Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubwoko bw’Imana bugomba gukunda kugira neza

Ubwoko bw’Imana bugomba gukunda kugira neza

Ubwoko bw’Imana bugomba gukunda kugira neza

“Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira [“kugira neza,” “NW”], no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.”​—MIKA 6:8.

1, 2. (a) Kuki tutagomba gutangazwa no kuba Yehova yiteze ko ubwoko bwe bugaragaza umuco wo kugira neza? (b) Ni ibihe bibazo bihereranye no kugira neza tugomba gusuzuma?

YEHOVA ni Imana igira neza (Abaroma 2:4; 11:22). Mbega ukuntu umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bagombye kuba barishimiye cyane kugira neza kw’Imana! Mu busitani bwa Edeni, bari bakikijwe n’ibintu bigaragara Imana yaremye. Ibyo byabahaga igihamya cy’uko Imana igirira abantu neza, bo bashobora kwishimira ibyo yaremye. Kandi Imana ikomeza kugirira neza abantu bose, hakubiyemo n’abantu b’indashima n’abagome.

2 Kubera ko abantu baremwe mu ishusho y’Imana, bafite ubushobozi bwo kugaragaza imico yayo (Itangiriro 1:26). Ntibitangaje rero kuba Yehova atwitegaho kugaragaza umuco wo kugira neza. Nk’uko muri Mika 6:8 (NW) habivuga, ubwoko bw’Imana bugomba “gukunda kugira neza.” Ariko se kugira neza bisobanura iki? Ni irihe sano uwo muco ufitanye n’izindi mbuto z’umwuka? None se, kuki isi yuzuyemo ubugome n’umwaga, kandi abantu bafite ubushobozi bwo kugaragaza umuco wo kugira neza? Kuki twebwe Abakristo tugomba kwihatira kugaragaza umuco wo kugira neza mu mishyikirano tugirana n’abandi?

Kugira neza bisobanura iki?

3. Kugira neza bisobanura iki?

3 Umuntu agaragaza umuco wo kugira neza yihatira gukora icyatuma abandi bamererwa neza. Ibyo bigaragarira mu gukora ibikorwa byo gufasha no kuvuga amagambo agaragaza ko abitaho. Kugira neza bisobanura gukora ibintu byiza, aho gukora ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kwangiza. Umuntu ugira neza arangwa n’umwuka wa gicuti, akagwa neza, akishyira mu mwanya w’abandi kandi akagira impuhwe. Agira ubuntu kandi akita ku bandi. Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama igira iti “mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana” (Abakolosayi 3:12). Ku bw’ibyo, kugira neza ni kimwe mu bigize umwambaro w’ikigereranyo w’Umukristo nyawe.

4. Ni gute Yehova yafashe iya mbere mu kugaragariza abantu umuco wo kugira neza?

4 Yehova Imana ni we wafashe iya mbere mu kugaragaza umuco wo kugira neza. Nk’uko Pawulo yabivuze, ibyo byabaye igihe ‘kugira neza kw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ikunda abantu byabonekaga,’ maze ‘idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n’umwuka wera’ (Tito 3:4, 5). Imana ‘yuhagira’ cyangwa se yeza Abakristo basizwe ikoresheje amaraso ya Yesu, ibyo bikaba bisobanura ko ituma bungukirwa n’igitambo cy’incungu cya Kristo. Nanone bahindurwa bashya binyuriye ku mwuka wera, bakaba “icyaremwe gishya” n’abana b’Imana babyawe n’umwuka (2 Abakorinto 5:17). Byongeye kandi, kugira neza kw’Imana n’urukundo rwayo bigera no ku mbaga y’“abantu benshi” “bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.”—Ibyahishuwe 7:9, 14; 1 Yohana 2:1, 2.

5. Kuki abantu bayoborwa n’umwuka w’Imana bagomba kugaragaza umuco wo kugira neza?

5 Nanone kugira neza ni imwe mu mbuto z’umwuka wera w’Imana cyangwa imbaraga rukozi zayo. Pawulo yaravuze ati ‘imbuto z’umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana’ (Abagalatiya 5:22, 23). Ku bw’ibyo se, abantu bayoborwa n’umwuka w’Imana ntibagombye kugaragariza abandi umuco wo kugira neza?

