Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko twakizwa imitego y’umutezi w’inyoni

Uko twakizwa imitego y’umutezi w’inyoni

Uko twakizwa imitego y’umutezi w’inyoni

“[Yehova] azagukiza umutego w’umutezi w’inyoni.”—ZABURI 91:3, NW.

1. “Umutezi w’inyoni” ni nde, kandi se kuki ateje akaga?

ABAKRISTO b’ukuri bose bahanganye n’umuhigi ufite amayeri ndetse n’ubwenge buruta ubw’abantu. Muri Zaburi ya 91:3 (NW) yitwa “umutezi w’inyoni.” Uwo mwanzi ni nde? Kuva ku nomero yo ku itariki ya 1 Kamena 1883, iyi gazeti yagiye igaragaza ko ari Satani Umwanzi. Uwo mwanzi ufite ubushobozi bwinshi, yihatira kuyobya no kugusha mu mutego abagize ubwoko bwa Yehova akoresheje amayeri, nk’uko umutezi w’inyoni agerageza kugusha inyoni mu mutego.

2. Kuki Satani yagereranyijwe n’umutezi w’inyoni?

2 Mu bihe bya kera, abantu bategaga inyoni bitewe n’uko bakundaga uturirimbo twazo tunogeye amatwi ndetse n’amabara yazo meza. Nanone bazitegaga bashaka kuzirya cyangwa kuzitambaho ibitambo. Icyakora, ubusanzwe inyoni zigira amakenga, kandi ni ibiremwa byigirira ubwoba ku buryo kuzifata mu mutego bitoroshye. Bityo, kugira ngo umutezi w’inyoni wo mu bihe bya Bibiliya agushe mu mutego ubwoko runaka bw’inyoni, yabanzaga kwiga abyitondeye imiterere yazo n’ibyo zikunda. Nyuma yaho, yashakishaga amayeri y’ukuntu yazazifata. Bibiliya yagereranyije Satani n’umutezi w’inyoni kugira ngo idufashe gusobanukirwa amayeri ye. Umwanzi yiga buri wese ku giti cye, akamenya kamere yacu n’imico yacu, maze akadutega imitego ififitse agamije kudufata mpiri (2 Timoteyo 2:26). Iyo adufashe, aba ahagaritse imishyikirano twari dufitanye n’Imana kandi amaherezo ibyo bishobora kuturimbuza. Ku bw’ibyo, kugira ngo twirinde uwo ‘mutezi w’inyoni,’ ni ngombwa kubanza kumenya amayeri akoresha.

3, 4. Ni ryari amayeri ya Satani aba ameze nk’ay’intare, kandi se ni ryari aba ameze nk’ay’inzoka y’impoma?

3 Nanone, umwanditsi wa Zaburi yakoresheje imvugo ishushanya, agereranya amayeri ya Satani n’ay’umugunzu w’intare cyangwa ay’inzoka y’impoma (Zaburi 91:13). Kimwe n’intare, hari igihe Satani atugabaho ibitero bitaziguye cyangwa byeruye akoresheje ibitotezo cyangwa amategeko ya leta arwanya abagize ubwoko bwa Yehova (Zaburi 94:20). Ibyo bitero bigereranywa n’iby’intare bishobora kugusha bamwe. Icyakora, incuro nyinshi ibyo bitero byeruye bigira ingaruka zitandukanye n’izari zitezwe, kandi bituma abagize ubwoko bw’Imana bunga ubumwe. Ariko se, ni gute Satani agaba ibitero bimeze nk’iby’inzoka y’impoma?

4 Kimwe n’inzoka y’ubumara itega umuntu iri ahantu hihishe, Umwanzi akoresha ubwenge bwe buruta ubw’abantu, akagaba ibitero bififitse kandi byica. Ni muri ubwo buryo yashoboye kuroga ubwenge bwa bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana, arabashuka bakora ibyo ashaka aho gukora ibyo Yehova ashaka. Kandi byagiye bigira ingaruka zibabaje. Igishimishije ni uko tutayobewe imigambi ya Satani (2 Abakorinto 2:11). Nimucyo dusuzume imitego ine yica, ikoreshwa n’“umutezi w’inyoni.”

