Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yesu Kristo ni muntu ki?

Yesu Kristo ni muntu ki?

Yesu Kristo ni muntu ki?

TEKEREZA ukuntu umusore w’Umuyahudi witwaga Andereya agomba kuba yarishimye igihe yumvaga amagambo ya Yesu w’i Nazareti ku ncuro ya mbere! Bibiliya ivuga ko Andereya yahise yiruka akajya kureba mwene nyina maze akamubwira ati “twabonye Mesiya [cyangwa Kristo]” (Yohana 1:41). Mu rurimi rw’Igiheburayo n’urw’Ikigiriki, amagambo akunze guhindurwamo “Mesiya” na “Kristo” asobanura “Uwasizwe.” Yesu yari Uwasizwe, cyangwa Uwatoranyijwe n’Imana, ni ukuvuga Umwami wasezeranyijwe (Yesaya 55:4). Ibyanditswe byari birimo ubuhanuzi bwavugaga ibye kandi Abayahudi muri icyo gihe bari bamutegereje.—Luka 3:15.

None se ni iki kiduhamiriza ko Yesu yari Uwatoranyijwe n’Imana? Reka turebe ibyabaye mu mwaka wa 29 I.C *., igihe Yesu yari afite imyaka 30. Yasanze Yohana Umubatiza kugira ngo amubatize mu mazi y’Uruzi rwa Yorodani. Bibiliya iravuga iti ‘Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona umwuka w’Imana umanuka usa n’inuma umujyaho, maze ijwi rivugira mu ijuru riti “nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira” ’ (Matayo 3:16, 17). None se, Yohana amaze kumva ayo magambo yagaragazaga ko Imana yemera Yesu, hari ubwo yari gushidikanya na gato ko Yesu ari we Imana yatoranyije? Igihe Yehova Imana yasukaga umwuka wera we kuri Yesu, yari amusize cyangwa amwimikiye kuzaba Umwami w’Ubwami Yari kuzashyiraho. Icyo gihe Yesu yari abaye Yesu Kristo cyangwa se Yesu Wasizwe. Ariko se, ni mu buhe buryo Yesu yari Umwana w’Imana? Yakomotse he?

Inkomoko ye yari “iyo mu bihe bya kera cyane”

Ubuzima bwa Yesu bushobora kugabanywamo ibyiciro bitatu. Icyiciro cya mbere cyatangiye kera cyane mbere y’uko aba umuntu. Muri Mika 5:2 (NW ) havuga ko inkomoko ye yari “iyo mu bihe bya kera cyane.” Yesu ubwe yarivugiye ati “nkomoka hejuru,” ni ukuvuga mu ijuru (Yohana 8:23). Yari yarabaye mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka gifite ububasha bwinshi.

Kubera ko ibintu byose byaremwe byagize itangiriro, hari igihe Imana yari yonyine. Icyakora, ubu hashize imyaka myinshi cyane uhereye igihe Imana yatangiriye kurema. Ni nde yabanjirijeho kurema? Igitabo cya nyuma cyo muri Bibiliya kigaragaza ko Yesu ari we “ntangiriro y’ibyo Imana yaremye” (Ibyahishuwe 3:14, NW ). Yesu ni ‘imfura mu byaremwe byose.’ Ibyo ni ukuri kubera ko ari we Imana yakoresheje irema ibindi bintu byose, “ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka” (Abakolosayi 1:15, 16). Koko rero, Yesu ni we wenyine Imana yiremeye ubwayo. Ni yo mpamvu yitwa ‘Umwana w’ikinege’ w’Imana (Yohana 3:16). Uwo Mwana w’imfura nanone yitwa “Jambo” (Yohana 1:14). Kubera iki? Kubera ko akiri mu ijuru, mbere y’uko avukira ku isi ari umuntu, yari umuvugizi w’Imana.

“Mbere na mbere” “Jambo” yabanaga na Yehova Imana, igihe ‘ijuru n’isi byaremwaga.’ Ni we Imana yabwiye iti “tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe” (Yohana 1:1; Itangiriro 1:1, 26). Umwana w’imfura wa Yehova yari kumwe na Se, agakorana na we abigiranye umwete. Mu Migani 8:22-31 agaragazwamo avuga ati ‘nari kumwe [n’Umuremyi] ndi umukozi w’umuhanga, kandi nari umunezero we iminsi yose, ngahora nezerewe imbere ye.’