Kugira neza by’ukuri si ubugwari

6. Ni ryari twavuga ko kugira neza ari ukugaragaza intege nke, kandi kuki?

6 Abantu bamwe na bamwe babona ko kugira neza ari ubugwari. Bumva ko umuntu yagombye gusharira, ndetse rimwe na rimwe akaba yakwigira indakoreka kugira ngo akangaranye abandi. Icyakora, bisaba imbaraga kugira ngo umuntu agaragaze umuco wo kugira neza by’ukuri kandi yirinde kugaragaza ineza idakwiriye. Kubera ko kugira neza ari kimwe mu bigize imbuto z’umwuka w’Imana, nta ho bihuriye no kugaragaza intege nke zo kwihanganira imyifatire idahwitse. Ahubwo, kugira neza mu buryo bufuditse ni byo bigendana n’intege nke zituma umuntu yihanganira ikibi.

7. (a) Ni gute Eli yagaragaje intege nke? (b) Kuki abasaza bagomba kwirinda kugaragaza ineza idakwiriye?

7 Nimucyo dusuzume urugero rwa Eli wari umutambyi mukuru wa Isirayeli. Eli yagaragaje intege nke mu guhana abahungu be, Hofuni na Finehasi, bakoraga umurimo w’ubutambyi mu ihema ry’ibonaniro. Aho kunyurwa n’umugabane wo ku bitambo bagenerwaga n’Amategeko y’Imana, bari bafite umugaragu wabasabiraga inyama mbisi ku muntu wese wabaga aje gutanga igitambo, mbere y’uko ibinure by’igitambo bitwikirwa ku gicaniro. Nanone kandi, abahungu ba Eli basambanaga n’abagore bakoreraga imbere y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro. Icyakora, aho kuvana Hofuni na Finehasi kuri uwo murimo, Eli yabacyashye by’urwiyerurutso gusa (1 Samweli 2:12-29). Ntibitangaje rero kuba “muri iyo minsi Ijambo ry’Imana ryari ingume” (1 Samweli 3:1)! Ku bw’ibyo, abasaza b’Abakristo bagomba kwirinda kugwa mu mutego wo kugaragariza ineza idakwiriye inkozi z’ibibi, zishobora gushyira mu kaga imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’itorero. Ineza nyayo ntituma umuntu yirengagiza amagambo mabi n’ibikorwa bibi binyuranye n’amahame y’Imana.

8. Ni gute Yesu yagaragaje umuco wo kugira neza?

8 Yesu Kristo, we cyitegererezo cyacu, ntiyigeze na rimwe agaragaza ineza idakwiriye. Ahubwo yatanze urugero ruhebuje rwo kugira neza. Urugero, ‘yababariye abantu, kuko bari barushye cyane kandi basandaye nk’intama zitagira umwungeri.’ Abantu b’imitima itaryarya bamwegeraga nta cyo bishisha, ndetse bakamuzanira n’abana babo. Ngaho tekereza ukuntu yagaragaje umuco wo kugira neza n’impuhwe ubwo ‘yakikiraga abana akabaha umugisha’ (Matayo 9:36; Mariko 10:13-16). Ariko n’ubwo Yesu yagiraga neza, ntiyigeze atezuka ngo areke gukora ibyo gukiranuka mu maso ya Se wo mu Ijuru. Ntiyigeze na rimwe yihanganira ibibi; yari afite imbaraga yari yarahawe n’Imana kugira ngo yamagane abayobozi b’amadini b’indyarya. Nk’uko bivugwa muri Matayo 23:13-26, yasubiyemo kenshi amagambo nk’aya agira ati “mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano”!