Gutinya abantu

5. Kuki abantu bakunda kugwa mu mutego wo “gutinya abantu”?

5 “Umutezi w’inyoni” azi ko ubusanzwe abantu muri kamere yabo bifuza kwemerwa. Mu by’ukuri, Abakristo si abantu batita ku bitekerezo n’ibyiyumvo by’abandi. Kubera ko Umwanzi abizi, yuririra kuri iyo mimerere y’ukuntu abantu bahangayikishwa n’uko bagenzi babo bababona. Urugero, agusha bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana mu mutego wo “gutinya abantu” (Imigani 29:25). Iyo abagaragu b’Imana batinye abantu bigatuma bifatanya mu gukora ibyo Yehova atubuza, cyangwa bakareka gukora ibyo Ijambo ry’Imana ribategeka, baba bafashwe mu mutego w’“umutezi w’inyoni.”—Ezekiyeli 33:8; Yakobo 4:17.

6. Ni uruhe rugero rugaragaza uburyo umuntu ukiri muto ashobora kugwa mu mutego w’“umutezi w’inyoni”?

6 Urugero, umunyeshuri ukiri muto ashobora guteshuka, akemera gushukwa na bagenzi be, maze akanywa itabi. Ashobora kuba atari yigeze atekereza ibyo kunywa itabi uwo munsi ajya ku ishuri. Ariko mu kanya gato agiye kubona, abona arimo arakora ibintu byangiza ubuzima bwe kandi bidashimisha Imana (2 Abakorinto 7:1). Yashutswe ate? Ashobora kuba yarifatanyije n’abantu b’urungano rwe babi, kandi akagira ubwoba bw’uko bashobora kumunnyega. Rubyiruko, ntimukemere ko “umutezi w’inyoni” abahenda ubwenge ngo abagushe mu mutego. Kugira ngo tudafatwa mpiri, tugomba kwirinda guteshuka no mu tuntu duto. Nanone kandi tugomba kumvira umuburo wa Bibiliya utubuza kwifatanya n’incuti mbi.—1 Abakorinto 15:33.

7. Ni gute Satani ashobora gutuma Ababyeyi bamwe badakomeza gushyira mu gaciro mu buryo bw’umwuka?

7 Ababyeyi b’Abakristo bafatana uburemere inshingano bahabwa n’Ibyanditswe, bakita ku bintu byo mu buryo bw’umubiri abagize imiryango yabo bakenera (1 Timoteyo 5:8). Ariko Satani afite intego yo gutuma Abakristo badashyira mu gaciro ku birebana n’uburyo basohoza iyo nshingano. Abakristo bamwe bashobora kuba bakunda gusiba amateraniro kubera ko abakoresha babo babahatira gukora amasaha y’ikirenga. Hari abashobora kuba bifuza kwifatanya ku byiciro byose by’ikoraniro ry’intara kugira ngo bafatanye n’abavandimwe babo gusenga Yehova, ariko bagatinya gusaba konji. Kugira ngo twirinde kugwa muri uwo mutego, tugomba ‘kwiringira’ Yehova (Imigani 3:5, 6). Ikindi kandi, nituzirikana ko twese tuba mu rugo rwa Yehova kandi ko yiyemeje kutwitaho, bizadufasha gukomeza gushyira mu gaciro. Ese babyeyi, mwizeye ko nimukora ibyo Yehova ashaka, azabitaho kandi akita ku bagize imiryango yanyu? Cyangwa Umwanzi azabafata mpiri, atume mukora ibyo ashaka bitewe n’uko mutinya abantu? Turabatera inkunga yo gusuzuma ibyo bibazo kandi mukabishyira mu isengesho.

Umutego wo gukunda ubutunzi

8. Ni mu buhe buryo Satani akoresha umutego wo gukunda ubutunzi?

8 Nanone Satani akoresha umutego wo gukunda ubutunzi kugira ngo adufate mpiri. Incuro nyinshi, gahunda y’ubucuruzi yo muri iyi si ishishikariza abantu gukira vuba. Bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana na bo bashobora kugwa muri uwo mutego. Rimwe na rimwe, abantu bashobora kugirwa inama igira iti “wowe iyuhe akuya, numara gukira utuze, ubundi wishimire ubuzima. Ndetse ushobora no gukora umurimo w’ubupayiniya.” Ayo magambo ashobora kuvugwa na bamwe mu bagize itorero bafite imitekerereze idashyize mu gaciro, baba bashaka kubonera indamu kuri bagenzi babo bahuje ukwizera. Tekereza witonze ku mpamvu y’ingenzi ituma babigushishikariza. Ese iyo mitekerereze si kimwe n’iya wa mugabo w’‘umupfu’ uvugwa mu mugani wa Yesu?—Luka 12:16-21.