Mbega ukuntu Yehova Imana n’Umwana we w’ikinege babonye igihe gihagije cyo kumenyana neza igihe bakoranaga! Kuba Umwana w’Imana yaramaranye na Yehova imyaka ibihumbi, byamugizeho ingaruka zikomeye. Uwo Mwana wumviraga yaje kumera neza neza nka Se Yehova. N’ubundi kandi, mu Bakolosayi 1:15 havuga ko Yesu ari ‘ishusho y’Imana itaboneka.’ Iyo ni imwe mu mpamvu zituma kumenya Yesu biba ikintu cya ngombwa cyane niba dushaka guhaza ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka, no guhaza icyifuzo dusanganywe cyo kumenya Imana. Ibintu byose Yesu yakoze igihe yari ku isi ni byo Yehova yari yiteze ko akora. Bityo rero, kumenya Yesu bituma tumenya byinshi kuri Yehova (Yohana 8:28; 14:8-10). Ariko se, Yesu yaje kuza ku isi ate?

Yabaye ku isi ari umuntu

Icyiciro cya kabiri cy’ubuzima bwa Yesu cyatangiye igihe Imana yoherezaga uwo Mwana wayo ku isi. Ibyo Yehova yabikoze afata ubuzima bwa Yesu, mu buryo bw’igitangaza akabukura mu ijuru akabwimurira mu nda y’Umuyahudikazi wari isugi akaba n’indahemuka witwaga Mariya. Yesu ntiyigeze aragwa ukudatungana kubera ko atari afite se w’umuntu. Umwuka wera wa Yehova, cyangwa imbaraga akoresha, waje kuri Mariya, maze imbaraga z’Isumbabyose ‘ziramukingiriza,’ zituma asama inda mu buryo bw’igitangaza (Luka 1:34, 35). Ibyo ni byo byatumye Mariya abyara umwana utunganye. Kubera ko yarezwe n’umubaji witwaga Yozefu, yakuriye mu muryango w’abantu boroheje kandi ni we wari imfura mu bana benshi bavukanaga.—Yesaya 7:14; Matayo 1:22, 23; Mariko 6:3.

Nta bintu byinshi tuzi ku birebana n’uko Yesu yakuze, ariko hari ikintu tutabura kuvuga cyabayeho igihe yari akiri muto. Igihe Yesu yari afite imyaka 12, ababyeyi be bamujyanye i Yerusalemu kugira ngo bizihirizeyo Pasika nk’uko babikoraga buri mwaka. Igihe bari i Yerusalemu, Yesu yamaze igihe kitari gito ari mu rusengero, “yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi ababaza.” Ikindi kandi, ‘abamwumvise bose batangajwe n’ubwenge bwe n’ibyo yabasubizaga.’ Koko rero, icyo gihe Yesu wari ukiri muto ntiyababazaga ibibazo bikangura ubwenge bifitanye isano n’ibintu by’umwuka gusa, ahubwo yanabahaga ibisubizo birimo ubuhanga byabatangaje cyane (Luka 2:41-50). Mu mujyi wa Nazareti aho yakuriye, yahigiye umwuga wo kubaza kandi nta washidikanya ko yawigishijwe na Yozefu wamureraga.—Matayo 13:55.

Yesu yabaye i Nazareti kugeza agize imyaka 30. Hanyuma yasanze Yohana ngo amubatize. Yesu amaze kubatizwa yatangiye umurimo wo kubwiriza yakoranye imbaraga nyinshi. Mu myaka itatu n’igice yazengurutse ako karere k’iwabo kose avuga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Yagaragaje ko yari yaroherejwe n’Imana koko. Mu buhe buryo? Yabigaragaje akora ibitangaza byinshi, imirimo ikomeye umuntu buntu atabasha gukora.—Matayo 4:17; Luka 19:37, 38.

