Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese koko Yozefu wari umugaragu w’indahemuka wa Yehova, yaba yari afite igikombe cy’ifeza yakoreshaga aragura nk’uko bigaragara mu Itangiriro 44:5?

Nta gihamya na kimwe cyemeza ko mu by’ukuri Yozefu yaraguraga.

Bibiliya igaragaza uko Yozefu yabonaga ibyo kuragura hagamijwe kumenya iby’igihe kizaza. Mbere yaho, igihe Farawo yasabaga Yozefu kumurotorera inzozi, Yozefu yamusubiriyemo kenshi ko Imana yonyine ari yo ishobora ‘gusubiza’ iby’igihe kizaza. Ibyo byatumye Farawo ubwe yemera ko Imana Yozefu yasengaga, ni ukuvuga Imana y’ukuri, itari imyuka mibi, ari yo yatumye Yozefu asobanukirwa neza iby’igihe kizaza (Itangiriro 41:16, 25, 28, 32, 39). Yehova yabuzanyije ubupfumu mu Mategeko yaje guha Mose, bityo ahamya ko ari We wenyine ushobora guhanura iby’igihe kizaza.—Gutegeka 18:10-12.

None se kuki Yozefu yatumye umugaragu we ngo avuge ko akoresha igikombe cy’ifeza “aragura” * (Itangiriro 44:5)? Reka dusuzume imimerere ayo magambo yavuzwemo.

Kubera ko hari hateye inzara ikomeye, bene se ba Yozefu bagiye guhahira muri Egiputa. Imyaka runaka mbere yaho, abo bene se bari baramugurishije ngo ajye kuba umucakara. Icyo gihe noneho bagiye guhahira kwa mwene se wari warashinzwe gutanga ibiribwa muri Egiputa, ariko batazi ko ari we. Yozefu ntiyabibwiye. Ahubwo yiyemeje kubagerageza. Yashakaga kumenya niba baricujije by’ukuri. Yanashakaga kureba niba barakundaga se Yakobo, bagakunda na mwene se Benyamini wakundwaga na se cyane, kandi akareba urugero babakundagamo. Ku bw’ibyo rero, Yozefu yakoresheje amayeri.—Itangiriro 41:55–44:3.

Yozefu yategetse umwe mu bagaragu be kuzuza ibyokurya mu mifuka ya bene se, agasubiza amafaranga ya buri wese mu munwa w’umufuka we, kandi agashyira igikombe cye cy’ifeza mu munwa w’umufuka wa Benyamini. Ibyo byose Yozefu yabikoze yigize nk’umutegetsi w’igihugu cy’abapagani. Yari yigize umutegetsi nk’uwo haba mu migirire, haba no mu mivugire ye, ku buryo bene se babonaga ari umutegetsi wo muri Egiputa.

Igihe Yozefu yavuganaga na bene se yakomeje gukoresha amayeri ye, arababaza ati “ntimuzi yuko umuntu umeze nkanjye ashobora kuragura koko” (Itangiriro 44:15)? Ku bw’ibyo rero, n’icyo gikombe cyari kimwe mu mayeri yakoresheje. Yozefu ntiyigeze akoresha igikombe aragura kimwe n’uko Benyamini na we mu by’ukuri atari yacyibye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Hari Bibiliya yanditswe na F. C. Cook yasobanuye iby’ubwo bupfumu bwakorwaga kera igira iti “ubwo bupfumu bwakorwaga baterera zahabu, ifeza, cyangwa andi mabuye y’agaciro mu mazi, hanyuma bagasuzuma uko asa; cyangwa bakabukora bareba mu mazi nk’abareba mu ndorerwamo” (The Holy Bible, With an Explanatory and Critical Commentary). Hari umuhanga mu gutanga ibisobanuro kuri Bibiliya witwa Christopher Wordsworth wagize ati “hari gihe buzuzaga amazi mu gikombe, maze izuba ryayarasamo bakabona ibisubizo by’ibyo bashaka, bafatiye ku mashusho agaragara muri ayo mazi.”