9. Ni iki gishobora gutuma Abakristo bamwe bagwa mu mutego wo kwifuza?

9 Satani akoresha iyi si ye mbi ku buryo ikurura abantu, bigatuma bifuza ibintu. Amaherezo icyo cyifuzo gishobora kugira ingaruka ku mibereho y’Umukristo, kikaniga ijambo, “ntiryere” (Mariko 4:19). Bibiliya idutera inkunga yo kunyurwa n’ibyokurya n’imyambaro dufite (1 Timoteyo 6:8). Nyamara, abantu benshi bagwa mu mutego w’“umutezi w’inyoni,” bitewe n’uko badashyira mu bikorwa iyo nama. Ese ubwibone ni bwo butuma bumva ko bagomba kubaho mu buryo runaka? Bite se kuri buri wese muri twe? Ese kwifuza ubutunzi bituma dushyira inyungu z’ugusenga k’ukuri mu mwanya wa kabiri (Hagayi 1:2-8)? Ikibabaje ni uko igihe ubukungu bwabaga bwifashe nabi, bamwe bagiye bemera guhara imishyikirano bafitanye n’Imana, kugira ngo bakomeze kugira imibereho nk’iyo bari basanganywe. Iyo myumvire yo gukunda ubutunzi ishimisha “umutezi w’inyoni.”

Umutego w’imyidagaduro idakwiriye

10. Ni gute buri Mukristo wese yakwisuzuma?

10 Andi mayeri “umutezi w’inyoni” akoresha, ni ukonona ubushobozi bw’abantu butuma bashobora gutandukanya icyiza n’ikibi. Imyidagaduro myinshi yiganjemo imitekerereze nk’iyabaga i Sodomu n’i Gomora. Ndetse n’amakuru atangazwa kuri televiziyo n’asohoka mu binyamakuru, yibanda ku rugomo n’ubusambanyi bw’akahebwe. Ibyinshi mu byo abantu babona ko ari imyidagaduro biboneka mu itangazamakuru, byangiza ubushobozi bafite bwo gutandukanya “ikibi n’icyiza” (Abaheburayo 5:14). Ariko twibuke amagambo Yehova yavuze binyuze ku muhanuzi Yesaya, agira ati “bazabona ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi” (Yesaya 5:20). Ese umutezi w’inyoni yaba yarakoresheje amayeri, akamunga imitekerereze yawe yifashishije iyo myidagaduro idakwiriye? Ni iby’ingenzi ko twisuzuma.—2 Abakorinto 13:5.

11. Ni uwuhe muburo iyi gazeti yatanze ku birebana na za filimi zerekanwa kuri televiziyo?

11 Ubu hashize imyaka igera kuri 25, iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi ihaye abasenga Imana by’ukuri umuburo wo kwirinda filimi ndende cyane z’uruhererekane zijya zihitishwa kuri televiziyo mu byiciro. * Dore amagambo yavuzwe, agaragaza ingaruka zififitse zigera ku bantu bitewe n’izo filimi zogeye. Ayo magambo agira ati “gushaka urukundo bituma abantu bumva ko imyitwarire iyo ari yo yose yemewe. Urugero, muri filimi nk’izo, hari umwangavu watwaye inda y’indaro wabwiye incuti ye ati ‘ariko Victor ndamukunda. Nta cyo bintwaye. . . . Kubyarana na we bifite agaciro kuri jye!’ Umuzika utuje uherekeza izo porogaramu, utuma bigorana kubona ko imyitwarire nk’iyo irangwa n’ubwiyandarike. Nawe wumva ukunze Victor kandi ukumva n’uwo mukobwa umugiriye imbabazi. Ibyo bituma ‘ubumva.’ Umwe mu barebye izo filimi waje guhindura imitekerereze, yagize ati ‘biratangaje kubona umuntu atanga impamvu z’urwitwazo agaragaza ko iyo mitekerereze ihwitse. Tuzi ko ubwiyandarike ari bubi. . . . Ariko nabonye ko nabigizemo uruhare mu mitekerereze yanjye.’”

12. Ni ibihe bintu bibaho, bigaragaza ko umuburo watanzwe ku birebana na porogaramu zimwe zo kuri televiziyo ukwiriye?

12 Kuva izo ngingo zasohoka, izo filimi z’urukozasoni zagiye zinyura kenshi kuri televiziyo. Ahantu henshi, izo filimi zihitishwa amasaha 24 kuri 24. Abagabo, abagore, ingimbi n’abangavu benshi, usanga bagaburira ubwenge bwabo ndetse n’imitima yabo imyidagaduro nk’iyo. Ariko twebwe ntitwagombye kwishuka ngo twiyinjizemo ibyo bitekerezo bikocamye. Gutekereza ko iyo porogaramu yerekana amashusho y’urukozasoni idashobora guteza akaga, ahubwo tukumva ko ari ibintu bisanzwe mu isi ya none, byaba ari bibi. Ese koko Umukristo ashobora gutanga impamvu zamuteye guhitamo kwidagadurira hamwe n’abantu adashobora no kurota atumira iwe mu rugo?