Kugira neza n’izindi mbuto z’umwuka

9. Ni irihe sano kugira neza bifitanye no kwihangana n’ingeso nziza?

9 Kugira neza bifitanye isano n’izindi mbuto z’umwuka w’Imana. Ku rutonde rw’imbuto z’umwuka, uwo muco washyizwe hagati yo “kwihangana” n’“ingeso nziza.” Mu by’ukuri, umuntu wihingamo umuco wo kugira neza, awugaragaza yihangana. Ndetse yihanganira n’abantu babi. Kugira neza bifitanye isano n’ingeso nziza, kubera ko akenshi umuntu agaragaza uwo muco akora ibikorwa byo gufasha abandi. Muri Bibiliya, ijambo ry’Ikigiriki risobanura “kugira neza,” rimwe na rimwe rishobora guhindurwamo “ingeso nziza.” Abakristo ba mbere bagaragazaga uwo muco cyane ku buryo byatangazaga abapagani. Dukurikije uko Tertullien yabivuze, abo bapagani bavugaga ko ‘kugira neza ari wo muco wari wiganje’ mu bigishwa ba Yesu.

10. Ni gute kugira neza bifitanye isano n’urukundo?

10 Kugira neza bifitanye isano n’urukundo. Yesu yerekeje ku bigishwa be agira ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Ku bihereranye n’urwo rukundo, Pawulo yaravuze ati “urukundo rurihangana rukagira neza” (1 Abakorinto 13:4). Nanone kugira neza bifitanye isano n’urukundo mu mvugo “ineza yuje urukundo” ikoreshwa kenshi mu Byanditswe. Uwo muco wo kugira neza uturuka ku rukundo rudahemuka. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ineza yuje urukundo” risobanura ibirenze kugaragaza urukundo gusa. Ryerekeza ku muntu ugaragaza ineza, akizirika abigiranye urukundo ku ntego yiyemeje, kugeza ubwo ayigezeho. Yehova agaragaza mu buryo bunyuranye ineza ye yuje urukundo cyangwa urukundo rudahemuka. Urugero, igaragarira mu bikorwa bye byo kurokora no kurinda.—Zaburi 6:5; 40:12; 143:12, gereranya na NW.

11. Ni ikihe cyizere duhabwa n’ineza yuje urukundo y’Imana?

11 Abantu begera Yehova barehejwe n’ineza ye yuje urukundo (Yeremiya 31:3). Iyo abagaragu b’Imana bizerwa bakeneye ubufasha runaka, baba bazi ko yiteguye kubagaragariza ineza yuje urukundo cyangwa urukundo rudahemuka. Kandi koko ntibura kubikora. Ku bw’ibyo, bashobora gusenga babigiranye icyizere nk’uko umwanditsi wa zaburi yabigenje agira ati “ariko niringiye imbabazi zawe [“ineza yawe yuje urukundo,” NW], umutima wanjye uzishimira agakiza kawe” (Zaburi 13:6). Kubera ko Imana ifite urukundo rudahemuka, abagaragu bayo bashobora kuyiringira byimazeyo. Baterwa icyizere n’aya magambo agira ati “kuko Uwiteka atazata ubwoko bwe, kandi atazareka umwandu we.”—Zaburi 94:14.

Kuki isi yuzuye ubugome?

12. Ni ryari ubutegetsi bukandamiza abantu bwatangiye, kandi bwatangiye bute?

12 Igisubizo cy’icyo kibazo gifite aho gihuriye n’ibyabaye mu busitani bwa Edeni. Mu ntangiriro z’amateka y’abantu, ikiremwa cy’umwuka cyaje kugaragaza ubwikunde kandi cyishyira hejuru, gicura umugambi wo kwigira umutegetsi w’isi. Ayo mayeri yacyo yaje gutuma kiba “umutware w’ab’iyi si,” ukandamiza abantu (Yohana 12:31). Icyo kiremwa cyaje kuba Satani, umwanzi ukomeye w’Imana n’abantu (Yohana 8:44; Ibyahishuwe 12:9). Umugambi we urangwa n’ubwikunde wo gushyiraho ubutegetsi burwanya ubutegetsi bwiza bwa Yehova, waje kugaragara Eva akimara kuremwa. Bityo rero, ubutegetsi bubi bwatangiye igihe Adamu yahitagamo kubaho yigenga atayobowe n’ubutegetsi bw’Imana, yanga burundu kugira neza kwayo (Itangiriro 3:1-6). Aho kugira ngo Adamu na Eva bishyire bizane by’ukuri, bigaruriwe na Satani urangwa n’ubwikunde n’ubwibone, maze baba abayoboke b’ubutegetsi bwe.

13-15. (a) Kwanga ubutegetsi bukiranuka bwa Yehova byagize izihe ngaruka? (b) Kuki iyi si yuzuyemo umwaga?

