Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose”

“Ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose”

“Ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose”

“Muzaba abagabo bo kumpamya . . . kugeza ku mpera y’isi.”—IBYAKOZWE 1:8.

1. Ni ryari abigishwa bumvise ku ncuro ya mbere ubuhanuzi buri muri Matayo 24:14, kandi se bari hehe?

AMAGAMBO ya Yesu ari muri Matayo 24:14 arazwi cyane ku buryo abenshi muri twe banayafashe mu mutwe. Mbega ubuhanuzi bushishikaje! Gerageza kwiyumvisha icyo abigishwa bagomba kuba baratekereje ubwo bumvaga ayo magambo ku ncuro ya mbere! Icyo gihe hari mu mwaka wa 33. Abigishwa bari bamaranye na Yesu hafi imyaka itatu, kandi bari bajyanye na we i Yerusalemu. Bari barabonye ibitangaza bye kandi barumvise inyigisho ze. Nubwo bishimiraga cyane ukuri kw’agaciro kenshi Yesu yari yarabigishije, bari bazi neza ko atari ko abantu bose bakwishimiraga. Yesu yari afite abanzi bakomeye cyane kandi bari bafite ububasha ku bandi.

2. Ni akahe kaga n’ingorane abigishwa bari guhura na byo?

2 Yesu yari kumwe n’abigishwa be bane bicaye ku Musozi Elayono, bamuteze amatwi bitonze ubwo yababwiraga iby’akaga n’ingorane byari kubageraho. Mbere yaho, Yesu yari yarababwiye ko yari kwicwa (Matayo 16:21). Icyo gihe yagaragaje neza ko na bo bari kuzatotezwa bikabije. Yarababwiye ati “bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye.” Ntibyari ibyo gusa. Abahanuzi b’ibinyoma bari kuyobya benshi. Abandi bari gusubira inyuma, bakagambanirana kandi bakangana. Hari n’abandi, ndetse “benshi,” bari kureka urukundo bakunda Imana n’Ijambo ryayo rugakonja.—Matayo 24:9-12.

3. Kuki amagambo ari muri Matayo 24:14 atangaje cyane?

3 Yesu amaze kuvuga izo ngorane bari guhura na zo, ni bwo yavuze amagambo agomba kuba yaratangaje cyane abigishwa be. Yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:14). Koko rero, umurimo wo ‘guhamya ukuri’ Yesu yatangije muri Isirayeli wari gukomeza ukagera ku isi yose (Yohana 18:37). Mbega ubuhanuzi butangaje! Kugira ngo uwo murimo ugere mu ‘mahanga yose’ ubwabyo ntibyari koroha; nanone kugira ngo abari kuwukora babigeraho kandi ‘bangwa n’amahanga yose’ byari kuba ari igitangaza. Gusohoza uwo murimo utoroshye ntibyari kugaragaza ko Yehova ari umutegetsi w’ikirenga kandi ufite imbaraga gusa, ahubwo byari no kugaragaza ko afite urukundo rwinshi, imbabazi no kwihangana. Ikindi kandi, byari gutuma abagaragu be babona uburyo bwo kumugaragariza ko bamwizera kandi ko bamwiyeguriye.

4. Ni bande bahawe inshingano yo gutanga ubuhamya kandi se Yesu yabahumurije ate?

4 Yesu yamenyesheje abigishwa be ko bari bafite inshingano iremereye bagombaga gusohoza. Mbere y’uko ajya mu ijuru, yarababonekeye arababwira ati ‘muzahabwa imbaraga umwuka wera nubamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi’ (Ibyakozwe 1:8). Birumvikana ko abandi bari kubiyongeraho bidatinze. Icyakora, abigishwa bari bakiri bake. Mbega ukuntu bagomba kuba barahumurijwe no kumenya ko imbaraga z’Imana z’umwuka wera zari kubakomeza bagasohoza inshingano yari yarabahaye!