13, 14. Ni gute bamwe bagaragaje uko bungukiwe n’imiburo yatanzwe ku birebana na filimi zo kuri televiziyo?

13 Hari abantu benshi bumviye uwo muburo watanzwe n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ bibagirira akamaro (Matayo 24:45-47). Hari abagiye basoma izo ngingo, babonamo inama idaciye ku ruhande kandi ishingiye kuri Bibiliya, bakandika bavuga ukuntu zabafashije by’umwihariko. * Hari umusomyi umwe wagize ati “namaze imyaka 13 narabaswe no kureba izo filimi z’ubwiyandarike zo kuri televiziyo. Natekerezaga ko kuba byonyine njya mu materaniro ya gikristo kandi nkabwiriza rimwe na rimwe, nta kibazo nari mfite mu buryo bw’umwuka. Ariko naje kugira imitekerereze yogeye yo muri izo filimi zo kuri televiziyo, imitekerereze ivuga ko niba umugabo wawe agufata nabi cyangwa ukumva ko atagukunze, uba ufite impamvu zumvikana zo kumuca inyuma, kandi ko aba ari we ubyiteye. Bityo, maze kumva ko mfite ‘impamvu zumvikana,’ natangiye kugendera muri izo nzira mbi, mba ncumuye kuri Yehova no ku wo twashakanye.” Uwo mugore yaciwe mu itorero. Nyuma yaho yaje kwemera icyaha, aricuza, maze agarurwa mu muteguro. Izo ngingo zitanga umuburo ku birebana no kwirinda porogaramu za filimi zo kuri televiziyo, zamwongereye imbaraga bituma areka kwifatanya mu myidagaduro Yehova yanga.—Amosi 5:14, 15.

14 Undi musomyi izo filimi zagizeho ingaruka, yagize ati “namaze gusoma izo ngingo amarira arisuka, kubera ko nari maze kubona ko umutima wanjye utagitunganiye Yehova. Nemereye Imana yanjye ko ntazongera kubatwa n’izo filimi.” Umukristokazi umwe amaze gushimira kubera izo ngingo zasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi, yemeye ko izo filimi zari zaramubase, arandika ati “nibazaga . . . niba zarashoboraga kugira ingaruka ku mishyikirano nari mfitanye na Yehova. Ubwo se bishoboka bite ko nari kugirana ubucuti n’‘abakinnyi’ bazo nkaba n’incuti ya Yehova?” Niba izo filimi zarononnye imitima y’abantu ubu hakaba hashize imyaka 25, ni mu rugero rungana iki zishobora kugira ingaruka ku bantu muri iki gihe (2 Timoteyo 3:13)? Tugomba kuba maso tukirinda umutego wa Satani w’imyidagaduro idakwiriye y’uburyo bwose. Iyo myidagaduro ishobora kuba ikubiyemo filimi zerekanwa kuri televiziyo, imikino yo kuri orudinateri irangwa n’urugomo ndetse n’indirimbo zo kuri videwo zirangwa n’ubwiyandarike.

Umutego wo kutavuga rumwe

15. Ni gute bamwe bafatwa mpiri n’Umwanzi?

15 Satani akoresha umutego wo kutabona ibintu kimwe kugira ngo abibe amacakubiri mu bagize ubwoko bwa Yehova. Inshingano izo ari zo zose twaba dufite, dushobora kugwa muri uwo mutego. Bamwe umwanzi abafata mpiri, bitewe n’uko bemera ko kutavuga rumwe bihungabanya amahoro n’ubumwe ndetse n’uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka birangwa mu bagize ubwoko bwa Yehova.—Zaburi 133:1-3.

16. Ni gute Satani yagiye akoresha amayeri kugira ngo ahungabanye ubumwe bwacu?

16 Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, Satani yagerageje kurimbura abagize umuteguro wa Yehova wo ku isi abagabaho ibitero byeruye; ariko nta cyo yagezeho (Ibyahishuwe 11:7-13). Kuva icyo gihe, yagiye akoresha amayeri kugira ngo ahungabanye ubumwe bwacu. Iyo twemeye ko kutabona ibintu kimwe bisenya ubumwe bwacu, tuba duhaye “umutezi w’inyoni” urwaho. Ibyo bishobora kuba inzitizi, bigatuma twe ubwacu, ndetse n’abagize itorero muri rusange tudahabwa umwuka wera. Ibyo biramutse bibayeho, Satani yakwishima kubera ko iyo nta mahoro n’ubumwe birangwa mu itorero, bibangamira umurimo wo kubwiriza.—Abefeso 4:27, 30-32.