Nanone, Yesu yari umuntu warangwaga n’ubwuzu kandi wagaragazaga ibyiyumvo mu buryo bukomeye. Ubwuzu bwe bwagaragariraga cyane cyane mu buryo yabonaga abandi n’uko yabafataga. Kubera ko Yesu yari umuntu wishyikirwagaho kandi akaba umugwaneza, abantu benshi baramukundaga. Ndetse n’abana bishimiraga kuba hamwe na we (Mariko 10:13-16). Yesu yubahaga abagore n’ubwo hari abantu bamwe na bamwe bo mu gihe cye babasuzuguraga (Yohana 4:9, 27). Yatumye abakene n’abakandamizwaga babona ‘uburuhukiro mu mitima yabo’ (Matayo 11:28-30). Yigishaga ibintu bisobanutse neza, byoroshye kumva kandi bifatika. Ikindi kandi, ibyo yigishaga byagaragazaga icyifuzo gikomeye yari afite cyo gufasha ababaga bamuteze amatwi kumenya Imana y’ukuri Yehova.—Yohana 17:6-8.

Kubera ko Yesu yishyiraga mu mwanya w’abandi, yakoreshaga umwuka wera yahabwaga n’Imana agakora ibitangaza, agakiza abarwayi n’abababaye (Matayo 15:30, 31). Urugero, hari umubembe wamusanze aramubwira ati “washaka wabasha kunkiza.” Yesu yakoze iki? Yarambuye ukuboko kwe maze amukoraho aramubwira ati “ndabishaka kira.” Ako kanya uwo mubembe yahise akira!—Matayo 8:2-4.

Ibuka nanone igihe abantu benshi bazaga aho Yesu yari ari bakamarana na we iminsi itatu nta cyo kurya bafite. Yagiriye abo bantu impuhwe maze mu buryo bw’igitangaza agaburira “abagabo ibihumbi bine, abagore n’abana batabariwemo” (Matayo 15:32-38). Ikindi gihe, Yesu yacubije umuhengeri wendaga guhitana incuti ze (Mariko 4:37-39). Yazuye abantu bari barapfuye * (Luka 7:22; Yohana 11:43, 44). Yesu yanatanze ku bushake ubuzima bwe butunganye igihe yari umuntu kugira ngo abantu badatunganye bagire ibyiringiro by’igihe kizaza. Mbega ukuntu Yesu yakundaga abantu cyane!

Ubu Yesu ari he?

Yesu yapfuye afite imyaka 33 n’igice, apfira ku giti cy’umubabaro. * Icyakora, ubuzima bwe si aho bwarangiriye. Icyiciro cya gatatu cy’ubuzima bwe cyatangiye hashize iminsi hafi itatu, igihe Yehova Imana yazuraga Umwana we ari ikiremwa cy’umwuka. Yesu amaze kuzuka yabonekeye abantu amagana bariho mu kinyejana cya mbere (1 Abakorinto 15:3-8). Nyuma y’aho, ‘yicaye iburyo bw’Imana,’ ategereza igihe yari kuzimikirwa akaba umwami (Abaheburayo 10:12, 13). Icyo gihe kigeze, Yesu yatangiye gutegeka ari Umwami. Bityo se, muri iki gihe twagombye kubona Yesu dute? Ese twagombye gutekereza ko ari umuntu urimo ubabazwa ugiye kwicwa? Twagombye se kumufata nk’umuntu ukwiriye gusengwa? Muri iki gihe, Yesu si umuntu kandi si n’Imana Ishoborabyose. Ahubwo, ni ikiremwa cy’umwuka gifite ububasha; ni Umwami uganje. Vuba aha agiye kugeza ubwo butegetsi bwe kuri iyi si yacu ivurunganye.

Mu Byahishuwe 19:11-16, hari imvugo y’ikigereranyo igaragaza Yesu Kristo ari umwami wicaye ku ifarashi y’umweru, uje guca imanza no kurwana intambara ikiranuka. Afite ‘mu kanwa inkota ityaye kugira ngo ayikubite amahanga.’ Koko rero, Yesu azakoresha imbaraga ze nyinshi kugira ngo arimbure ababi. Bizagendekera bite abantu bakora uko bashoboye kose kugira ngo bakurikize urugero yasize igihe yari ku isi (1 Petero 2:21)? We na Se bazabarokora ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose,’ ikunze kwitwa Harimagedoni, maze babeho iteka ku isi ari abayoboke b’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru.—Ibyahishuwe 7:9, 14; 16:14, 16; 21:3, 4.

