Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imibereho myiza mu isi nshya y’Imana

Imibereho myiza mu isi nshya y’Imana

Imibereho myiza mu isi nshya y’Imana

UMUBYEYI w’Umukristo witwa David * yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yibwira ko afashe umwanzuro mwiza. Nubwo atifuzaga gusiga umugore we n’abana, yumvaga ko aramutse afite amafaranga menshi ari bwo we n’abo mu rugo rwe bagira ubuzima bwiza. Bityo, yasanze bene wabo bamusabaga kujya kubana na bo i New York, ndetse bidatinze abona akazi.

Ariko uko amezi yagendaga ahita, icyizere David yari afite cyatangiye kuyoyoka. Ntiyari akibona umwanya wo kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka. Hari n’igihe yari agiye gutera Imana umugongo. Igihe yagwaga mu cyaha gikomeye, ni bwo mu by’ukuri yasobanukiwe imimerere yari arimo. Gushakisha ubukire byagendaga bimubuza kwita ku bintu yari asanzwe aha agaciro. Yagombaga kugira icyo ahindura.

Kimwe na David, buri mwaka abantu benshi bo mu bihugu bikennye bajya kuba mu bindi bihugu biringiye ko ubukungu bwabo buzagira icyo bwiyunguraho. Nyamara, akenshi basubira inyuma mu buryo bw’umwuka. Hari abagiye bibaza bati ‘ese Umukristo ashobora kwiruka ku butunzi kandi akaba n’umutunzi mu by’Imana?’ Abanditsi b’ibirangirire n’abakuru b’amadini bavuga ko ibyo bishoboka. Icyakora, nk’uko David ndetse n’abandi bantu babyiboneye, ntibyoroshye kugera kuri kimwe udatakaje ikindi.—Luka 18:24.

Amafaranga ubwayo si mabi

Birumvikana ko amafaranga yazanywe n’abantu. Kimwe n’ibindi bintu byakozwe n’abantu, ubwayo si mabi. Mu by’ukuri, afasha abantu kubona ibyo bakeneye. Ku bw’ibyo rero, iyo akoreshejwe neza agirira abantu akamaro. Urugero, Bibiliya ivuga ko “ifeza ari ubwugamo,” cyane cyane mu bibazo by’ubukene (Umubwiriza 7:12). Ku bantu bamwe na bamwe, “ifeza ni yo isubiza ibintu byose.”—Umubwiriza 10:19.

Ibyanditswe byamaganira kure ubunebwe, ahubwo bigashishikariza abantu gukorana umwete. Tugomba gutunga imiryango yacu kandi twagira n’icyo dusagura, ‘tukagifashisha abakene’ (Abefeso 4:28; 1 Timoteyo 5:8). Ikindi nanone, Bibiliya idutera inkunga yo kwishimira ibyo dutunze aho kwibabaza. Idushishikariza ‘kwiha umugabane wacu,’ maze tukanezezwa n’umurimo wacu (Umubwiriza 5:17-19). Kandi koko, muri Bibiliya harimo ingero z’abagabo n’abagore b’indahemuka bari abatunzi.

Abantu b’indahemuka bari abatunzi

Aburahamu, umugaragu w’indahemuka w’Imana, yari afite amashyo n’imikumbi, afite ifeza n’izahabu nyinshi kandi afite n’abagaragu babarirwa mu magana (Itangiriro 12:5; 13:2, 6, 7). Umukiranutsi Yobu na we yari afite ubutunzi bwinshi bwarimo n’amatungo, abagaragu, izahabu n’ifeza (Yobu 1:3; 42:11, 12). Iyaba abo bagabo bari bakiriho, ubu baba babarirwa mu bakire. Icyakora, bari n’abatunzi mu by’Imana.