5. Ni iki abigishwa batari bazi ku bihereranye n’umurimo wo gutanga ubuhamya?

5 Abigishwa bari bazi ko bagombaga kubwiriza ubutumwa bwiza kandi ‘bagahindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa’ (Matayo 28:19, 20). Ariko rero, ntibari bazi ukuntu ubuhamya bwari gutangwa mu buryo bunonosoye, kandi ntibari bazi igihe imperuka izazira. Ndetse natwe ntitubizi. Ibyo ni Yehova wenyine uzabigena (Matayo 24:36). Ubuhamya nibumara gutangwa mu rugero Yehova yifuza, azarimbura iyi si mbi. Icyo gihe ni bwo Abakristo bazamenya ko umurimo wo kubwiriza wakozwe mu rugero Yehova ashaka. Abo bigishwa ba mbere ntibashoboraga kwiyumvisha ukuntu umurimo wari gukorwa mu buryo bwagutse muri iki gihe cy’imperuka.

Uko ubuhamya bwatanzwe mu kinyejana cya mbere

6. Ni iki cyabaye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 na nyuma yaho gato?

6 Mu kinyejana cya mbere, umurimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa wagize ingaruka zitangaje. Ku munsi wa Pentekote wo mu wa 33, abigishwa bagera ku 120 bari i Yerusalemu mu cyumba cyo hejuru. Umwuka w’Imana wabasutsweho, intumwa Petero atanga ikiganiro gishishikaje cyo gusobanura iby’icyo gitangaza, maze abantu bagera ku 3.000 barizera barabatizwa. Iyo yari intangiriro gusa. Nubwo abayobozi b’amadini bari bariyemeje guhagarika umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, ‘uko bukeye Umwami Imana yongereraga [abigishwa] abakizwa.’ Bidatinze, ‘umubare w’abagabo waragwiriye uba nk’ibihumbi bitanu.’ Hanyuma y’ibyo, ‘abizeye umwami Yesu bakomeza kubongerwaho abantu benshi b’abagabo n’abagore.’—Ibyakozwe 2:1-4, 8, 14, 41, 47; 4:4; 5:14.

7. Kuki kwizera kwa Koruneliyo kwabaye ikintu gikomeye?

7 Mu mwaka wa 36 habaye ikindi kintu gikomeye: Koruneliyo wari umunyamahanga yahindutse Umukristo arabatizwa. Igihe Yehova yoherezaga intumwa Petero kuri uwo mugabo watinyaga Imana, yari agaragaje ko itegeko Yesu yari yaratanze ryo ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa’ ritari kugarukira ku Bayahudi bari mu bihugu bitandukanye (Ibyakozwe 10:44, 45). Abari ku isonga babyakiriye bate? Igihe intumwa n’abakuru bari i Yudaya bamenyaga ko ubutumwa bwiza bwagombaga kugera no ku banyamahanga, basingije Imana (Ibyakozwe 11:1, 18). Hagati aho, umurimo wo kubwiriza wakomezaga kwera imbuto mu Bayahudi. Nyuma y’imyaka runaka, wenda nk’ahagana muri 58, ku banyamahanga bizeye hiyongereyeho ‘Abayuda ibihumbi byinshi.’—Ibyakozwe 21:20.

8. Ni mu buhe buryo ubutumwa bwiza bugira ingaruka ku bantu buri wese ku giti cye?

8 Nubwo ukwiyongera kwabaye mu kinyejana cya mbere gutangaje, ingaruka ubutumwa bwagiraga kuri abo bantu na zo zirashishikaje. Ubutumwa bwo muri Bibiliya bumvise bwari bufite imbaraga (Abaheburayo 4:12). Bwahinduye mu buryo bugaragara ubuzima bw’ababwemeraga. Buri wese ku giti cye yejeje ubuzima bwe, yambara umuntu mushya maze yiyunga n’Imana (Abefeso 4:22, 23). No muri iki gihe kandi ni ko bimeze. Abantu bose bemera ubutumwa bwiza, bafite ibyiringiro bihebuje byo kuzabaho iteka.—Yohana 3:16.

Abakozi bakorana n’Imana

9. Ni ikihe gikundiro n’inshingano Abakristo ba mbere bari bazi ko bafite?

9 Abakristo ba mbere ntibigeze biyitirira ibyo bageragaho. Bari bazi ko umurimo wabo wari ushyigikiwe ‘n’imbaraga z’umwuka wera’ (Abaroma 15:13, 19). Yehova ni we watumaga habaho amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Icyakora, abo Bakristo bari bazi ko bafite igikundiro n’inshingano byo kuba “abakozi bakorana n’Imana” (1 Abakorinto 3:6-9, gereranya na NW). Bityo rero, mu buryo buhuje n’inama Yesu yabahaye, bakoranye umwete umurimo bari barahawe gukora.—Luka 13:24.

