Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo 3:1-17
3 Igihe kimwe Yohana+ Umubatiza yabwirije+ mu butayu bwa Yudaya
2 avuga ati: “Nimwihane, kuko Ubwami bwo mu ijuru buri hafi kuza.”+
3 Nanone Yohana ni we umuhanuzi Yesaya+ yari yarahanuye avuga ati: “Hari umuntu urangurura ari mu butayu agira ati: ‘nimutegurire Yehova inzira, mumutunganyirize aho anyura.’”+
4 Yohana yambaraga umwenda ukozwe mu bwoya bw’ingamiya, akawukenyeza umukandara w’uruhu.+ Ibyokurya bye byari inzige* n’ubuki.*+
5 Abantu b’i Yerusalemu n’i Yudaya hose n’abo mu turere dukikije Yorodani bose baramusangaga,+
6 akababatiriza* mu Ruzi rwa Yorodani,+ bakavugira ibyaha byabo aho abantu benshi bateraniye.
7 Abonye Abafarisayo n’Abasadukayo+ benshi baje aho yabatirizaga, arababwira ati: “Mwa bana b’impiri mwe,+ ni nde wabagiriye inama ngo muhunge uburakari bw’Imana buri hafi kuza?+
8 Nuko rero, nimukore ibikorwa bigaragaza ko mwihannye.
9 Ntimwibwire muti: ‘dukomoka kuri Aburahamu.’+ Ndababwira ko n’aya mabuye Imana ishobora kuyahinduramo abana ba Aburahamu.
10 Ubu ishoka igeze ku muzi w’igiti. Ni yo mpamvu igiti cyose kitera imbuto nziza kigomba gutemwa, kikajugunywa mu muriro.+
11 Njye mbabatirisha amazi kubera ko mwihannye,+ ariko uzaza nyuma yanjye we arakomeye kundusha, sinkwiriye no kumukuramo inkweto.+ Uwo azababatirisha umwuka wera+ n’umuriro.+
12 Mu kuboko kwe afashe igikoresho cyo kugosora.* Azasukura imbuga ahuriraho imyaka, ayeze kandi abike ingano. Ariko umurama* azawutwikisha umuriro+ udashobora kuzimywa.”
13 Hanyuma Yesu ava i Galilaya ajya kuri Yorodani, asanga Yohana kugira ngo amubatize.+
14 Ariko Yohana agerageza kumubuza avuga ati: “Ni njye ukeneye kubatizwa nawe, none ni wowe uje ngo nkubatize?”
15 Yesu aramusubiza ati: “Emera bigende bityo, kuko dukwiriye gukora ibyo Imana yategetse byose.”* Nuko ntiyongera kumubuza.
16 Yesu amaze kubatizwa yahise yuburuka mu mazi, nuko ijuru rirakinguka,+ abona umwuka w’Imana umumanukiyeho umeze nk’inuma.+
17 Nanone humvikanye ijwi rivuye mu ijuru+ rivuga riti: “Uyu ni Umwana wanjye+ nkunda, nkamwemera.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni udusimba tujya kumera nk’isenene cyangwa ibihore. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Bwari ubuki bw’ubuhura.
^ Cyangwa “akabibiza.”
^ Kera muri Isirayeli bagosozaga igikoresho kimeze nk’igitiyo gikozwe mu giti.
^ Ni udushishwa tuba ku binyampeke tuvaho iyo babihuye.
^ Cyangwa “ibyo gukiranuka byose.”