Intumwa Pawulo yise Aburahamu “sekuruza w’abizera bose.” Aburahamu ntiyagiraga ubugugu kandi ntiyakundaga cyane ubutunzi bwe (Abaroma 4:11; Itangiriro 13:9; 18:1-8). Mu buryo nk’ubwo, Imana ubwayo yavuze ko Yobu yari “umukiranutsi utunganye” (Yobu 1:8). Yabaga yiteguye buri gihe gufasha abakene n’imbabare (Yobu 29:12-16). Aburahamu na Yobu biringiraga Imana aho kwiringira ubutunzi bwabo.—Itangiriro 14:22-24; Yobu 1:21, 22; Abaroma 4:9-12.

Urundi rugero ni urw’Umwami Salomo. Kubera ko Salomo yari umuragwa w’intebe y’ubwami bw’Imana i Yerusalemu, ntiyari afite ubwenge buturuka ku Mana gusa, ahubwo yari anafite ubutunzi bwinshi n’icyubahiro (1 Abami 3:4-14). Yabaye indahemuka ubuzima bwe hafi ya bwose. Mu marembera y’ubuzima bwe ariko, umutima we ntiwari ‘ugitunganira Uwiteka Imana ye’ (1 Abami 11:1-8). Mu by’ukuri, ibintu bibabaje byamubayeho bigaragaza imwe mu mitego ijyanirana n’ubutunzi abantu bakunda kugwamo. Reka dusuzume imwe muri yo.

Imitego ijyanirana n’ubutunzi

Umutego ukomeye ni uwo gukunda amafaranga n’ibyo ashobora kugura. Amafaranga atuma abantu bamwe na bamwe bayagirira inyota idashira. Salomo agitangira gutegeka, yari yarabonye ko hari abantu bagiye bagwa muri uwo mutego. Yaranditse ati “ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza n’ukunda kunguka byinshi na we ni uko. Ibyo na byo ni ubusa” (Umubwiriza 5:9). Nyuma yaho, Yesu na Pawulo baburiye Abakristo ko batagomba gukunda amafaranga.—Mariko 4:18, 19; 2 Timoteyo 3:2.

Ubundi amafaranga ni ayo kudufasha kubona ibyo dukeneye. Ariko iyo tuyakunze cyane dushobora kugwa mu byaha, urugero nko kubeshya, kwiba no kuriganya. Imwe mu ntumwa za Kristo yitwaga Yuda Isikariyota yagambaniye shebuja ku bice by’ifeza 30 gusa (Mariko 14:11; Yohana 12:6). Hari bamwe bakunze amafaranga bikabije bigera n’aho bayasenga aho gusenga Imana (1 Timoteyo 6:10). Bityo rero, Abakristo bagomba guhora bigenzura batibereye, bakareba impamvu nyayo ituma bashaka amafaranga.—Abaheburayo 13:5.

Kwiruka inyuma y’amafaranga biteza akandi kaga gafifitse. Mbere na mbere, kugira ubutunzi bwinshi bishobora gutuma umuntu yiyiringira. Ibyo na byo Yesu yabikomojeho igihe yavugaga ku ‘bihendo by’ubutunzi’ (Matayo 13:22). Umwanditsi wa Bibiliya Yakobo na we yahaye Abakristo umuburo ko batagomba kwibagirwa Imana no mu gihe bakora imishinga y’ubucuruzi (Yakobo 4:13-16). Kubera ko amafaranga asa n’atuma twigenga mu rugero runaka, abayafite bahora bugarijwe n’akaga ko kuyiringira kuruta uko biringira Imana.—Imigani 30:7-9; Ibyakozwe 8:18-24.

Ikindi nanone, nk’uko David twigeze kuvuga yaje kubibona, akenshi kwiruka ku butunzi bitwara umuntu igihe n’imbaraga ze zose, ku buryo agenda buhoro buhoro areka gukurikirana ibintu by’umwuka (Luka 12:13-21). Nanone, igihe icyo ari cyo cyose abantu bafite ubutunzi bwinshi baba bashobora kugwa mu mutego wo kubukoresha mbere na mbere binezeza, cyangwa bakora imishinga yabo bwite.