10. Abakristo ba mbere bashyizeho iyihe mihati kugira ngo babwirize amahanga yose?

10 Pawulo wari “intumwa ku banyamahanga” yakoze ingendo z’ibirometero bibarirwa mu bihumbi mu nyanja no ku butaka, ashinga amatorero menshi mu ntara ya Aziya yategekwaga n’Abaroma no mu Bugiriki (Abaroma 11:13). Yanagiye i Roma ndetse wenda no muri Hisipaniya. Muri icyo gihe, intumwa Petero we, wari ufite inshingano yo kugeza ‘ubutumwa ku bakebwe,’ yajyaga i Babuloni ahari ihuriro rikomeye ry’idini rya Kiyahudi muri icyo gihe (Abagalatiya 2:7-9; 1 Petero 5:13). Mu bandi bantu benshi bakoranaga umwete umurimo w’Umwami, harimo abagore nka Tirufayina na Tirufosa. Banavuga ko hari undi mugore witwa Perusi, ‘wakoreye mu Mwami cyane.’—Abaroma 16:12.

11. Ni gute Yehova yahaye imigisha abigishwa bakoranaga umwete?

11 Yehova yahaye imigisha myinshi abo bakozi ndetse n’abandi bakoranye umwete umurimo. Hatarashira imyaka 30 Yesu ahanuye ko ubutumwa bwari kubwirizwa mu mahanga yose, Pawulo yavuze ko “ubutumwa” bwiza bwari ‘bwarabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru’ (Abakolosayi 1:23). Icyo gihe se imperuka yarabaye? Mu buryo runaka yarabaye. Imperuka yageze ku Bayahudi mu mwaka wa 70, igihe ingabo z’Abaroma zarimburaga Yerusalemu n’urusengero rwayo. Icyakora, Yehova yari yaragennye ko ubuhamya bwari kuzatangwa mu rugero rwagutse kurushaho mbere y’uko arimbura isi ya Satani.

Uko ubuhamya butangwa muri iki gihe

12. Ni gute Abigishwa ba Bibiliya ba mbere bumvaga itegeko ryo kubwiriza?

12 Mu mpera z’ikinyejana cya 19, ubwo ubuhakanyi bwari bumaze igihe kirekire bwarahawe intebe, ugusenga k’ukuri kwashubijweho. Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, basobanukiwe neza itegeko ryo guhindura abantu abigishwa ku isi hose (Matayo 28:19, 20). Mu mwaka wa 1914, abantu 5.100 bakoranaga umwete umurimo wo kubwiriza, kandi ubutumwa bwiza bwari bwarageze mu bihugu 68. Icyakora, abo Bigishwa ba Bibiliya ba mbere ntibari basobanukiwe neza amagambo ari muri Matayo 24:14. Mu mpera z’ikinyejana cya 19, Bibiliya, ari yo dusangamo ubutumwa bwiza, yari yarahinduwe mu ndimi nyinshi n’amasosiyete ya Bibiliya, arayicapa kandi ayikwirakwiza hirya no hino ku isi. Ibyo rero byatumye Abigishwa ba Bibiliya bamara imyaka ibarirwa muri za mirongo bibwira ko ubuhamya bwari bwaratanzwe mu mahanga yose.

13, 14. Ni ibihe bisobanuro byumvikana neza ku birebana n’ibyo Imana ishaka ndetse n’umugambi wayo byatanzwe mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse mu mwaka wa 1928?

13 Buhoro buhoro, Yehova yagiye asobanurira neza ubwoko bwe ibyo ashaka n’umugambi we (Imigani 4:18). Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukuboza 1928 yagize iti “ese kuba Bibiliya zarakwirakwijwe hirya no hino, byatuma tuvuga ko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bw’ubwami warangiye? Oya rwose! Nubwo Bibiliya zakwirakwijwe, biracyari ngombwa ko abahamya bake b’Imana bari hano ku isi bacapa ibitabo bisobanura [umugambi] w’Imana kandi bagasura abantu mu ngo aho izo Bibiliya zatanzwe. Naho ubundi, abantu bazaguma mu bujiji ntibamenye ko Ubwami bwa Mesiya bwamaze gushyirwaho.”