13 Nimucyo dusuzume zimwe mu ngorane zabagezeho. Adamu na Eva birukanwe mu gace k’isi kari paradizo. Bavuye ahantu hatoshye, aho bashoboraga kurya imboga n’imbuto nziza, bajya kubaho mu mimerere igoye hanze y’ubusitani bwa Edeni. Imana yabwiye Adamu iti “ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira, buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu.” Kuvuma ubutaka byasobanuraga ko kubuhinga byari kuzajya bigorana. Ingaruka zo kuvuma ubutaka kandi bukaba bwari kumeramo imikeri n’ibitovu, zageze cyane ku bakomotse kuri Adamu ku buryo se wa Nowa, ari we Lameki, yavuze ibihereranye n’‘umubabaro w’umurimo wabo n’uw’umuruho w’amaboko yabo, wavaga mu butaka Uwiteka yavumye.’—Itangiriro 3:17-20; 5:29.

14 Nanone umutekano Adamu na Eva bari bafite bawuguranye imihangayiko. Imana yabwiye Eva iti “kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherēra ku mugabo wawe, na we azagutwara.” Nyuma y’aho, umwana w’imfura wa Adamu na Eva, ari we Kayini, yakoze igikorwa cy’ubugome yica murumuna we Abeli.—Itangiriro 3:16; 4:8.

15 Intumwa Yohana yaravuze ati “ab’isi bose bari mu Mubi” (1 Yohana 5:19). Kimwe n’umuyobozi wayo, isi muri iki gihe igaragaza ingeso mbi zikubiyemo ubwikunde n’ubwibone. Ntibitangaje rero kuba isi yuzuyemo umwaga n’ubugome! Ariko rero ibyo si ko bizahora iteka ryose. Yehova azimakaza umuco wo kugira neza n’imbabazi mu Bwami bwe, bisimbure umwaga n’ubugome.

Kugira neza bizaba byogeye hose mu gihe cy’Ubwami bw’Imana

16. Kuki ubutegetsi bw’Imana buyobowe na Yesu Kristo buzarangwa no kugira neza, kandi se, ibyo bidusaba gukora iki?

16 Yehova n’Umwami yagennye uzategeka mu Bwami bwe, ari we Yesu Kristo, bifuza ko abayoboke babo barangwa n’umuco wo kugira neza (Mika 6:8). Yesu Kristo yaduhaye umusogongero w’ukuntu ubutegetsi Se yamuhaye buzaba burangwa n’umuco wo kugira neza (Abaheburayo 1:3). Ibyo bigaragarira mu magambo ye yashyiraga ahagaragara abayobozi b’amadini y’ibinyoma, bikorezaga abantu imitwaro iremereye. Yaravuze ati “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye” (Matayo 11:28-30). Abayobozi benshi cyane b’iyi si, baba ab’amadini cyangwa abategetsi basanzwe, barushya abantu babikoreza imitwaro iremereye y’amategeko atagira ingano kandi bakabanyunyuza imitsi. Ariko kandi, ibyo Yesu asaba abigishwa be ni ibibagirira umumaro, kandi ntibirenze ubushobozi bwabo. Ni umutwaro utaremereye rwose! Mbese ntitwumva dusunikiwe kumwigana, tugaragariza abandi ineza?—Yohana 13:15.

17, 18. Kuki tugomba kwiringira ko abazategekana na Kristo mu ijuru n’abazaba bamuhagarariye hano ku isi bazagaragaza umuco wo kugira neza?

17 Amagambo ashishikaje Yesu yabwiye intumwa ze agaragaza neza ukuntu Ubwami bw’Imana butandukanye cyane n’ubutegetsi bw’abantu. Bibiliya ibivuga igira iti “maze habyuka impaka muri bo, ngo ni nde muri bo ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru. Arababwira ati ‘abami b’amahanga barayategeka, n’abafite ubutware bwo kuyatwara bitwa ba ruhekerababyeyi. Ariko mwebweho ntimukabe mutyo, ahubwo ukomeye muri mwe abe nk’uworoheje, n’utwara abe nk’uhereza. Umukuru ni uwuhe? Ni uherezwa cyangwa ni uhereza? Si uherezwa? Ariko jyewe ndi hagati yanyu meze nk’uhereza.’”—Luka 22:24-27.