17. Ni gute abafitanye ikibazo cy’ubwumvikane buke bashobora kugikemura?

17 None se mu gihe hari icyo utumvikanaho n’Umukristo mugenzi wawe, wakora iki? Mu by’ukuri, imimerere iba itandukanye. Ariko nubwo haba hari impamvu nyinshi zatumye mugirana ibibazo, nta cyagombye gutuma mutabikemura (Matayo 5:23, 24; 18:15-17). Iyo nama iboneka mu Ijambo ry’Imana yarahumetswe kandi iratunganye. Buri gihe gushyira mu bikorwa ayo mahame yo muri Bibiliya bigira akamaro.

18. Kuki kwigana Yehova bishobora kudufasha gukemura ikibazo cy’ubwumvikane buke?

18 Yehova ‘yiteguye kubabarira’ kandi ‘ababarira’ by’ukuri (Zaburi 86:5; 130:4). Iyo twiganye Yehova, tuba tugaragaje ko turi abana be bakundwa (Abefeso 5:1). Twese turi abanyabyaha kandi dukeneye rwose imbabazi za Yehova. Bityo rero, niba twumva ko nta muntu twababarira, tugomba kwisuzuma twitonze. Naho ubundi, dushobora kuba nka wa mugaragu uvugwa mu mugani wa Yesu, wanze guharira umugaragu mugenzi we umwenda yari amubereyemo. Uwo mwenda wari muto cyane ugereranyije n’uwo uwo muntu wishyuzaga yari abereyemo shebuja wari umaze kumuharira. Shebuja w’uwo mugaragu amaze kumenya uko byagenze, yategetse ko uwo mugaragu wanze kubabarira mugenzi we afungwa. Yesu yashoje uwo mugani, agira ati “na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye ku mutima” (Matayo 18:21-35). Nidutekereza kuri uwo mugani kandi tukazirikana uburyo Yehova yagiye atubabarira incuro nyinshi kandi ku bushake bwe, nta gushidikanya ko bizadufasha igihe tuzaba tugerageza gukemura ikibazo cy’ubwumvikane buke tuzaba dufitanye n’umuvandimwe wacu.—Zaburi 19:15.

Tubonera umutekano “mu rwihisho rw’Isumbabyose”

19, 20. Ni gute twagombye kubona “urwihisho” rwa Yehova n’‘igicucu’ cye muri ibi bihe by’akaga?

19 Turi mu bihe by’akaga. Mu by’ukuri, iyo Yehova ataza kuturinda mu buryo bwuje urukundo, twese Satani aba yaratumazeho. Bityo rero, kugira ngo tutagwa mu mutego w’“umutezi w’inyoni,” tugomba kuguma ahantu turindirwa ho mu buryo bw’ikigereranyo, ari ho mu “rwihisho rw’Isumbabyose,” kandi ‘tugahama mu gicucu cy’Ishoborabyose.’—Zaburi 91:1.

20 Nimucyo buri gihe tujye tubona ko ibyo Yehova atwibutsa hamwe n’ubuyobozi aduha bitubera uburinzi. Ntituzigere na rimwe tubona ko ari uburyo bwo kutubuza umudendezo. Twese duhanganye n’umuhigi ufite ubwenge buruta ubw’abantu. Yehova ataduhaye ubufasha bwuje urukundo, nta n’umwe wazarokoka imitego y’uwo muhigi (Zaburi 124:7, 8). Bityo rero, nimucyo tujye dusenga Yehova kugira ngo azadukize imitego y’“umutezi w’inyoni.”—Matayo 6:13.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku ya 1 Werurwe 1983, ipaji ya 3-7, mu Gifaransa.

^ par. 13 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1984, ku ipaji ya 23 mu Gifaransa.

Mbese uribuka?

• Kuki “gutinya abantu” ari umutego wica?

• Ni gute Umwanzi akoresha umutego wo gukunda ubutunzi?

• Ni gute Satani yagiye agusha bamwe mu mutego w’imyidagaduro idakwiriye?

• Ni uwuhe mutego Umwanzi akoresha kugira ngo asenye ubumwe bwacu?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Bamwe bagiye bagwa mu mutego wo “gutinya abantu”

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Ese wifatanya mu myidagaduro Yehova yanga?

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Mu gihe hari icyo utumvikanaho n’Umukristo mugenzi wawe, wakora iki?