14 Uwo Munara w’Umurinzi wakomeje ugira uti “mu wa 1920, . . . Abigishwa ba Bibiliya baje gusobanukirwa neza ubuhanuzi bw’Umwami buri muri Matayo 24:14. Basobanukiwe ko ‘ubwo butumwa’ bwagombaga kubwirizwa mu isi yose kugira ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose butari ubutumwa buvuga iby’ubwami bwagombaga kuzashyirwaho, ko ahubwo bwari ubuvuga ko Umwami Mesiya yatangiye gutegeka isi.”

15. Ni gute umurimo wo kubwiriza wagutse kuva mu myaka ya za 20?

15 Abo “bahamya bake” bariho mu myaka ya za 20 ntibakomeje kuba bake. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, imbaga y’“abantu benshi” bagize “izindi ntama” yaramenyekanye kandi itangira gukorakoranywa (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:16). Muri iki gihe, hari abantu 6.613.829 babwiriza ubutumwa bwiza mu bihugu bigera kuri 235. Mbega ukuntu bwa buhanuzi bwasohoye mu buryo butangaje! Nta kindi gihe “ubu butumwa bwiza bw’ubwami” bwigeze bubwirizwa mu rugero rungana rutyo. Nta kindi gihe Yehova yigeze agira abagaragu b’indahemuka ku isi bangana batyo.

16. Ni iki cyagezweho mu mwaka w’umurimo ushize? (Reba imbonerahamwe iri ku ipaji ya 27-30.)

16 Iyo mbaga yose y’Abahamya yakoranye umwete mu mwaka w’umurimo wa 2005. Abayigize bamaze amasaha arenga miriyari babwiriza ubutumwa bwiza mu bihugu 235. Basubiye gusura incuro zibarirwa muri za miriyoni, kandi bayobora ibyigisho bya Bibiliya bibarirwa mu bihumbi amagana. Uwo murimo wakozwe n’Abahamya ba Yehova batanze igihe cyabo n’umutungo wabo babikunze, kugira ngo bageze Ijambo ry’Imana ku bandi (Matayo 10:8). Yehova akomeje gukoresha umwuka wera aha imbaraga abagaragu be kugira ngo basohoze ibyo ashaka.—Zekariya 4:6.

Gushyiraho umwete kugira ngo dutange ubuhamya

17. Ni gute ubwoko bwa Yehova bwitabira amagambo Yesu yavuze ku bihereranye no kubwiriza ubutumwa bwiza?

17 Nubwo hashize imyaka igera ku 2.000 Yesu avuze ko ubutumwa bwiza bwagombaga kubwirizwa, umwete ubwoko bw’Imana buwukorana ntiwigeze ucogora. Tuzi ko iyo dukomeje gukora ibyiza tuba tugaragaza imico ya Yehova y’urukundo, imbabazi no kwihangana. Kimwe na we, ntitwifuza ko hagira umuntu n’umwe urimbuka, ahubwo twifuza ko abantu bihana bakiyunga na Yehova (2 Abakorinto 5:18-20; 2 Petero 3:9). Abahamya ba Yehova bakomeza guhirimbana mu mutima, bagakomeza kubwirizanya umwete ubutumwa bwiza kugera ku mpera y’isi (Abaroma 12:11). Ibyo bituma abantu bo hirya no hino bemera ukuri kandi bakemera ubuyobozi bwa Yehova bwuje urukundo. Reka turebe ingero nkeya.

18, 19. Ni izihe ngero ushobora gutanga zigaragaza abantu bitabiriye neza ubutumwa bwiza?