Tekereza ibitangaza Yesu azakorera abantu mu gihe cy’ubutegetsi bwe bw’amahoro (Yesaya 9:5, 6; 11:1-10). Azakiza indwara kandi avaneho urupfu burundu. Imana izakoresha Yesu kugira ngo azure abantu babarirwa muri za miriyari, maze babeho iteka ku isi (Yohana 5:28, 29). Nta washobora gusobanura ukuntu tuzaba tubayeho neza mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana. Ku bw’ibyo rero, ni ngombwa ko dukomeza kwiga Bibiliya maze tukamenya neza Yesu Kristo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Igihe Cyacu.

^ par. 15 Abantu benshi bari bazi ibitangaza bya Yesu. Ndetse n’abanzi be bemeye ko ‘yakoze ibimenyetso byinshi.’—Yohana 11:47, 48.

^ par. 17 Niba ushaka gusobanukirwa niba Kristo yarapfiriye ku giti cyangwa niba ari ku musaraba, reba mu gitabo Comment raisonner à partir des Écritures, ku ipaji ya 77-78, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 7]

MBESE YESU NI IMANA ISHOBORABYOSE?

Hari abanyamadini benshi bavuga ko Yesu ari Imana. Bamwe bavuga ko Imana ari Ubutatu. Dukurikije inyigisho y’Ubutatu, “Data ni Imana, Umwana ni Imana n’Umwuka Wera ni Imana; ariko kandi, ntihariho Imana eshatu ahubwo Imana ni imwe.” Abantu bavuga ko abo batatu “banganya kuba ari ab’iteka kandi ko bahwanye” (The Catholic Encyclopedia). Mbese ibitekerezo nk’ibyo birahwitse?

Yehova Imana ni Umuremyi (Ibyahishuwe 4:11). Ntagira itangiriro cyangwa iherezo kandi ashobora byose (Zaburi 90:2). Ariko Yesu we yagize itangiriro (Abakolosayi 1:15, 16). Yesu yagaragaje ko Imana ari yo Se agira ati ‘Data aranduta’ (Yohana 14:28). Yesu yanavuze ko hari ibintu bimwe na bimwe ari we ari n’abamarayika batari bazi, byari bizwi na Se gusa.—Mariko 13:32.

Ikindi kandi, Yesu yasenze Se agira ati “bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka” (Luka 22:42). Yesu yasengaga nde niba nta yindi Mana imusumba? Nanone kandi, Imana ni yo yazuye Yesu, si we ubwe wizuye (Ibyakozwe 2:32). Birumvikana rero ko Se n’Umwana batanganaga, haba mbere y’uko Yesu aza ku isi cyangwa igihe yari ku isi. Naho se nyuma y’uko Yesu azuka akajya mu ijuru? Mu 1 Abakorinto 11:3 hagira hati ‘umutwe wa Kristo ni Imana.’ N’ubundi kandi, Umwana azahora agandukira Imana (1 Abakorinto 15:28). Bityo rero, Ibyanditswe bigaragaza ko Yesu atari Imana Ishoborabyose. Ahubwo, ni Umwana w’Imana.

Umwuka wera si umuperisona wa gatatu w’Ubutatu nk’uko abemera iyo nyigisho babivuga. Umwanditsi wa zaburi yasenze Imana agira ati “wohereza umwuka wawe bikaremwa” (Zaburi 104:30). Uwo mwuka si Imana ubwayo; ni imbaraga Imana yohereza cyangwa ikoresha ibintu byose ishaka gukora. Uwo mwuka ni wo yifashishije irema ikirere, isi n’ibintu byose bifite ubuzima biri ku isi (Itangiriro 1:2; Zaburi 33:6). Imana yakoresheje umwuka wera kugira ngo ihumekere abantu banditse Bibiliya (2 Petero 1:20, 21). Ibyo biragaragaza ko Ubutatu atari inyigisho ishingiye ku Byanditswe. * Bibiliya igira iti “Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine.”—Gutegeka 6:4.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 29 Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba agatabo gafite umutwe uvuga ngo Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu? kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Igihe Yesu yabatizwaga, yabaye Uwasizwe n’Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Yesu yakoresheje imbaraga ze zose mu murimo Imana yari yaramushinze

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ubu Yesu ni Umwami ukomeye