Ese kuba Salomo yaracitse intege mu buryo bw’umwuka ntibyaba mu rugero runaka byaratewe no kuba yaremeye ko ubuzima bwo kwidamararira bumuhuma umutima (Luka 21:34)? Yari azi itegeko ry’Imana ryabuzaga gushyingiranwa n’abanyamahanga. Nyamara, yaje gushaka abagore bagera mu gihumbi (Gutegeka 7:3). Yashatse gushimisha abo bagore be b’abanyamahanga bituma avanga gahunda yo gusenga Yehova no gusenga ibigirwamana. Nk’uko twigeze kubibona, umutima wa Salomo wagendaga buhoro buhoro uva kuri Yehova.

Izo ngero zose zerekana rwose ukuntu inama ya Yesu ari iy’ukuri. Iyo nama igira iti “ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi” (Matayo 6:24). None se, ni gute Umukristo yakemura neza ibibazo by’ubukungu abantu benshi bahanganye na byo muri iki gihe? Kandi se icy’ingenzi kurushaho, ni iki cyatuma umuntu yiringira ko mu gihe kiri imbere abantu bazagira imibereho myiza?

Hazabaho imibereho myiza

Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku bakurambere bacu, Aburahamu, Yobu ndetse n’abari bagize ishyanga rya Isirayeli, abigishwa ba Yesu bafite inshingano yo ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa’ (Matayo 28:19, 20). Gusohoza iyo nshingano bisaba igihe n’imihati umuntu yashoboraga gukoresha akora indi mirimo idafitanye isano n’iby’Imana. Ku bw’ibyo rero, kugira icyo umuntu ageraho bishingira ku gukora ibyo Yesu yadusabye agira ati “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.”—Matayo 6:33.

Igihe David yari hafi gutakaza umuryango we, ukwizera n’imishyikirano yari afitanye na Yehova, yaje kugarura agatima. Nk’uko Yesu yabisezeranyije, igihe David yongeraga gushyira mu mwanya wa mbere gahunda yo kwiyigisha Bibiliya, gusenga no kubwiriza, ibindi byose yari akeneye byatangiye kuza. Buhoro buhoro yongeye kubana neza n’umugore we n’abana be. Yongeye kugira ibyishimo no kunyurwa. Na n’ubu aracyakorana umwete. Ntiyigeze aba umuherwe. Icyakora, ingorane yahuye nazo zamuhaye isomo rikomeye.

David yaje gusanga umwanzuro wo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika utari mwiza, yiyemeza kutazongera kwemera ko amafaranga agenga imyanzuro afata. Ubu azi ko ibintu bifite agaciro kuruta ibindi mu buzima, ari byo umuryango mwiza, incuti nyancuti n’imishyikirano myiza n’Imana, bidashobora kugurwa amafaranga (Imigani 17:17; 24:27; Yesaya 55:1, 2). Mu by’ukuri, ubudahemuka ni bwo bufite agaciro cyane kuruta ubutunzi (Imigani 19:1; 22:1). Ubu David n’umuryango we biyemeje gushyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere.—Abafilipi 1:10.

Abantu bagiye bashyiraho imihati kugira ngo babone ubutunzi ari na ko bakurikiza amahame ya Bibiliya, ariko byarabananiye. Icyakora, Imana yadusezeranyije ko Ubwami bwayo buzatuma tugira ubutunzi bwinshi ndetse tukabona n’ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka byose kugira ngo tubeho neza (Zaburi 72:16; Yesaya 65:21-23). Yesu yigishije ko ubutunzi nyakuri butangirira ku bwo mu buryo bw’umwuka (Matayo 5:3). Bityo rero, twaba dukize cyangwa dukennye, gushyira ibintu byo mu buryo bw’umwuka mu mwanya wa mbere muri iki gihe, ni bwo buryo bwiza kuruta ubundi kuri buri wese muri twe bwo kwitegura isi nshya dutegereje (1 Timoteyo 6:17-19). Iyo si izaba irimo abantu bakize ku bintu no mu buryo bw’umwuka.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Amafoto yo ku ipaji ya 5]

Yobu yiringiraga Imana, si ubutunzi bwe

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Ibintu by’agaciro cyane kuruta ibindi mu buzima ntibishobora kugurwa amafaranga