18 Uwitwa Charles yari umuhinzi mu burengerazuba bwa Kenya. Mu mwaka wa 1998 yagurishije ibiro bisaga 8.000 by’itabi, maze bamuha icyemezo cy’uko ari we Muhinzi w’Itabi w’Intangarugero. Muri icyo gihe yatangiye kwiga Bibiliya. Bidatinze yaje kumenya ko umuntu uhinga itabi aba yica itegeko rya Yesu ryo gukunda mugenzi we (Matayo 22:39). Charles amaze kumenya ko ‘umuhinzi w’itabi w’intangarugero’ ari ‘umwicanyi ruharwa,’ yahise ariteramo umuti wo kuryica. Yagize amajyambere yiyegurira Yehova kandi arabatizwa, none ubu ni umupayiniya w’igihe cyose, akaba n’umukozi w’imirimo.

19 Nta gushidikanya ko ubu Yehova ahindisha umushyitsi amahanga yose binyuriye ku buhamya butangwa mu isi yose, kandi ko ibyifuzwa, ari byo bantu, biza (Hagayi 2:7). Pedro uba muri Porutugali yagiye mu iseminari afite imyaka 13. Intego ye yari iyo kuba umumisiyonari akigisha Bibiliya. Hashize igihe ariko, yavuye mu iseminari kubera ko urebye batigisha Bibiliya. Imyaka itandatu nyuma yaho, yari muri kaminuza y’i Lisbonne yiga iby’imyifatire n’imitekerereze by’abantu. Yabanaga na nyina wabo w’Umuhamya wa Yehova wakundaga kumutera inkunga yo kwiga Bibiliya. Icyo gihe, Pedro ntiyari azi neza niba Imana ibaho, kandi yari yarananiwe gufata umwanzuro wo kwiga Bibiliya. Yabajije umwarimu wamwigishaga iby’imyifatire n’imitekerereze y’abantu ikibazo yari afite cyo kutabasha gufata imyanzuro. Uwo mwarimu yamubwiye ko muri iryo somo harimo ingingo ivuga ko abantu badashobora gufata imyanzuro bashobora kwikururira akaga gakomeye. Icyo gihe Pedro yahise yiyemeza kwiga Bibiliya. Aherutse kubatizwa, none ubu na we afite ibyigisho bya Bibiliya ayobora.

20. Kuki twakwishimira ko ubuhamya butangwa mu mahanga yose mu rugero rwagutse?

20 Ntituramenya urugero tuzagezamo tubwiriza amahanga yose, nta n’ubwo tuzi umunsi n’isaha imperuka izaziraho. Icyo tuzi gusa ni uko izaza vuba. Dushimishwa n’uko kubwiriza ubutumwa bwiza mu rugero rwagutse rutyo ari kimwe mu bigaragaza ko hasigaye igihe gito Ubwami bw’Imana bugasimbura ubutegetsi bw’abantu (Daniyeli 2:44). Buri mwaka, abantu babarirwa muri za miriyoni bahabwa uburyo bwo kwitabira ubutumwa bwiza, kandi ibyo bihesha icyubahiro Yehova Imana. Nimucyo twiyemeze gukomeza kuba indahemuka no gukomeza gukorana umwete umurimo wo gutanga ubuhamya mu isi yose, dufatanyije n’abavandimwe bacu. Nitubikora, tuzikiza kandi dukize n’abatwumva.—1 Timoteyo 4:16.

Mbese uribuka?

• Kuki ubuhanuzi buri muri Matayo 24:14 butangaje?

• Ni mu buhe buryo Abakristo ba mbere bagize umwete mu murimo wo kubwiriza, kandi se byagize izihe ngaruka?

• Abigishwa ba Bibiliya baje gusobanukirwa bate ko bagombaga kubwiriza mu mahanga yose?

• Iyo urebye umurimo abagize ubwoko bwa Yehova bakoze mu mwaka w’umurimo ushize, ni iki kigutangaza?

[Ibibazo]

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 27-30]

RAPORO Y’ISI YOSE Y’ABAHAMYA BA YEHOVA Y’UMWAKA W’UMURIMO WA 2005

(Reba umubumbe w’igazeti y’Umunara w’Umurinzi)

[Ikarita/Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Pawulo yagenze ibirometero bibarirwa mu bihumbi mu nyanja no ku butaka abwiriza ubutumwa bwiza

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Yehova yohereje Petero guha ubuhamya Koruneliyo n’umuryango we