumuri rukwirakwira runyuze mu yihe nzira?Cyangwa umuyaga w’iburasirazuba uhuha ku isi uturutse he?
25 Ni nde washyizeho imiyoboro amazi y’umwuzure anyuramo,Kandi agashyiriraho inzira y’ibicu inkuba zihindiramo,
26 Kugira ngo imvura igwe ku butaka butabaho abantu,Igwe mu butayu budatuwe,
27 Maze itose uturere twabaye amatongo,Kandi itume ibyatsi bikura?
28 Ese imvura igira se?Ni nde se wabyaye ikime?
29 Ni nde uzana urubura mu isi,Kandi se amahindu yo mu ijuru azanwa na nde,
30 Igihe amazi aba yakomeye akamera nk’ayatwikiriwe n’ibuye,N’amazi y’inyanja agafatana, akamera nk’ayatwikiriwe n’urutare?
31 Ese ushobora guhuriza hamwe inyenyeri zo mu itsinda rya Kima,*Cyangwa ugatatanya inyenyeri zo mu itsinda rya Kesili?*
32 Ese wabasha kuzana itsinda ry’inyenyeri* mu gihe cyaryoKandi se ushobora kuyobora itsinda ry’inyenyeri rya Ashi?*
33 Ese wigeze umenya amategeko agenga ingabo zo mu kirere,*Cyangwa se washobora gutuma yubahirizwa ku isi?
34 Ese ushobora kurangurura ijwi ryawe rikagera mu bicu,Kugira ngo utume hagwa imvura nyinshi cyane?
35 Ese ushobora gutegeka imirabyo ngo igende?
Ese yagaruka ikakubwira ngo: ‘Twagarutse?’
36 Ni nde washyize ubwenge mu bicu?*Ese wabasha gusobanukirwa ibibera mu kirere?*
37 Ni nde muntu ufite ubwenge bwinshi ku buryo yabasha kubara ibicu?Cyangwa se ni nde wabasha gusuka amazi yabyo akava mu ijuru,
38 Umukungugu ugahinduka ibyondo,N’ibinonko bigafatana?
39 Ese ushobora kujya guhiga kugira ngo uhe intare icyo irya,Kandi se wabasha kumara ipfa intare zikiri nto,
40 Iyo zibereye mu bwihisho bwazo,Cyangwa ziryamye aho ziba zitegereje ko hari icyavumbuka ngo zigifate?
41 Ni nde utegurira icyiyoni ibyokurya,Iyo ibyana byacyo bitakambira Imana ngo ibifashe,Kandi bikazerera hirya no hino bidafite icyo birya?
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “abana b’Imana.”
^ Cyangwa “igicucu cy’urupfu.”
^ Birashoboka ko ari itsinda ry’inyenyeri rifite ishusho y’ikimasa.
^ Birashoboka ko ari itsinda ry’inyenyeri rifite ishusho y’umuntu uzamuye inkota, afite n’ingabo mu ntoki.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “itsinda ry’inyenyeri rya Mazoreti.” Mu 2Bm 23:5 rivugwa mu bwinshi ryerekeza ku matsinda y’inyenyeri ya Zodiyake.
^ Cyangwa “itsinda ry’inyenyeri rya Ashi hamwe n’abana baryo.” Iryo tsinda rishobora kuba ryerekeza ku itsinda ry’inyenyeri rifite ishusho y’ikirura.
^ Ni ukuvuga izuba, ukwezi, inyenyeri n’ibindi.
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Ni nde wahaye ubwenge umuntu?”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Ese wabasha gusobanukirwa imikorere y’ubwonko?”