18 Abategetsi b’isi baba bashaka kugaragaza ko bakomeye binyuriye mu ‘gutegeka’ abantu no gushaka amazina y’ibyubahiro, bumva ko ayo mazina atuma baba abantu basumba abo bayobora. Icyakora, Yesu yavuze ko gukomera by’ukuri umuntu abikesha gukorera abandi, agaharanira kubigenza atyo ashyizeho umwete kandi ntarambirwe. Abantu bose bazategekana na Kristo mu ijuru kimwe n’abazaba bamuhagarariye hano ku isi, bagomba kwihatira gukurikiza urugero rwe rwo kwicisha bugufi no kugira neza.

19, 20. (a) Ni gute Yesu yagaragaje ko Yehova agira neza cyane? (b) Ni gute twakwigana Yehova mu kugaragaza umuco wo kugira neza?

19 Nimucyo dusuzume indi nama yuje urukundo Yesu yatanze. Yagaragaje ukuntu Yehova agira neza mu rugero rwagutse agira ati ‘nimukunda ababakunda muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo bakunda ababakunda. Kandi nimugirira neza abayibagirira muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko bakora. Kandi nimuguriza abo mutekereza ko bazabaguzurira muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko baguriza abandi banyabyaha, kugira ngo bazaguzurirwe ibihwanye n’ibyo babagurije. Ahubwo mukunde abanzi banyu, mubagirire neza, mugurize abantu mudatekereza ko bazabishyura. Ni bwo ingororano zanyu zizaba nyinshi, namwe muzaba abana b’Isumbabyose kuko igirira neza ababi n’indashima. Mugirirane imbabazi nk’uko So na we azigira.’—Luka 6:32-36.

20 Imana igira neza mu buryo buzira ubwikunde. Itugirira neza ari nta cyo itwatse, kandi ititeze ko hari icyo tuyitura. Yehova “ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza” abigiranye urukundo, “kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura” (Matayo 5:43-45; Ibyakozwe 14:16, 17). Natwe twigana Data wo mu ijuru tutirinda gusa kugirira nabi abantu b’indashima n’abatwanga, ahubwo tunabagirira neza. Iyo tugaragaje umuco wo kugira neza, tuba twereka Yehova na Yesu ko twifuza kuba mu Bwami bw’Imana, igihe umuco wo kugira neza n’izindi mbuto z’umwuka w’Imana bizaba birangwa mu mishyikirano yose abantu bagirana.

Kuki tugomba kugaragaza umuco wo kugira neza?

21, 22. Kuki tugomba kugaragaza umuco wo kugira neza?

21 Ku Mukristo nyakuri, kugaragaza umuco wo kugira neza ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye. Biba ari igihamya cy’uko umwuka w’Imana udukoreramo. Byongeye kandi, iyo tugaragaje umuco wo kugira neza, tuba twigana Yehova Imana na Yesu Kristo. Ikindi nanone, abantu bazaba abayoboke b’Ubwami bw’Imana basabwa kugaragaza umuco wo kugira neza. Ku bw’ibyo, tugomba gukunda kugira neza, kandi tukitoza kubigaragaza.

22 Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe bw’ingenzi dushobora kugaragazamo umuco wo kugira neza mu mibereho yacu ya buri munsi? Igice gikurikira kizasuzuma iyo ngingo.

Ni gute wasubiza

• Kugira neza bisobanura iki?

• Kuki isi yuzuye ubugome n’umwaga?

• Tuzi dute ko umuco wo kugira neza uzaba ukwiriye hose mu gihe cy’ubutegetsi bw’Imana?

• Kuki ari iby’ingenzi ko abantu bifuza kuba mu Bwami bw’Imana bagaragaza umuco wo kugira neza?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Abasaza b’Abakristo bihatira kugaragaza umuco wo kugira neza mu mishyikirano bagirana n’abagize umukumbi

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Yehova ntazabura kugaragariza abagaragu be ineza yuje urukundo mu bihe biruhije

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Yehova ategeka izuba kurasira abantu bose kandi akabavubira imvura abigiranye urukundo